Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Gatsibo: Amatsinda y’abana yatanze umusaruro

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya Sep 17, 2018

Mukagasana Naomy, ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Gatsibo avuga ko amatsinda y’abana yatanze umusaro ufatika mu bijyanye  n’imibereho myiza y’abana, umubare w’abana bata ishuri uragabanuka.

Bamwe mu bana baba mu matsinda y’abana baravuga ko kuba mu matsinda y’abana bifite umumaro ukomeye kuko byatumye babasha gutinyuka gukorera ubuvugizi bagenzi babo bafite ibibazo ( Ifoto Rose M)

Ni mu gihe bamwe mu bana baba mu matsinda y’abana na bo bivugira ko kuba mu matsinda y’abana bifite umumaro ukomeye kuko byatumye babasha gutinyuka ndetse bakaba igisubizo cy’abandi bana babasanga igihe hari bamwe muri bo bataye amashuri.

Muhorakeye Scovia, umwe mu bana uhagarariye amatsinda y’abana mu  murenge wa Kiramuruzi avuga ko babitewemo inkunga n’umuryango wita ku burenganzira bw’abana mu Rwanda babashije kwibumbira  muri ‘club’ z’abana, babasha gufasha bagenzi babo bugarijwe  n’ibibazo bitandukanye bibangamiye uburenganzira bw’umwana, bakabakorera ubuvugizi.

Yagize ati: “Kuba mu matsinda y’abana byadufashije kugira ubumenyi mu buryo  twabasha gufasha abandi bana, ukuntu twabasha gufashanya hagati yacu, haba hari abana bataye amashuri tukabasha kubegera, tukabaganiriza  kandi kugeza ubu byatanze umusaruro.”

Yishimira uburyo kuri ubu abana benshi bavuye mu mihanda no mu buzererezi, abandi bakaba barabashije kubegera bakabasubiza mu ishuri.

Bizimana Eric, umwe mu bana uba mu matsinda y’abana mu murenge wa Kiziguro, avuga ko amatsinda y’abana yamufashije  kubona ababyeyi bamurera, ndetse ngo byamufashije  gutinyuka gukina amakinamico no kubasha kuvugira mu ruhame.

Mukantaganda Naomy, Perezidante wo mu itsinda ry’abana ryo mu murenge wa  Kiziguro,  na we avuga ko kuba mu matsinda y’abana byababereye igisubizo.

Yagize ati “Muri Club yacu friends of children twaje kungukamo abanyamuryango 2 bavuye iwabo bakora ibintu by’ubugeni bigiye ku babyeyi babo birimo  kuboha ibikoresho byo gutaka mu nzu,  gukora ibikomo  n’ibindi hanyuma baradusanga, barabitwigisha. Kugeza ubu bitwinjiriza amafaranga. Buri cyumweru iyo twahuye dutanga igiceri cya 50, icyo giceri tuguramo ubudodo busanzwe, twabashije no kuguramo igikoresho twifashisha tuboha imitako.”

Akomeza avuga ko bajya  bakora ubukangurambaga, batumiramo ababyeyi n’abayobozi, bakabamurikira ibikorwa byabo  kandi ngo hari ubwo  babatera inkunga.

Avuga ko kuri ubu bageze ku rwego rushimishije kuko babashije kwifunguriza konti yabo  mu kigo k’imari iciriritse.

Yagize ati “Nk’ikintu cyo kwishimira twakuye muri ibi dukora dufite abana 5 bari barataye ishuri  twagaruye, twiha inshingano zo kubabera  ababyeyi nubwo natwe turi abana, tubarihira ishuri, tukabaha ibikoresho by’ishuri, amakayi, amakaramu n’amafaranga yo kurya ku ishuri ibihumbi 12 buri mwana. Kuri ubu, dufite urutonde twakoze rw’abana bakora akazi ko mu rugo duteganya kuba twafatanya n’ubuyobozi na bo tukabasubiza mu ishuri.”

Ku bijyanye no kugira ngo amafaranga yabo  akomeze abe menshi ngo  bashyizeho agasanduku, bagamije kuzageza igihe bagashinga koperative.

Abana bata ishuri bakajya gukora imirimo mu bishanga by’imiceri.

Ngo haba kandi ibirombe, na byo bibonekamo abana kandi  ugasanga  ababyeyi badashyiraho igitsure ngo bababuze iyo mirimo.

Hari na bamwe mu bana bava mu ishuri kubera ibibazo byo guterwa inda.

Mu gushaka igisubizo kuri ibi bibazo ngo ku bufatanye n’abana baba mu matsinda,  Mukantaganda Naomy, umuyobozi wo muri ‘club’ z’abana  bo mu murenge wa Kiziguro,  avuga ko ikibazo cy’abana bata amashuri bajya kurinda imiceri no gukora mu birombe by’amabuye bagiye bakora ubuvugizi, bagenda muri buri murenge, basura n’ibyo birombe by’amabuye nyuma mu gukorana neza n’ubuyobozi bishimira ko  bwabemereye ko bugiye kujya buhana umuntu wese waba ukoresha umwana mu muceri cyangwa se muri ibyo birombe.

Kuri ubu, abana bishimira ko izo ngamba zatumye ikibazo gikemuka kuko abayobozi b’amakoperative babujijwe gukoresha abana kandi ubirenzeho agahanwa.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Mukagasana Naomy, ashinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Gatsibo yashimangiye ko amatsinda y’abana yatanze umusaruro.

Yagize ati “Ku bijyanye n’aya maclub y’abana dufashwamo n’abafatanyabikorwa batandukanye aya ma club afite akamaro gakomeye mu mirenge igera kuri 6 amaze kugeramo. Akamaro ka mbere abana baba mu maclub  batinyura abandi bana, urabona umwana wagiye mu nama, wahuguwe n’abantu batandukanye nta hantu ahuriye n’umwana uva ku ishuri akajya iwabo, bo baratinyuka kandi bunguka  ubumenyi, baba bazi kuyobora inama, kuganira n’abandi bana, kugira imyumvire ku bibazo by’igihugu, ibyo byose tubona ari umusaruro ukomeye.”

Avuga ko ‘amaclub’ y’abana yabaye igisubizo ku bana bataga ishuri kuko yatumye imibare y’abana bata ishuri igenda igabanuka.

Yasabye ababyeyi kureka abana babo bagasanga abandi mu ma club kuko, nk’uko abishimangira, ngo umwana watangiye kwiyumvisha uburemere bw’ibintu bishobora kwangiza umuco w’umwana atandukanye na wawundi ukigendera kuri gahunda y’umubyeyi gusa.

Asaba abana kwihesha agaciro, gukurikiza impanuro bahabwa n’ababaruta, bakabasha kumvira no kwiteza imbere kugira ngo bazagire ejo heza.