Gatsibo: Abahinzi ba kawa barasaba ko kugurishiriza mu ma zone byavanwaho

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 03-06-2019 saa 17:49:33
Kawa ni igihingwa ngengabukungu kinjiriza igihugu amadovize, kikanazamura imibereho y'Abanyarwanda

Bamwe mu bahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Muhura, Akarere ka Gatsibo barasaba Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB) kubakuriraho imbogamizi zo kugurishiriza kawa mu mazone, aho bahura n’ikibazo cy’ibiciro bitangana ndetse hamwe na hamwe ntibahite bahabwa amafaranga.

Mu kiganiro abahinzi ba kawa bo mu Murenge wa Muhura bagiranye nitangazamakuru bagaragaza ko bahinga kawa kandi bakeza ariko ngo mu kugurisha bagategekwa aho bagurisha ntibagire uburenganzira bwo kujya kugurisha aho bashaka bitewe n’igiciro gihari.

Sibomana Theogene ni umuturage wo mu Kagali ka Mamfu, Umurenge wa Muhura, avuga ko kawa bahinga yabateje imbere, babasha gutanga mituweli, kwishyurira abana amashuri, kwikenura mu bibazo bafite, ngo ariko imbogamizi bahura na zo muri iki gihe ni ukudahabwa ubwisanzure bwo kugurisha kawa yabo n’uruganda bashaka.

Uyu muturage avuga ko nubwo bishimira icyo kawa yabagejejeho, ariko ngo bafite imbogamizi zo gukorera mu mazone, kuko ngo bategekwa aho bagurisha, ariko ngo akaba ari ikibazo kuri bo kuko hari ubwo umuntu ashaka kugurisha ku ruganda ashaka ariko ntibikunde kubera ko bategekwa kugurirshiriza muri zone baherereyemo.

Ndayisenga Diogene, na we ni umuhinzi w’ikawa, avuga ko iki gihingwa cyamufashije mu gukemura ibibazo bimwe na bimwe kuko ngo abasha kurya kabiri ku munsi, akishyura mituweli agakemura n’ibindi bibazo bisaba amafaranga.

Manywa Bonifasi, avuga ko kugirishiriza ikawa muri zone nta kibazo gihari, ngo ariko imbogamizi bahura na zo ngo ni uko hari ubwo ikawa ziza ari nyinshi ntibashe kubona amafaranga yishyura abaturage bose bagemuye kawa, kongeraho ko n’ibiciro ku nganda bigenda bihindagurika, abahinzi bakifuza kugurisha n’uruganda rutanga amafaranga menshi.

Ati “Hari ubwo abahinzi barara batabonye amafaranga, ku mpamvu y’ubwinshi bw’abaturage bajyanye kawa nyinshi, ikindi kandi usanga ibiciro bidahuye ku nganda zose, benshi tukifuza kugurishiriza aho batanga menshi.”

Abahinzi ba kawa bavuga ko bahuye n’ikibazo cyo kubona ifumbire nke bitewe n’uko abaturage bamwe banze gutanga umubare nyawo w’ibiti bya kawa bafite bagira ngo batazasoreshwa menshi kuri kawa bagurishije, bigatuma bahabwa ifumbire itajyanye na kawa bafite, ariko nanone ngo byatewe n’uko mbere batababwiraga impamvu zo kubarura ibiti bya kawa.

Uwitwa Mukabahinda Liliose wo mu kagari ka Rumuri, avuga ko imyumvire ya bamwe mu baturage yo gushaka guhisha umubare w’ibiti bafite, byatumye bahabwa ifumbire itajyanye na kawa bafite, ngo byatumye umusaruro wa kawa ugabanuka kubera ifumbire nke.

Ati “Nyuma yo kumenya impamvu yo kubaruza ibiti, abahinzi ba kawa batangiye kubibaruza byose uko byakabaye kugira ngo babashe kubona ifumbire ijyanye numubare w’ibiti.”

Mataga Jean de Dieu ni umuturage w’akagari ka Mamfu, avuga ko site bagurirshirizaho ikawa zidahuje igiciro kuko ngo hari site ujyaho, ugasanga igiciro cy’ikilo cya kawa ari amafaranga 200, ahandi 210, ahandi 220.

Ati “Ibiciro bya kawa ntibihuye ku masite yose, kwa Muyoboke ikilo cya kawa ni amafaranga 220, ni mu gihe kwa Majene ari 200 kandi ikilo cyarashyizwe kuri 220.”

Bitwayiki Jean Baptiste avuga ko ama site akenshi aba adafite amafaranga ahagije ashobora guhabwa abagemuye kawa, bigatuma hari abagendabatayabonye cyangwa se bagahabwa make bakabwirwa ko bazagaruka bukeye.

Ku bijyanye n’ibiciro, avuga ko akenshi batinya kujyana kawa zabo aho batarara babahaye amafaranga, bigatuma bemera kuzitangira 200 kuko ho bari buyabone.

Gahigi Gaspard ni umuhinzi wa kawa, avuga ko kugurishiriza muri zone byahombeje umuhinzi ngo kuko mbere y’uko ziza, umuturage yagurishirizaga aho ashaka ku ruganda bakumvikana igiciro baguriraho.
Ati Inganda ntizigura ku giciro kimwe, gahunda ya zone yahombeje abahinzi ba kawa, mbere umuhinzi yagurishirizaga aho ashaka, ariko ubu bagutegeka aho ugurishiriza kawa yawe ku ngufu.

Gahigi avuga ko uje atanga amafaranga menshi ku kilo cya kawa ngo ubuyobozi buramwihaniza.

Uyu muhinzi avuga ko icyiyongereyeho ari uko bibwa ibilo ku minzani, bakabwirwa ibiro bitari byo.

Kwizera Aloys na we ni umuhinzi, avuga ko amafaranga 220 ku Kilo atigeze ayahabwa, kuko ngo kugeza ubu ahabwa amafaranga 200 ku kilo, ngo atarigera ahabwa amafaranga 220, mu gihe ngo hari amazoni bishura amafaranga 220 ku kilo kimwe cya kawa.

Muzungu Charles Samson we avuga ko igiciro cya kawa cyatangiriye ku 190, kirazamuka kiba 200 ndetse na 220.

Ki kijyaye n’amafumbire, atangwa hagendewe ku biti umuntu yandikishije, ngo iyo wandikishije ibiti bike uhabwa ifumbire nke.

Rugengamanzi Steven ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhura, yagize icyo avuga ku mpungenge z’abaturage ayoboye. Avuga ko gahunda yo kugurishiriza kawa muri zone ari gahunda yashyizweho n’Ikigo cyigihugu cyohereza umusaruro w’ubuhinzi mu mahanga (NAEB), ndetse ngo n igiciro cya kawa fatizo cya kawa gishyirwaho na yo, ari na cyo kigenderwaho mu kugura no kugurisha.

Ati “Urenze kuri uki giciro NAEB yashyizeho aba akoze amakosa, yakizamura cyangwa akakigabanya, aba akoze amakosa, icyo gihe turabigenzura tukareba ko hari aho biri.”

Rugengamanzi avuga ko igiciro gitangwa na NAEB aricyo giciro gishingirwaho namasite ninganda mu kwishyura kawa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa avuga ko umunyenganda urengeje igiciro cyashizweho na NAEB aba akoze amakosa, agakosorwa.

Ku binyanye n’ifumbire, Rugengamanzi avuga ko imyumvire y’abaturage bafite yo guhisha umubare w’ibiti , ari na byo bituma bahabwa ifumbire nke itajyanye n’umubare nyakuri w’ibiti afite.

Rugengamanzi avuga ko gahunda yo kugurishiriza kawa muri zone, yaje gukemura ikibazo cyari gihari cyo kutamenya umusaruro wa kawa mu karere no kwegerezwa abahinzi iyi serivisi ngo bagurishirize hafi yabo.

Ati “Gahunda ya zone itaratangira, ntabwo twamenyaga ingano ya kawa ihingwa mu Murenge wa Muhura kuko yashoboraga kujyanwa muri Gicumbi kugurishirizwayo, ikitirirwa aka karere, mu gihe iyo kawa yagurishijwe iturutse mu karere ka Gatsibo.”

Yongeraho ko kugurishiza kawa muri zone bifasha abahinzi bayo kuko bibagabanyiriza ingendo bagombaga gukora bajyana umusaruro wabo ku nganda za kure, rime na rimwe byananabasabaga imodoka izibajyanira.

Ku kijyanye n’igiciro cya kawa, Umuyobozi muri NAEB ushinzwe itangazamakuru nutumanaho, Ntwali Pie avuga ko NAEB ishyiraho igiciro fatizo batagomba kujya munsi ndetse ngo kitagomba no kujya hejuru, kuri ubu akaba ari amafaranga 190 ku kilo cya kawa yibitumbwe.

Ku bijyanye n’umushoramari wabaguriraga kuri 300 ikilo, Ntwali avuga ko guhanika igiciro cya kawa ngo ni uko ufite amafaranga bitemewe, kuko byatuma habaho ishyari ribi mu baguzi ba kawa.

Ntwali avuga ko igiciro fatizo cya kawa gishyirwaho ku bufatanye bwa na NAEB n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi bwa kawa barimo amashyirahamwe y’abahinzi agomba guhagararira abahinzi ba kawa, inganda zitunganya kawa ari nazo zigura umusaruro wa kawa.

Ati “Iyo ushyize igiciro kiri hejuru cyane, abantu bose bifuza kuzana ikawa iwawe ku ruganda, ubwo biratuma n’abaturuka kure y’urwo ruganda na bo baza kugurisha iwawe, icyo gihe uzaba utwaye isoko wenyine, abandi ntibagurishe, bivuze ngo igiciro cya kawa kigomba kuba igiciro fatizo cyatanzwe na NAEB ku bufatanye n’abandi bantu bagira uruhare mu gihingwa cya kawa.”

Avuga ko kugenzura igiciro bifasha inganda zose kugurisha, bigatuma hatabaho kwiharira isoko, ariko ngo mu gihe hari uwatumbagije igiciro, abandi ntibagurisha.

Uyu muyobozi avuga ko umunyenganda ashobora kuzamura igiciro bidakabije, ariko ngo kugera ku mafaranga 300 ngo bibi bikabije kuko icyo gihe bituma ugurisha wenyine, ukaba uciye intege gahunda yo gucururiza muri zone.

Ku bijyanye n’akamaro ko kugurishiriza kawa muri zone, Ntwali avuga ko ari uburyo bwo gucururiza kawa yabo hafi mu rwego rwo gukuraho imbogamizi zurugendo no kwangirika kwa kawa yajyanywe kure kuko ishobora kugerayo yangiritse.

Avuga kandi ko abanyenganda bemererwa kubaka uruganda basabwa kugurira umusaruro wa kawa muri zone baherereyemo.

Ku bijyanye n’ifumbire, Ntwali avuga ko abahinzi bashyiriweho gahunda ya nkunganire, aho abahinzi bagira amafaranga batanga ku ifumbire na Leta ikagira ibyo ibagenera.

Ku bijyanye n’ubuziranenge bw’iminzani, uyu muyobozi asaba abahinzi kugaragaza abantu bakoresha iminzani ituzuye kugira ngo bajye bakurikiranwa babihanirwe.

Ati “Abaguzi ba kawa bakoresha iminzani itujuje ubuziranenge dusaba ko babatubwira, tugomba kubakurikirana kuko ibyo binahabanye n’amabwiriza y’ubucuruzi mu Rwanda, dusaba abashinzwe ubuhinzi kubikurikirana, abo bafatiye muri ayo makosa bakabatubwira tukabafatira ibihano.

Kawa ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu byinjiriza igihugu amadovize atari make ugereranyije n’ibindi bihingwa bijyanwa mu mahanga, kuko mu mwaka wa 2017-2018 kawa yinjije amadorali angana na Miliyoni 69.6 z’Amafaranga yu Rwanda naho muri uyu mwaka wa 2018-2019 kawa ikaba yitezweho kwinjiza amadolari ya Amerika miliyoni 74.6.

Kawa ni igihingwa ngengabukungu kinjiriza igihugu amadovize, kikanazamura imibereho y’Abanyarwanda

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.