Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Gatsibo: Bakuye isomo ku ngoro y’urugamba rwo guhagarika Jenoside

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 10-06-2019 saa 13:15:42
Abaturage benshi kandi mu nzego zinyuranye bishimiye kumenya amateka y'uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe

Abaturage baturutse mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Muhura bagera kuri 330 bishimiye gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside basobanukirwa n’uko urugamba rwagenze bahakura isomo rikomeye.

Imvaho Nshya yavuganye na Rugengamanzi Steven, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, ayitangariza ko abaturage batuye mu Murenge wa Muhura bafatanyije n’Ubuyobozi kuva ku Mudugudu, Akagari n’Umurenge, abanyamadini n’abandi bikorera bagize igitekerezo cyo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi ndetse basura n’Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rugengamanzi avuga ko bakoze urugendo rujya i Kigali gusura Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bagamije kureba amateka mabi yagwiriye u Rwanda akemeza ko byabaviriyemo kuhavana isomo rikomeye.

Biboneye uko Jenoside yateguwe n’abayiteguye igashyirwa mu bikorwa bifashishije ahanini urubyiruko. Babonye ibikoresho byakoreshejwe Jenoside ishyirwa mu bikorwa basobanukirwa neza ubukana Jenoside yari ifite n’abari bayiri inyuma ku buryo bahavuye bakozwe ku mutima biyemeje ko uzagira igikorwa ashaka gukora cyagarura Jenoside yakwamaganirwa kure kugira ngo itazongera ukundi.

Kuri iyo Ngoro Ndangamateka, hagaragara uburyo Abanyarwanda bari mu ngabo za RPF/Inkotanyi bagize ukwitanga kudasanzwe babonye uko byari bimeze mu Rwanda, Abatutsi bicwa.

Rugengamanzi yagize ati: “Abanyarwanda bari mu ngabo za RPF/Inkotanyi barahagurutse bararwana bahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.”

Akomeza avuga ko biboneye ko Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda kandi ihagarikwa n’Abanyarwanda bakaba barahakuye isomo ry’uko hari Abanyarwanda bitangiye Igihugu, bahasiga ubuzima ku buryo bigaragara ko ibikorwa by’iterambere tugeraho hari abantu babyitangiye, ibi bigaha umurongo abamenye uko byagenze biyemeza gukomerezaho urugamba rw’iterambere rutari urw’amasasu ahubwo mu bikorwa byo guteza imbere Igihugu.

Akagira ati: “Biragaragara ko Perezida Kagame hari aho Igihugu yakivanye, hari aho akigejeje n’aho ashaka ko kigera kandi heza.”

Avuga ko hari abantu bari mu cyaro mu midugudu cyangwa mu tugari babona iterambere ribasanga bagatera imbere ariko ntibamenye aho byavuye agasanga ari ngombwa gusura Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Ati: “Twese dukoze urunana dusigasira ibyo twagezeho hari ababyumvaga batarahagera bahigereye barabyibonera ndetse babona n’uburyo Umujyi wa Kigali ufite inzu zidasanzwe zigaragaza iterambere.”

Inama agira urubyiruko arabasaba kureba ibyabateza imbere, bakareba ibyabahesha agaciro, birinda ibiyobyabwenge kuko abitangiye igihugu bamwe barakuze ku buryo urubyiruko rugomba gukomeza urugamba rw’iterambere nta kudamarara ngo bizikora.

Yavuze kandi ko bateganya no kubwira abandi basigaye na bo bakazasura aho banyuze kuko abaturage batuye Umurenge barenga ibihumbi 30 kandi umubare munini ugomba kumenya amateka kugira ngo bahungukire byinshi. Iyi gahunda izajya iba ngarukamwaka kandi akizera ko amakuru abavuyeyo bageza ku baturanyi n’inshuti zabo azatuma n’abandi babyitabira ari benshi.

Karenzi Faustin umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, basuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi n’Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi yatangarije Imvaho Nshya ko isomo yakuye kuri iyo Ngoro ari ubutwari bw’Abanyarwanda ariko cyane cyane ubutwari bw’ingabo za RPF/Inkotanyi, uburyo zakoze kugira ngo abasirikare bari mu Nteko Ishinga Amategeko babashije kwihagararaho bakirwanaho bazengurutswe n’ingabo zabamishagaho ibisasu biremereye ndetse n’abandi bavuye mu birindiro bakaza kubatabara.

Agira ati: “Ibyo bigaragaza ubutwari n’umurava bagize, kandi barangije habayeho kubaka Igihugu, hashimangirwa amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge. Hari n’abasivile bagiye bahisha abantu ugasanga ari ibikorwa bigomba kuranga Abanyarwanda aho bari hose baharanira ko buri munyarwanda agomba kubaho neza.”

Iyi ngoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside igaragaramo urugendo rw’ingabo za APR rwaganishije ku ihagarikwa rya Jenoside mu 1994. Iri mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’Abasenateri ukorera.

Ukinjira ubona amafoto agaragaza uko itegeko ryo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ryashyizwe mu bikorwa. Hagaragaramo amafoto y’ibitero byagabwaga ku Nteko Ishinga Amategeko yahoze yitwa CND, uburyo bahavuye bakerekeza ku musozi wa Rebero mu mvura y’amasasu n’ibindi.

Abaturage benshi kandi mu nzego zinyuranye bishimiye kumenya amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.