Gatsibo: Abaturage basuye urwibutso rwa Gisozi bahakura isomo rikomeye

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 16-04-2019 saa 17:16:58
Bamwe mu bihaye Imana n'abakuru b'amadini n'amatorero mu murenge wa Kageyo bifatanije n'abaturage basura urwibutso rwa Gisozi (Foto Clever N.)

Abaturage b’Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo basuye Urwibutso rwa Kigali bahakura isomo ry’uko bagiye kurwanya icyatuma Jenoside yongera kuba mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Musonera Emmanuel, asobanura ko gusura urwibutso ari ubushake bw’abaturage bagize mu cyumweru k’icyunamo.

Urwibutso basuye ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, ni urwibutso rufite amateka yihariye bitewe n’ibyahabere ndetse n’imibiri rubitse, rukaba rushyinguyemo imibiri ibihumbi 250.

Musonera ati, “Twatekereje kuzana ikiciro cy’abarimu n’abanyeshuri kuko ni cyo kiciro dushakaho ubumenyi, ni nabo dushaka ko ari bo bagira amakuru yo kubwira urubyiruko barera. Niba umwarimu afite abanyeshuri 55 akababwira ibyo yabonye aha, bizatuma hari ikintu cyakorwa kandi bagahinduka mu mitima no mu bwonko”.

Hakuzimana Thomas umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kageyo yabwiye Imvaho Nshya ko akuye ku rwibutso rwa Gisozi, ari uko yiboneye amateka y’igihugu ke cyanyuzemo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo.

Avuga ko hari icyo azafasha abanyeshuri yigisha. Ati “Icyo nzafasha abana nigisha, ni ukubereka amateka y’igihugu cyacu cyanyuzemo noneho nkababwira kwirinda ingengabitekerezo iyo ari yo yose no kubana amahoro hagati yabo”.

Umutesi Solange wiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rubuye mu mwaka wa 6 avuga ko yo gusura urwibutso, yashoboye kumenya ubukana bwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Ibyinshi ntabyo nari nzi. Nagiye mbona amwe mu mafoto y’Abatutsi bishwe, imyambaro babaga bambaye kandi nabonye n’imibiri yabo. Isomo nakuyemo ni uko nashoboye kumenya uburemere bwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo nasize bavutse nyuma ya Jenoside ndaza kubabwira ibyo nabonye ko bitari bisanzwe kandi ko dukwiye kwirinda ko byakongera kubaho”.

Bizimana Leonidas umujyanama mu nama njyanama y’akarere ka Gatsibo uhagarariye umurenge wa Kageyo, agaragaza ko haje n’abato kuko hari abajya bibaza niba ibivugwa kuri Jenoside yakorewe abatutsi ari ukuri.

Ati “Twahereye ku bana bato batazi ibivugwa niba ari ukuri, hakurikiraho urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside bagifite ibibazo no kumenya impamvu babaye imfubyi n’impamvu bamwe babaye abapfakazi n’abandi bafunguwe impamvu bahawe imbabazi”.

Nzayisingiza Marie Odette, umujyanama w’ubuzima utuye mu Kagari ka Nyagisozi mu Murenge wa Kageyo, avuga ko yajyaga yumva urwibutso rwa Gisozi ngo hari abavandimwe bahashyinguye, akagira amatsiko yo kuhareba, akavuga ko ibyabaye mu 1994 bibabaje.

Ati “Hari abavandimwe bacu bahashyinguye bityo nkaba najyaga ngira amatsiko yo kuza kubireba kuko ibyabaye mu 1994 byaratubabaje cyane ku buryo buteye n’agahinda. Urebye uko abavandimwe bacu birukankarwaga ku gasozi uboshye inyamaswa barimo guhiga, byari bibabaje. Isomo mpakuye nuko uwagarura ibitekerezo nka biriya twamwima amatwi kandi tukamukumira ku buryo bitazongera kuba”.

Abaturage ba Kageyo mu karere ka Gatsibo basuye urwibutso rwa Gisozi (Foto Kayitare JP.)

Abaturage bahaye icyubahiro abashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi (Foto Kayitare JP.)

Bamaze gusura urwibutso rwa Gisozi bagiye mu gice cy’ahacanye urumuri rw’ikizere (Foto Clever N.)

Bamwe mu bihaye Imana n’abakuru b’amadini n’amatorero mu murenge wa Kageyo bifatanije n’abaturage basura urwibutso rwa Gisozi (Foto Clever N.)

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Gisozi babanje kuganira (Foto Clever N.)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo, Musonera Emmanuel, aganira n’itangazamakuru (Foto Clever N.)

Zimwe mu modoka zatwaye Abanyakageyo barenga 250 bajya gusura urwibutso rwa Gisozi (Foto Clever N.)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Gatsibo: Abaturage basuye urwibutso rwa Gisozi bahakura isomo rikomeye”

  1. Birakwiye ko abarezi,abanyeshuri,ababyeyi,abanyamadini ko twese tumenya amateka yacu maze tugafatanya kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu Rwanda no ku isi muri rusange.
    Imirenge yose yigire kuri Kageyo.
    Maze twubake u Rwanda twifuza.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.