Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Gatsibo: Abikorera bashinze kompanyi izubaka gare

Yanditswe na Hitimana Servand

Ku ya 19-03-2019 saa 14:23:11
Abahagarariye abikorera n'abayobozi b'amakoperative biyemeje gushyigikira umushinga wo kubaka gare.

Kompanyi ya GCP (Gatsibo Car Park) ni yo izakusanya imbaraga n’ubushobozi by’abikorera bo mu Karere ka Gatsibo, yubake gare, inayicunge niyuzura.

Abayobozi b’amakoperative afite ubushobozi n’abahagarariye abikorera bahuriye mu gikorwa cyo gushyiraho kompanyi izubaka gare muri Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

Ubwubatsi bwa gare bumaze iminsi buganirwaho n’inzego zitandukanye ndetse ubuyobozi bw’abikorera muri Gatsibo bwatangaje ko bwayishyize mu mihigo biyemeje mu Itorero baherukamo mu Karere ka Nyagatare.

Nkusi Charles uyobora Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Gatsibo, avuga ko bemeranyije gushyira hamwe imbaraga bagashinga kompanyi izabafasha gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Ati: “Twasanze mu by’ukuri atari byiza kuba tudafite ahantu hemewe hafatwa nka gare yujuje ibisabwa abantu bategeramo imodoka muri aka karere. Ni igikorwa kandi tubona abikorera bashoramo imari bakanunguka kandi kikanatanga isura nziza ku karere kuko iyi gare ari kimwe mu bikorwa remezo bigaragaza iterambere ry’umugi. Twifuza kandi ko iki gikorwa cyagirwamo uruhare bwa mbere n’Abanyagatsibo, tukaba twanafatanya n’abandi bashoramari bakwifuza gushyiramo imigabane yabo cyane abasanzwe bazi ibijyanye n’imicungire ya za gare”.

Nkusi akomeza avuga ko kugeza ubu inzitizi zagiye zigaragara mu iyubakwa ry’iyi gare ziri kugenda zikurwaho ku buryo hari ikizere ko imirimo ishobora gutangira vuba.

Yagize ati: “Twabanje kugira ikibazo cy’ahantu gare yari yarateganyirijwe ku gishushanyo mbonera kuko hari ibutamoso. Gusa mu biganiro twagiranye n’Inama Njyanama ubu hemejwe ko yimurwa ikubakwa hafi y’umuhanda wa kaburimbo ndetse twamaze no kwemeranya ku kibanza izubakwamo aho ubu hari gutegurwa uburyo abahatuye bahabwa ingurane bakimurwa. Nyuma y’aha nta kabuza ubwo icyaba gisigaye ni ugutangira imirimo yo kubaka kandi ndumva bitazafata igihe kirekire”.

Abasanzwe bategera imodoka muri Kabarore bavuga ko kubaka iyi gare byaba ari igitekerezo kiza ngo kuko aho bategera hadakwiriye.

Mukamugema Anastasie waganiriye n’Imvaho Nshya yagize ati: “Nibagire ahubwo bayubake vuba, ubu se uraza ugategereza imodoka wicaye ku zuba nta ho kwikinga, imikungugu na yo iba ikumereye nabi, imvura yagwa hakaza ibyondo. Nge numva nko ku bagenzi ari byiza kugira ahantu haboneye dutegera imodoka”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Manzi Theogene yavuze ko ubuyobozi buzakomeza gushyigikira abikorera bubaha inama zikenewe.

Uretse inyungu iki gikorwa cyo kubaka gare kizatanga ku bagenzi no ku bikorera, kizanazamura iterambere ry’Akarere muri rusange.

Abahagarariye abikorera n’abayobozi b’amakoperative biyemeje gushyigikira umushinga wo kubaka gare.

Umwanditsi:

Hitimana Servand

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.