Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

Gatsibo: Abatuye Kageyo bizeye kuzamura umuhigo wa Mituweli

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 07-05-2019 saa 07:24:27
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kageyo, Musonera Emmanuel, aganiriza abaturage uburyo bakwiye kwiteza imbere no kwishyura Mituweli (Foto Kayitare J.P)

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo bizeye ko umuhigo wa mituweli bazawesa cyane ko ngo mituweli ibafitiye akamaro kanini. ]

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Musonera Emmanuel, asobanura ko umurenge wa Kageyo ufite imihigo 82, imihigo yose akaba nta n’umwe uri mu muhondo, bakifuza ko muri Kamena tariki 30 nta kibazo k’imihigo bazaba bafite.

Musonera yabwiye Imvaho Nshya ko imihigo by’umwihariko uwa mituweli biyemeje kuwufatanya kugira ngo bashobore kuwesa.

Yagize ati “Abaturage bose bihaye ingamba z’uko umuhigo w’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza tuzawufatanya, tugashaka uburyo abasigaye batarabyumva dukore ubukangurambaga ndetse habeho gutangirira abadafite ubushobozi kugira ngo uyu muhingo dushobore kuwuzamura”.

Bizimana Leonidas umujyanama w’umurenge wa Kageyo muri Njyanama y’akarere avuga ko ibibazo bibangamiye abaturage (Human Security Issues) bimaze gukemuka ku kigero gishimije kuko ngo buri mugoroba w’uwa Kabiri w’icyumweru bigisha abaturage, bakanabashishikariza kwiteza imbere.

Akomeza avuga ko abaturage batishoboye babafasha ku kibazo cya mituweli bakaba bariyemeje ko uyu mwaka wa 2018/2019 uzajya kurangira nta kibazo cy’umuhigo wa mituweli bafite.

Ati “Abatishoboye turabafasha tukabakorera imiganda ariko n’ikibazo cya mituweli tukiganiraho kugira uyu muhigo uyu mwaka wa 2018/019 tuzajye kuwurangiza nta kibazo dufite kuri uyu muhigo”.

Umujyanama w’ubuzima, Nzayisingiza Marie Odette utuye mu kagari ka Nyagisozi mu mudugudu w’Agatare, avuga ko bagira uruhare mu gukangurira abaturage kwishyura mituweli atari ukugira ngo bese umuhigo wayo ahubwo ko biri no mu rwego rwo kwibungabungira ubuzima igihe barwaye.

Ati “Mu byo dukora birimo kwita ku buzima bw’abaturage no kubagira inama tunabashishikariza gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, atari ukubikorera kwesa imihigo gusa ahubwo ari ukugira ngo umuturage uzarwara atazahura n’ibibazo byo kubura uko yishyura kwa muganga kubera kutagira mituweli. Dukomeje ubukangurambaga kugira ngo n’umuhigo wa mituweli tuzawese kuko natwe abajyanama b’ubuzima tubigiramo uruhare rukomeye”.

Ntahobari Callixite na we utuye mu Murenge wa Kageyo avuga ko we n’umuryango bamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza w’uyu mwaka dusoza ndetse akaba agiye kwishyura mituweli y’umwaka utaha wa 2019/2020.

Ati “Umuryango wose nawishyuriye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko uyu mwaka dusoza wa 2018/2019 nta kibazo dufite cya mituweli kubera ko namaze kumenya ibyiza byo kwishyura mituweli. Nakwemera nkaburara ndetse nkanabwirirwa ariko nkashaka uko nishyura mituweli kuko yaramfashije ubwo nari ndwariye mu bitaro bikuru bya Kigali CHUK”.

Ndahayo Pascal, umukozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza, avuga ko ubukangurambaga bwa mituweli bukorwa n’ubuyobozi bw’akarere kandi ko hari n’icyumweru cya mituweli kijya gishyirwaho kugira ngo abaturage bakangurirwe gutanga mituweli.

Ati “Kugeza ubu ubukangurambaga bwa mituweli bukorwa ku kigero gishimishije kuko hashyizweho n’icyumweru cyahariwe mituweli mu karere ka Gatsibo kandi ubwo bukangurambaga bukagirwamo uruhare n’ubuyobozi bw’akarere. Kugeza tariki 29 Mata 2019 abaturage mu karere bari bamaze kwishyura mituweli ni 364.083 bivuze ko ari 82.80%”.

Umurenge wa Kageyo utuwe n’abaturage 22,965 abakoresha mituweli ni 21,965. Kugeza ku itariki 29 Mata 2019, abamaze kwishyura mituweli ni 13,556 abishyurirwe na Leta ni 3,946 bityo abamaze kwishyura mituweli bakaba ari 17,502 bangana na 79,68%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Kageyo, Musonera Emmanuel, aganiriza abaturage uburyo bakwiye kwiteza imbere no kwishyura Mituweli (Foto Kayitare J.P)

Musonera Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo, yizeye ko umuhigo wa Mituweli bazawesa (Foto Kayitare J.P)

 

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Gatsibo: Abatuye Kageyo bizeye kuzamura umuhigo wa Mituweli”

  1. Tubanje kubasuhuza mwiriweneza mugire amahoro y’Imana,twe nk’abaturage b’umurenge wa kageyo tubizeje gufatanya namwe muri iki gikorwa kandi tubifurije akazi keza murakoze MBARIZWA KAGEYO ARIKO NIGA iRusizi cyangugu.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.