Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Gatsibo: Abasangira amazi n’inka n’intama bashonje bahishiwe

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 30-10-2018 saa 11:28:11
Visi-Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu mu Karere ka Gatsibo, Manzi Theogene

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burizeza abatuye Umurenge wa Kabarore bamaze imyaka myinshi banywa amazi mabi, ko icyo kibazo kigiye gukemuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Manzi Theogene avuga ko ikibazo cy’abasangira amazi n’amatungo kigiye kuba amateka.

Ati ”Turimo turakora umuyoboro w’amazi uva Gicumbi, ugaca mu Murenge wa Gitoki, ukagera Kabarore. Aho hose ni ahantu turimo gutanga amazi, ni umuyoboro uzaba urangiye kuzura no gukorwa mu kwa 6. Na none kandi tugiye kubaka ikigega kinini cya metero kibe 400, ari ho tuzafatira amazi aza hano kandi ntabwo bizarenza ukwa 8, umwaka utaha batarabona amazi.”

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umwe mu baturage bo muri uwo murenge avuga ko ikibazo cy’amazi ari ingorabahizi cyane kubera ububi bw’ayo bakoresha, hakiyongeraho n’uko nta mashanyarazi bikarushaho kuba bibi.

Ati “Ijerekani y’amazi meza ni amafaranga 300. Ubusanzwe rero tuvoma hepfo aha mu Kidamu, kuvoma ni ugukandagiramo, uruhande rumwe hari inka, intama n’ihene hafi aho n’ikindi cyose kinywa amazi dusangira na cyo kandi imyanda ni ko yiyongeramo. Noneho wakubitana n’ikibazo cyo kutagira inkwi zo kuyateka kuko nta mashyamba tugira, ugasanga inzoka zatongoye, umwana akada kakagera iriya.

Ikindi na none ni ikibazo cy’umuriro kuko iyo umwana avuye ku ishuri akenera gusubiramo amasomo, ariko kuko nta muriro n’inkwi zo gucana ari ikibazo ugasanga atahiye ibyo yize imbere ya mwarimu gusa. Na none kandi kuba nta muriro bituma abajura biyongera kuko aba ari mu icuraburindi, nta rugi rukomeye ku nzu kuko metarike kuyishyiraho na byo bisaba umuriro bityo kwiba bikamworohera.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Gatsibo, Manzi Theogene, avuga ko ikibazo cy’umuriro na cyo kirimo gushakirwa uko gikemuka kuko uko ubushobozi buboneka ari ko n’ibikorwa remezo bizagenda bigerwaho.

Ati ”Umuriro bazawubona uko n’ubushobozi buzagenda buboneka. Ikindi ariko, ni uko abaturage b’aha batuye batandukanye, bikagorana kubona uko umuriro ugera kuri buri rugo. Ubwo rero turimo kubakangurira gutura ku midugudu kugira ngo n’ibikorwa remezo bibagereho.”

Visi-Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gatsibo, Manzi Theogene

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.