Gatsibo: Abanyamuryango ba RPF batishoboye bahawe inkunga izabateza imbere

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 10-05-2019 saa 09:01:45
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahaye inkunga ya miriyoni 8 abatishoboye izabafasha kwiteza imbere (Foto Nyirindekwe C)

Abagore bagera ku ijana batishoboye bibumbiye mu rugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Gatsibo baravuga ko bishimiye inkunga bahawe na bagenzi babo isaga miriyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi babitangaje ubwo bahabwaga inkunga igamije kubateza imbere. Ubuyobozi bw’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo bwasabye abatewe inkunga, gukora bakiteza imbere.

Aba bagore bavuga ko inkunga bahawe bagiye kuyishora mu bucuruzi buciriritse mu rwego rwo kwiteza imbere. Bavuga kandi ko iyo nkunga izatuma bava mu kiciro k’imibereho barimo by’umwihariko ikiciro cya mbere bari basanzwemo.

Nyirangoragoze Beatha utuye mu Murenge wa Rugarama mu Kagari ka Kanyangese, avuga ko ubusanzwe yacuruzaga inyanya n’amasaka ariko ngo ahereye ku nkunga abonye, agiye kujya acuruza ibintu byinshi ku buryo yizeye ko izatuma ava no mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Yagize ati: “Ubusanzwe ngewe nacuruzaga ubushera n’inyanya, muri ubu bucuruzi bwange navuga ko nakoreshaga agashoro gake ariko ubu niba naguraga amasaka ibiro mirongo itatu none nkaba mbonye inkunga, ubu ngiye kujya ndangura nk’umufuka abe ari wo nshuruza. Ikindi kandi niba naranguraga inyanya nke, ubu ngiye kujya ndangura nyinshi ku ruhande mpashyire n’umufuka w’umunyu maze niteze imbere mbikesheje Umuryango FPR-Inkotanyi.”

Maniraguha Agnes utuye mu kagari ka Kigasha mu murenge wa Ngarama avuga ko inkunga yahawe agiye kuyishora mu bucuruzi bw’ibitoki no mu bucuruzi bw’amatungo magufi agamije kwiteza imbere no kurera neza abana be, abarinda imirire mibi.

Ati: “Ibyishimo mfite ni byinshi kandi turashimira FPR-Inkotanyi iduhaye iyi nkunga. Nge nari nsanzwe ncuruza ibitoki ariko ubu ngiye kongera ayo nashoragamo mpite njya no mu bucuruzi bw’amatungo magufi.”

Gasana Richard, Chairman w’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu karere ka Gatsibo, yasabye abanyamuryango gukoresha neza inkunga bahawe n’abanyamuryango bagenzi babo kandi bakayikoresha bagamije kwiteza imbere, bo n’imiryango yabo.

Yagize ati: “Inkunga y’amafaranga y’u Rwanda angana na miriyoni 8 mwahawe n’abanyamuryango bagenzi banyu, mukwiye kuyikoresha neza kandi mukiteza imbere, mukanateza imbere imiryango yanyu naho mukorera.”

Inkunga yahawe abagore batishoboye mu rwego rwo kwiteza imbere, yakusanyijwe na bagenzi babo bishoboye bibumbiye mu rugaga rw’abagore rw’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.