Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Gatsibo:  Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batoye abazabahagararira mu matora y’Abadepite

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Jun 3, 2018

Mu gitondo k’ejo hashize ku wa Gatandatu tariki 02 Kamena 2018, hirya no hino mu karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, abaturage bazindukiye mu gikorwa cy’amatora y’intumwa za rubanda mu Muryango FPR-Inkotanyi.

Mbere y’igikorwa cy’amatora, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Gasange babanje gushyiraho morali (Foto Ndayisenga)

Manzi Theogène, Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi ushinzwe ubukangurambaga ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo, atangiza igikorwa cy’amatora mu kagari ka Viro mu murenge wa Gasange, yasabye abanyamuryango kugira uruhare mu kwitorera abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko. Ati “Mugire uruhare mu kwitorera intumwa za rubanda zizahagararira Umuryango wacu FPR-Inkotanyi mu Nteko Ishinga Amategeko ariko ibyo bijyana nuko nk’abanyamuryango mukwiye gukora mukiteza imbere kandi mukarangwa n’isuku”.

Manzi usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asobanura ko ibikorwa byo gushaka abakandida b’abadepite b’Umuryango wa FPR-Inkotanyi byatangiriye mu kagari, bikazakomereza ku rwego rw’Akarere abazaba batorewe kuri urwo rwego bakazakomereza ku rwego rw’Igihugu.

Abanyamuryango batuye mu murenge wa Gasange bavuga ko hari byinshi intumwa za rubanda zagiye zibakoreraho ubuvugizi kandi ibibazo by’ibikorwaremezo bikabonerwa umuti. Imaniriho Jean d’Amour yagize ati “Gutora abadepite bazaduhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umuryango FPR-Inkotanyi, ni igikorwa kiza kuko iyi manda izasoza mu kwezi kwa Nzeri badukoreye ubuvugizi bituma dukorerwa umuhanda Gasange-Murambi-Kiramuruzi ndetse n’umuhanda Gasange-Muhura tukaba tutakigira ikibazo cy’ubwikorezi bw’imyaka tweza, navuga ko byakemutse”.

Mukamana Françoise avuga ko ikimushimishije ari uruhare umugore agira mu gutanga igitekerezo mu Nteko Ishinga Amategeko kandi kigashingirwaho mu guteza imbere igihugu. Avuga ko ngo bimutera ishema no gukomeza kumva ko abagore bahawe ijambo kandi ko bashoboye.

Amatora y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akagari yari agamije gushaka abakandida bazawuhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, hibanzwe gusa ku gutora umugabo n’umugore, amatora akazakomereza ku rwego rw’Akarere mu minsi iri imbere.