24°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Gatsibo: Abahinzi b’ibishyimbo bikungahaye ku butare  bizeye ko bizafasha mu kurwanya imirire mibi

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 14-05-2021 saa 18:20:52

Abahinzi  bibumbiye muri Koperative Icyerekezo Rugenge  bafashijwe n’umushinga Hinga Weze bahinze ibishyimbo bikungahaye ku butare ku buso bwa hegitari zisaga 2 mu  Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Kiramuruzi.

Aba bahinzi batangaza ko  ibi bishyimbo bikungaye ku butare bigira uruhare mu guhangana n’imirire mibi ndetse bikaba binatanga umusaruo ushimishije.

Perezida w’iyi Koperative, Ntwali Felicien avuga ko  ibi bishyimbo bitandukanye n’ibindi bisanzwe kuko  biba bifite imisogwe myinshi  ari yo mpamvu n’umusaruro uba utubutse ku buryo ushobora kwikuba kabiri ugereranyije n’uw’ibishyimbo bisanzwe.

Uretse Koperative Icyerekezo Rugenge hari Koperative zindi ebyiri na zo zatangiye guhinga ubu bwoko bushya  bw’ibishyimbo ari zo Koperative  ABAHUJAKABUGA na yo ikorera mu Murenge wa Kiramuruzi ndetse na Koperative ZAMUKA MUNINI ikorera mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Gasange.

Izi Koperative zikaba  mbere yo guhinga ibi bishyimbo zarabanje gusinyana amasezerano  na Kampani y’ubucuruzi  ibemerera isoko ry’umusaruro wabo aho bazajya bahabwa amafaranga 700 ku kilo.

Ibishyimbo bikungahaye ku butare

Ubu bwoko bw’ibishyimbo bikungahaye ku butare nta bwo  abahinzi baratangira kubihinga ari benshi kuko mu Karere ka Gatsibo ubu bihinze ku buso bwa hegitari 15.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Gatsibo, Dr Nsigayehe Ernest  avuga ko abaturage badakwiye kugira impungenge   zo guhinga ibi bishyimbo kuko  isoko rihari. Akomeza avuga ko  barimo gukora ubukangurambaga kugira ngo abahinzi bashishikarire kubihinga kuko binafasha mu kurwanya imirire mibi.

Dr Nsigayehe Ernest, Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Gatsibo,

Umushing Hinga Weze  mu gufasha abahinzi guhinga ibi bishyimbo bikungaye ku butare umaze gutanga toni 180 z’imbuto ku bahinzi bagera ku bihumbi 50 mu turere 10 ukoreramo.

Uretse ibi bishyimbo, Hinga Weze imaze no guha abahinzi barenga ibihumbi 100 imigozi y’ibijumba bya Orange ingana na toni 551 n’ibilo 689 ndetse ikaba imaze no gutanga  toni 3 n’ibilo 114 ku bahinzi b’imboga n’imbuto.

Higa Weze  ni umushinga watangijwe mu Rwanda  ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) mu gihe cy’imyaka 5 (2017-2022)  ukaba ugamije kuzamura mu buryo burambye umusaruro w’abahinzi n’aborozi bato barenga ibihumbi 530, kuzamura imirire y’abagore n’abana no kongera imbaraga z’ubuhinzi n’ibiribwa mu Rwanda mu bihe by’imihindagurikire y’ikirere.

Uyu mushinga  ukorera mu turere 10 ari two Nyamagabe, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Nyabihu, Kayonza, Gatsibo, Bugesera na Ngoma.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.