Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Gatera  agiye gusangiza Abanyarwanda uburyo bwo kugira ubuzima bwiza binyuze muri siporo

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Jul 23, 2019

Gatera Emmanuel, umunyarwanda uba mu gihugu cy’u Bubiligi akaba ari umujyanama ku bijyanye n’ubuzima ari mu Rwanda aho tariki  26 Nyakanga 2019 yateguye igikorwa cyo gusangiza Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye uburyo bwo kugira ubuzima bwiza binyuze muri siporo ifasha umuntu gutekereza.

Iyi gahunda biteganyijwe ko izabera kuri Innovation Village, Kacyiru ahasanzwe haba Isomero Rikuru ry’Igihugu. Bizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kandi kwinjira ni ubuntu.

Aganira n’Imvaho Nshya, Gatera   yavuze ko iki gikorwa  ari uburyo  busanzwe bukoreshwa n’abantu bo mu bihugu byo muri  Azia  buzwi nka Yoga ndetse no gutekereza “Meditation”.

Kuri we avuga ko ari uburyo bwo  guhuza umutima n’ubwonko ngo bikorane kandi ko  ushobora kuba wicaye cyangwa uryamye. Ati : “Icyo umuntu akora ni ugufunga amaso kuko iyo umuntu areba ubwonko buba bushakisha amakuru menshi. Iyo ufunze amaso ubwonko  buba buruhutse, ikindi ni umwuka  aho uwinjiza amasegonda 5 ukawusohora andi 5.”

Muri uyu mwitozo kandi, Gatera avuga ko umuntu afata ikiganza k’ibumoso akagishyira ku mutima. Ati : “Umutima ni rwo rugingo rwa mbere ruremwa ku muntu, umutima uratekereza, uribuka kandi ushobora ngo gufata ikemezo udakoresheje umutwe. Ikemezo umuntu afashe cyose agikuye ku mutima kiba ari ikemezo nyacyo.”

 Uko Gatera yatangiye iki gikorwa

Gatera Emmanuel yavukiye i Nyamata  mu Karere ka Bugesera mu 1974. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuva muri 2000 ajya kuba mu Bubiligi. Ubu arubatse afite umugore n’abana 3.

Nyuma yo kubura benshi mu muryango we agasigarana na mukuru we gusa, Gatera vuga ko yari afite ibikomere ku mutima ndetse n’agahinda.  Mbere yo kujya mu Bubiligi yakoze muri Rwandatel ageze mu Bubiligi  yiga ibijyanye n’amashanyarazi aho yakoze mu kigo gitanga amashanyarazi na Gazi.

Yagize ati : “Kubera agahinda naje kuvumbura uburyo bwo gukora siporo bwa Yoga ndetse no  gutekereza  bihuza umutima  n’ubwonko kandi abakurambere bacu barabikoreshaga ubu bikunze gukoreshwa cyane n’abantu bo muri Azia.”

Yakomeje avuga ko ari  ikiganiro umutima wawe ugirana n’ubwonko  bigafasha umuntu kugira umutuzo kandi kubikora bikaba bidasaba umwanya munini.

Ati: “ Maze imyaka 12 nta burwayi ngira  ariko mbere nirirwaga kwa  muganga. Burya agahinda, kwiheba, umujinya bitera indwara.”

Gatera avuga ko yakoze umwiherero  kuri Yoga ndetse n’uburyo bwo gutekeza “Miditation” mu Buhinde nyuma ajya mu mu Buyapani mu kirwa bita Okinawa. Ati: “ Aha nahanze abasaza bafite imyaka irenga 100, ibanga ryabo  iyo muhuye baba abaseka, bakubwira ko baje muri iyi Si  go bishime. Ntabwo bemerera narimwe mu mubiri wabo hinjira agahinda.”

Akomeza avuga ko kuramba atari ukurya neza ahubwo ari ukugira  amahoro yo ku mutima.

Kuva muri 2010, Gatera Emmanuel avuga ko yatangiye gusangiza iyi gahunda abatuye mu Bubiligi aho aba kandi abantu babikunze cyane  nyuma muri 2015 akaba yaratangiye kubikora nk’umwuga aho  hari   abantu afasha  buri munsi.

Gatera Emmanuel ufasha abantu kugira ubuzima bwiza binyuze muri siporo