Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Gasogi United na Etoile de l’Est zatsinzwe imikino yo ku munsi wa 16

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 23-04-2019 saa 16:35:54
Vision FC yatsinze Gasogi United ifata umwanya wa mbere ku rutonde mu itsinda A

Shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru y’ikiciro cya kabiri yari yakomeje mu mpera z’icyumweru gishize yasize Gasogi United yo mu itsinda A na Etoile de l’Est FC yo mu itsinda B zitsinzwe imikino yazo yo ku munsi wa 16.

Gasogi United FC yari yasuye Vision FC bari bakurikiranye ku rutonde nta bwo yahiriwe n’uyu munsi kuko yatsinzwe ibitego 2-1, umukino wabereye kuri Sitade Mumena tariki 20 Mata 2019.

Mu yindi mikino yabaye mu itsinda A, ASPOR FC yatsinzwe na Vision JN ibitego 2-1, UR FC inganya na SEC FC ibitego 3-3, Gasabo United inganya na La Jeunesse FC igitego 1-1, Esperance FC yanganyije na Rugende FC ibitego 2-2 ari nako Akagera FC yanganyije na Sorwathe FC ibitego 2-2.

Ku rundi ruhande, Etoile de l’Est nubwo iyoboye urutonde mu itsinda B, nta bwo yabashije kubona amanota 3 yo kuri uwo munsi, dore ko nayo yaje gutsindwa na Pepiniere FC 1-0.

Mu yindi mikino, Hope FC yatsinze Giticyinyoni ibitego 2-0, Heroes FC itsinda Intare FC ibitego 2-0 naho Miroplast FC itsinda United Stars ibitego 2-0.

Muri iri tsinda imikino irakomeza aho uyu munsi tariki 23 Mata 2019, ikipe ya Rwamagana FC yakira Interforce FC i Rwamagana (14h30).

Kugeza ubu, mu itsinda A Vision FC irayoboye n’amanota 41 ikurikiwe na Gasogi United n’amanota 39 naho Sorwathe FC ni iya 3 n’amanota 26 naho Akagera FC ni ya nyuma (12) n’amanota 06.

Mu itsinda B, Etoile de l’Est FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 29, Heroes FC na Rwamagana City FC zifite amanota 28 naho Miloplast FC ni yo ya nyuma (11) n’amanota 9.

Vision FC yatsinze Gasogi United ifata umwanya wa mbere ku rutonde mu itsinda A

 

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.