Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Gatsibo: Barashimira urwego rw’Umuvunyi rwabegereye rukabakemurira ibibazo

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 07-06-2019 saa 15:33:57
Abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo bafite, bishakirwa ibisubizo (Foto Hitimana S)

Abaturage bo mu karere ka Gatsibo barashimira Urwego rw’Umuvunyi rwabegereye rukumva ibibazo bitandukanye bafite, bimwe bigakemurwa ibindi bigahabwa umurongo bigomba gukemurirwamo

Ni ubutumwa abaturage bo mu murenge wa Kabarore batanze ubwo basurwaga n’Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane Musangabatware Clement, muri gahunda y’ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira akarengane.

Aganira n’abaturage bo muri uyu murenge, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane Musangabatware Clement yababwiye ko u Rwanda rwifuza ko iterambere rishingira ku muturage, akaba ari yo mpamvu inzego zitandukanye by’umwihariko urw’Umuvunyi zegera abaturage hagamijwe kubakemurira ibibazo bishobora kuzitira iterambere n’imibereho myiza yabo.

Yagize ati: “Uku kwezi kwa Gatandatu twaguhariye kwegera abaturage no kumva ibibazo bafite, ariko tukanaboneraho kubatega amatwi hagamijwe kwimakaza ya nzira nziza nababwiye igihugu cyacu cyahisemo ishingiye ku miyoborere myiza.

Tuzi ko igihugu cyacu kiri mu nzira y’iterambere, kandi iterambere nyaryo twifuza ni irishingiye ku baturage. Ni yo mpamvu mubona inzego zitandukanye zirimo n’urwego rw’Umuvunyi zibegera hagamijwe gukura inzitizi n’ibibazo bishobora kubangamira ituze ry’abaturage ndetse n’imikorere yabo ibateza imbere.”

Muri uyu murenge urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo by’abaturage, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bimwe bishakirwa ibisubizo ibindi bihabwa umurongo bigomba gukemurirwamo.

Mu bibazo byagiye bigarukwaho cyane ni ibijyanye n’imanza z’ubutaka, abatishimira imikirize y’imanza n’ibindi.

Umuvunyi mukuru wungirije yasabye abaturage kujya bishimira ko ibibazo byabo byarangira mu mahoro kandi bakanubaha inama bagirwa n’ubuyobozi, kuko hari aho usanga bamwe batemera gutsindwa ahubwo bakumva ko ubuyobozi bwabakiriye bwabogamye.

Abitabiriye ibiganiro by’urwego rw’Umuvunyi bashimye uko uru rwego rwamanutse rukabegera, ibibazo byabo bakabigaragaza bigakemurwa.

Mukanyirigira Anonciata yagize ati: “Twishimiye kuba Umuvunyi yaje kumva ibibazo byacu. Hari igihe umuntu akurenganya yaba akurusha imbaraga akazimangatanya ibyo uvuga, ariko ikiza ni uko uru rwego rureba ibitaragenze neza urengana akarenganurwa.

Ngewe n’ubwo naje aha, naje kumva uko abaturage bakirwa ndetse n’inama zitangwa, ariko ku giti cyange ni uko nange hari ikibazo nagize kigakemurirwa ku muvunyi. Ndabashimira cyane”.

Yunzemo ati: “Ikindi cyo kwishimira ni uko ubu abafite ibibazo bavunwe amaguru kuko begerejwe iyi serivisi.Nge nagiye mvunika njya i Kigali ariko iyo hashyizweho gahunda nk’iyi abaturage barengera umwanya ndetse n’amafaranga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ishinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene, yashimiye umusanzu utangwa n’urwego rw’Umuvunyi mu gukemura ibibazo by’abaturage. Yijeje uru rwego ko ibibazo by’abaturage bizakomeza gukurikiranwa ndetse bigakemurwa bikanatangirwa raporo inoze.

Iki gikorwa cyo kwegera abaturage cyakorewe mu mirenge yose y’Akarere ka Gatsibo. Uretse Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane wari mu murenge wa Kabarore, Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi na we yasuye abaturage bo mu murenge wa Kiramuruzi.

Abaturage bahawe umwanya wo kugaragaza ibibazo bafite, bishakirwa ibisubizo (Foto Hitimana S)

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.