Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Gasore yegukanye intera  ibanziriza iya nyuma muri Rwanda Cycling Cup 2018

Yanditswe na Bugingo Fidele

Ku ya 02-12-2018 saa 14:10:59
Gasore Hategeka nyuma yo kwegukana intera yatumye akomeza kuyobora urutonde muri Rwanda Cycling Cup 2018

Abakuru (145 km)

1.Gasore Hategeka 3h49’15”

2.Hakizimana Seth 3h49’15”

3.Mugisha Moise 3h49’15”

4.Hakiruwizeye Samuel 3h 49’17”

5. Nkurunziza Yves 3h 49’17”

Ingimbi (114 km)

1. Gahemba Bernabé 3h06’20”

2. Nsabimana Jean Baptiste 3h06’20”

3. Muhoza Eric 3h06’20”

Abakobwa (114 km)

1. Tuyishimire Jacqueline 3h35’35”

2.Ingabire Diane 3h35’35”

3. Tumukunde Genevieve 3h35’35”

Gasore Hategeka nyuma yo kwegukana intera yatumye akomeza kuyobora urutonde muri Rwanda Cycling Cup 2018

Gasore Hategeka yitwaye  neza yegukana   intera ya 7   yitiriwe umuco “Race for Culture” mu isiganwa  ngarukakwezi “Rwanda Cycling Cup 2018”  ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”.

Iri rushanwa ryabaye  tariki 01 Ukuboza 2018, mu kiciro cy’abakinnyi bakuru n’abatarengeje imyaka 23 mu bagabo “Men Elite &U-23” bahagurukiye mu Karere ka   Nyanza basoreza i Rwamagana bakoze intera y’ibilometero 145.

Gasore Hategeka usanzwe akinira ikipe ya Nyabihu CT wari wegukanye intera ye ya mbere yabaye uwa mbere  akoresheje amasaha 3, iminota 49 n’amasegonda 15 aho yahagereye rimwe na Hakizimana Seth ukinira Amis Sportifs y’i Rwamagana  ndetse na  Mugisha Moise  ukinira Fly.

Muri iki kiciro, Hakiruwizeye Samuel ukinira CCA   yabaye uwa 4 naho  Nkurunziza Yves urimo gukina mu kiciro cy’abakuru  ku nshuro ya mbere aba uwa 5 aho bose bakoresheje amasaha 3, iminota 49 n’amasegonda 17.

Byukusenge Patrick uheruka kwegukana intera iheruka ya Musanze-Muhanga yasoje ku mwanya wa  14.

Nyuma yo kwegukana iyi ntera, Gasore Hategeka asa nk’aho ari we wegukanye Rwanda Cycling Cup 2018 isigaje intera imwe gusa izaba tariki 15 Ukuboza 2018. Gasore ubu yagize amanota 149. Gasore yatangaje bimuhaye ikizere ko mu marushwana ari imbere agiye kujya yitwara neza.

Mu batarengeje imyaka 23, Hakizimana Seth ukinira Les Amis Sportifs wabaye uwa kabiri muri rusange ni we waje ku isoga.

Mu kiciro k’ingimbi “Juniors”, abakinnyi bahagurutse i Muhanga basoreza i Rwamagana bakoze kilometero 114,  Gahemba Bernabé ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana  ni we wegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 3, iminota 06 n’amasegonda 20 akaba yarahagereye rimwe na  Nsabimana Jean Baptiste  ukinira Fly ndetse na  Muhoza Eric  bakinana muri  Les Amis Sportifs.

Mu bakobwa, ikipe ya Benediction ni yo ikomeje kwiharira imyanya ya mbere,  aho abakinnyi 3 barimo Tuyishimire Jacqueline, Ingabire Diane  na Tumukunde Genevieve basore ari aba mbere aho base bagereye rimwe  ku murongo bakoresheje amasaha 3,  iminota 35 n’amasegonda 35.

Umwanditsi:

Bugingo Fidele

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.