Gatsibo: Abaturage barishimira ivuriro rya miriyoni zirenga 11 biyujurije

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 22-05-2019 saa 15:52:31
Ivuriro ry'ingoboka abaturage bo mu murenge wa Kageyo biyujurije, ryatwaye miriyoni zirenga 11 (Foto Butare James)

Abaturage bo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gatsibo barishimira ivuriro biyujurije ndetse n’ibyumba bitatu by’amashuri bujuje.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwasabye abaturage gufata neza ibikorwa by’indashyikirwa biyujurije ku mugoroba ku wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2019.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kageyo buvuga ko ivuriro ry’ingoboka ‘Poste de santé’ ryubatswe n’abaturage nk’igikorwa k’indashyikirwa cy’Umuganda, rikaba rifite agaciro ka 11,479,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mugwiza Erneste avuga ko ivuriro ry’ingoboka biyujurije mu kagari ka Kintu ko ari igisubizo kuri bo rikaba rigiye kubagabanyiriza ingendo bakoraga bajya ku kigo nderabuzima cya Kageyo.

Yagize ati “Ubu turi mu byishimo bikomeye kuko twiyujurije ivuriro ry’ingoboka ndetse n’ibyumba by’amashuri bitatu. Kubera ukuntu byatuvunnye tugiye kubifata neza kandi ibyo twabisabwe n’umuyobozi wacu w’akarere.”

Kangabe Emeritha avuga ko yajyaga ajya ku nda akagorwa no kugera ku kigo nderabuzima ariko ubu bakaba babonye igisubizo k’icyo kibazo. Yongeraho ko ibyumba by’amashuri ya Kintu na yo ari igisubizo bikaba bitumye abana babo bajyaga kwiga Nyagahanga baruhuka ingendo bakoraga.

Ati “Najyaga njya ku nda nkagira ikibazo cy’uko ngera ku kigo nderabuzima cya Kageyo ariko ubu ndasubijwe. Kubona twiyujurije iri vuriro ni ibigaragaza ko natwe dukwiye gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’aho dutuye. Ikindi nakongeraho ni uko ingendo abana bacu bakoraga bajya kwiga Nyagahanga zigabanutse akaba ari ikintu nkatwe ababyeyi twishimira.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, asaba abaturage gufata neza ibikorwa remezo ariko anabashimira igikorwa k’indashyikirwa bakoze. Yagize ati “Igikorwa mwakoze kigaragaza ubushake bwo kwiyubakira igihugu no guharanira iterambere. Ibi rero birasaba ko mufata neza ibi bikorwa remezo kandi mugashishikariza abana banyu kugana ishuri. Ivuriro ry’ingoboka mwiyujurije rije kubaruhura ingendo mwakoraga ariko ibyo nanone bibasaba gukomeza gutanga n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Musonera Emmanuel, avuga ko ibikorwa by’indashyikirwa abaturage biyujurije ari byiza kuko bibaruhuye imvune z’ingendo bakoraga bajya kwivuza kure ndetse n’abana bagakora urugendo rurerure bajya kwiga i Nyagahanga.

Yagize ati “Ibi bikorwa by’indashyikirwa ni ibyakozwe mu mbaraga z’abaturage kandi biyemeje kubirinda. Urabona ko ari igisubizo kuri ko kuko bibaruhuye ingendo bakoraga bajya kwivuriza ku kigonderabuzima cya Kageyo. Icyo dushima nk’ubuyobozi ni uko abaturage ibi byose ari bo babigizemo uruhare kandi tukaba tubasaba gukomeza kumva ko iterambere ryabo ari bo ba mbere bakwiye kurigiramo uruhare.”

Ivuriro ry’ingoboka abaturage bo mu murenge wa Kageyo biyujurije, ryatwaye miriyoni zirenga 11 (Foto Butare James)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Gatsibo: Abaturage barishimira ivuriro rya miriyoni zirenga 11 biyujurije”

  1. Natwe abataresa uyu muhigo mu tugari tundi dusigaye hirya no hino mu Rwanda twiganye abo bavandimwe byatanga igisobanuro nyacyo cy’umuturage ukwiye kuba ishema ry’u Rwanda. Maze n’uruhare rw’abikorera rwakongerwaho, vision twihaye ikihuta kugerwaho. Koko rero ahari ubushake, ubushobozi buraza.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.