Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Gasutamo: RRA yeretse abucuruzi umumaro wo kubona icyangombwa cya AEO

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 10-05-2019 saa 09:25:11
Uwamariya Rosine, Komiseri wa za gasutamo muri RRA , asobanura amahirwe yo kubona AEO (Foro RRA)

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro RRA, keretse abakora ubucuruzi bw’ubwikorezi amahirwe yo kubona AEO (Authorized Economic Operators) nk’icyangombwa gihabwa abantu bubahiriza amategeko yose ya gasutamo.

Komiseri wa za gasutamo, Uwamariya Rosine, asobanura ko AEO ari ubworoherezwe buhabwa abantu bubahiriza amategeko yose yo muri Gasutamo.

Avuga ko ibigenderwaho kugira ngo AEO itangwe, ko RRA atari yo ibishyiraho, ko ahubwo hari ibintu by’ingenzi ibihugu byose uko ari 187 biri mu muryango wa WCO (World Customs Organization) biba bigomba kubahiriza.

Komiseri Uwamariya avuga ko umucuruzi ukora ubucuruzi bw’ubwikorezi iyo agiye hanze y’ubugabane w’Afurika akavuga ko ari muri AEO, bivuze ko ngo aba yizewe.

Ati “Ugiye mu bihugu biri hanze y’umugabane w’Afurika ukavuga AEO bazumva icyo bivuze. Bivuze ko umunyamuryango aho akorera aba yizewe. Ikindi kiza cyayo ni uko aho uzakorera bazaba bakuzi kandi wizewe.”

Avuga ko iyo umucuruzi ari muri AEO aba afite amahirwe kuko aba yizeye ko imodoka ye igiye kugenda ihite igaruka, imodoka ye ntizatwara magendu n’ibyo itwaye si magendu. Yongeraho ko imodoka itwaye magendu na yo itegeko rya RRA riyihana.

Agaragaza ibyiza byo gukora uri muri AEO no kugira ngo uyemererwe, Komiseri Uwamariya yagize ati “Ukoranye n’umuntu uri muri AEO biragufasha kugira ngo akazi kawe gashobore kugenda neza. Muri make, icyo bisaba kwinjiramo ni uko uba ugomba kuba waritwaye neza mu myaka 3 ishize. Niba uri umuntu wagiye ufatanwa za magendu, niba waragiye ugaragaza ko uzana inyemezabwishyu 3 kandi z’umuzigo umwe, ibyo byose nta bwo biguha amahirwe yo kujya muri AEO”.

Habimana Laurent uhagarariye Ikigo cy’ubwikorezi FALETRA (Family Legacy Trading), avuga ko bafite amakamyo kuva mu myaka 10 irenga bari mu rwego rw’ubwikorezi. Mu rwego rw’ubwikorezi, avuga ko bajyana ibintu hanze, bakanagira ibyo bagarura.

Habimana agaragaza ko hari uburyo ibintu bigenda binyura ku mipaka mu bihugu binyuranye bwari buriho akerekana imbogamizi bahuraga nazo. Ati “Wajyanaga ikamyo nk’aho yagakoze ingendo 3 cyangwa 4 mu kwezi ugasanga ikoze nka rumwe, ibyo bigatuma igikorwa kijyanye n’ubwikorezi kitagenda neza, ugasanga umuntu arahomba, aho umuntu ageze bakamuca amafaranga.”

Avuga ko uko igihugu kigenda kijya mu bufatanye n’ibindi bihugu, ngo kigenda gishyiraho uburyo bworohereza abashoramari cyane cyane mu rwego rw’ubwikorezi nka kimwe mu bikorwa bifite akamaro ku Isi hose.

Ati “Gikoze nabi n’ibindi byose bigenda nabi kuko ni cyo gikura ibintu mu nganda kibijyana ku isoko kikabyegereza abaturage, ni ukuvuga ngo kidakoze neza ubuzima ntibwagenda neza.”

Nyuma yo kuganira n’abari muri AEO, Habimana avuga mu gihe abandi amakamyo iyo yakabije akora ingendo ebyiri mu kwezi, iz’abari muri AEO zo zikora inshuro 4 ku kwezi.

Kugira ngo ubone AEO, RRA ishyiraho amatangazo y’igihe cyo kwiyandikisha bityo agashyirwa mu bitangazamakuru. Inshuro nyinshi gusaba bikorwa hagati y’ukwezi kwa Kanama na Nzeri ni bwo abantu basaba kugira ngo ababishinzwe na bo bagire igihe cyo kwiga kuri ubwo busabe.

Uwamariya Rosine, Komiseri wa za gasutamo muri RRA , asobanura amahirwe yo kubona AEO (Foro RRA)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

One Comment on “Gasutamo: RRA yeretse abucuruzi umumaro wo kubona icyangombwa cya AEO”

  1. Ese nkumuntu afite copy orginal yaguriyeho imodoka hanze yahagera bakumubwirako igiciro ataricyo knd we afite facture yanyayo ibyo bibazo mwadufasha gute murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.