Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Gatsibo: Abahagarariye  amatsinda y’abana bihaye umukoro wo kwegera abataye amashuri

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya 30-04-2018 saa 08:05:48
Kugeza ubu, umusaruro abana baba mu matsinda ashinzwe gukorera ubuvugizi abandi bana batanga ugaragarira buri wese

Abana bahagarariye amatsinda y’abana bo mu karere ka Gatsibo baravuga ko kuba mu matsinda y’abana bifite umumaro ukomeye kuko byatumye babasha gutinyuka ndetse bakaba igisubizo cy’abandi bana babasanga igihe hari bamwe muri bo bataye amashuri.

Kugeza ubu, umusaruro abana baba mu matsinda ashinzwe gukorera ubuvugizi abandi bana batanga ugaragarira buri wese

Muhorakeye Scovia, umwe mu bana uhagarariye amatsinda y’abana mu  murenge wa Kiramuruzi avuga ko babitewemo inkunga n’umuryango wita ku burenganzira bw’abana mu Rwanda (Children’s Voice Today  CVT) babashije kwibumbira  muri ‘club’ z’abana, babasha gufasha bagenzi babo bugarijwe  n’ibibazo bitandukanye bibangamiye uburenganzira bw’umwana, bakabakorera ubuvugizi.

Yagize ati, “CVT idufitiye akamaro  gakomeye, yabashije kuduhugura, itugira inama,  itwigisha uburyo twabasha gufasha abandi bana, ukuntu twabasha gufashanya hagati yacu, haba hari abana bataye amashuri tukabasha kubegera, tukabaganiriza  kandi kugeza ubu byatanze umusaruro”.

Yishimira uburyo kuri ubu abana benshi bavuye mu mihanda no mu buzererezi, abandi bakaba barabashije kubegera bakabasubiza mu ishuri.

Bizimana Eric, umwe mu bana uba mu matsinda y’abana mu murenge wa Kiziguro, avuga ko amatsinda y’abana yamufashije  kubona ababyeyi bamurera, ndetse ngo byamufashije  gutinyuka gukina amakinamico no kubasha kuvugira mu ruhame.

Mukantaganda Naomi, Perezida wo mu itsinda ry’abana ryo mu murenge wa  Kiziguro,  na we avuga ko kuba mu matsinda y’abana byababereye igisubizo.

Yagize ati “Muri Club yacu friends of children twaje kungukamo abanyamuryango 2 bavuye iwabo bakora ibintu by’ubugeni bigiye ku babyeyi babo birimo  kuboha ibikoresho byo gutaka mu nzu,  gukora ibikomo  n’ibindi hanyuma baradusanga, barabitwigisha. Kugeza ubu bitwinjiriza amafaranga. Buri cyumweru iyo twahuye dutanga igiceri cya 50, icyo giceri tuguramo ubudodo busanzwe, twabashije no kuguramo igikoresho twifashisha tuboha imitako.”

Akomeza avuga ko bajya  bakora ubukangurambaga, batumiramo ababyeyi n’abayobozi, bakabamurikira ibikorwa byabo  kandi ngo hari ubwo  babatera inkunga.

Avuga ko kuri ubu bageze ku rwego rushimishije kuko babashije kwifunguriza konti yabo  mu kigo k’imari iciriritse.

Yagize ati “Nk’ikintu cyo kwishimira twakuye muri ibi dukora dufite abana 5 bari barataye ishuri  twagaruye, twiha inshingano zo kubabera  ababyeyi nubwo natwe turi abana, tubarihira ishuri, tukabaha ibikoresho by’ishuri, amakayi, amakaramu n’amafaranga yo kurya ku ishuri ibihumbi 12 buri mwana. Kuri ubu, dufite urutonde twakoze rw’abana bakora akazi ko mu rugo duteganya kuba twafatanya n’ubuyobozi na bo tukabasubiza mu ishuri.”

Ku bijyanye no kugira ngo amafaranga yabo  akomeze abe menshi ngo  bashyizeho agasanduku, bagamije kuzageza igihe bagashinga koperative.

Murekatete Mathilde, umukozi wa CVT mu karere ka Gatsibo, avuga ko aba bana  baba mu matsinda ashinzwe gukorera ubuvugizi abandi  bana bafite ibibazo kandi ko kugeza ubu  umusaruro  batanga ugaragara.

Byongeye kandi, ngo aba bana bo mu ma ‘club’ bagenda bagaragaza ibibazo by’abana muri ‘communaute’ bityo, bigashakirwa ibisubizo. Uretse ibi, ngo aba bana bakorana bya hafi n’Inzego z’ibanze ariko ntibibuze ko bo  basubiza ibibazo byoroheje.

Kuba muri Gatsibo havugwa ikibazo cy’abana bata ishuri, Murekatete avuga ko  ababyeyi babigiramo uruhare bashora abana babo mu mirimo mibi.

Ibishanga by’imiceri ku isonga mu bituma abana bata ishuri

Ibishanga byinshi by’umuceri biboneka muri Gatsibo ngo  ni nyirabayazana mu gutuma abana bata ishuri bakajya gukora imirimo muri ibyo bishanga.

Ngo haba kandi ibirombe, nabyo bibonekamo abana kandi  ugasanga  ababyeyi badashyiraho igitsure ngo bababuze iyo mirimo.

Hari na bamwe mu bana bava mu ishuri kubera ibibazo byo guterwa inda.

Mu gushaka igisubizo kuri ibi bibazo ngo ku bufatanye n’abana baba mu matsinda, CVT itegura ubukangurambaga, bakigisha kuko basanga inyigisho  zituma umuntu ahindura imitekerereze.

Ku kibazo cy’abana bata ishuri Mukantaganda Naomy, umuyobozi wo muri ‘club’ z’abana  bo mu murenge wa Kiziguro,  avuga ko ikibazo cy’abana bata amashuri bajya mu kurinda imiceri, no gukora mu birombe by’amabuye bagiye bakora ubuvugizi, bagenda muri buri murenge, basura ni ibyo birombe by’amabuye nyuma mu gukorana neza n’ubuyobozi bishimira ko  bwabemereye ko bugiye kujya buhana umuntu wese waba ukoresha umwana mu muceri cyangwa se muri ibyo birombe.

Kuri ubu, abana bishimira ko izo ngamba zatumye ikibazo gikemuka kuko abayobozi b’amakoperative babujijwe gukoresha abana kandi ubirenzeho agahanwa.

Yagize ati “Turashimira CVT kuko mbere itaragera hano twumvaga ibyo bibazo bitatureba, icyo gihe umwana yamenyaga ibye undi akamenya ibye ntawabashaga kuvugira mugenzi we ariko ubu CVT yabashije kuduguhura natwe tubasha kuvugira abandi bana bagenzi bacu kenshi abana babaga bafite ibibazo byo kuva mu mashuri, byo gutwara inda zitateganyijwe ariko ubu ni ikintu cyabashije kugabanuka cyane hano mu karere ka Gatsibo”.

Asaba abana kwihesha agaciro, gukurikiza impanuro bahabwa n’ababaruta, bakabasha kumvira no kwiteza imbere kugira ngo bazagire ejo heza.

Amatsinda y’abana yatanze umusaruro

Mukagasana Naomy, ashinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu karere ka Gatsibo avuga ko amatsinda y’abana yatanze umusaro ufatika mu bijyanye  n’imibereho myiza y’abana, umubare w’abana bata ishuri ngo waragabanutse cyane.

Yagize ati “Ku bijyanye n’aya maclub y’abana dufashwamo n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo CVT aya ma club afite akamaro gakomeye mu mirenge igera kuri 6 amaze kugeramo. Akamaro ka mbere abana baba mu maclub  batinyura abandi bana, urabona umwana wagiye mu nama, wahuguwe n’abantu batandukanye nta hantu ahuriye n’umwana uva ku ishuri akajya iwabo, bo baratinyuka kandi bunguka  ubumenyi, baba bazi kuyobora inama, kuganira n’abandi bana, kugira imyumvire ku bibazo by’igihugu, ibyo byose tubona ari umusaruro ukomeye”.

Avuga ko ‘amaclub’ y’abana yabaye igisubizo ku bana bataga ishuri kuko yatumye imibare y’abana bata ishuri igenda igabanuka.

Yasabye ababyeyi kureka abana babo bagasanga abandi mu ma club kuko, nk’uko abishimangira, ngo umwana watangiye kwiyumvisha uburemere bw’ibintu bishobora kwangiza umuco w’umwana atandukanye na wa wundi ukigendera kuri gahunda y’umubyeyi gusa.

Kugeza ubu mu karere ka Gatsibo  habarurwa amatsinda y’abana 14 agizwe  n’abana 822 akora ubuvugizi bw’abana bafite ibibazo kandi bikabonerwa ibisubizo ku bufatanye n’ubuyobozi bwite bwa Leta.

 

Umwanditsi:

MUKAGAHIZI ROSE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.