Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Gasamagera yasobanuye impamvu guhugura abakozi ba Leta biri ku ntera yo hasi

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 09-06-2019 saa 09:09:25
Gasamagera Wellars, Umuyobozi mukuru wa RMI ( Foto Gisubizo)

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe amahugurwa y’abakozi (RMI), Gasamagera Wellars, atangaza ko guhugura abakozi bikiri ku ntera yo hasi kuko abakeneye guhugurwa ari benshi kandi ubushobozi iki kigo gihabwa na Leta bukaba bukiri buke bitewe n’abikoro ahari.

Yagize ati “N’ubwo dushinzwe guhugura abakozi, ariko ntaho turagera, abantu bakeneye amahugurwa ni benshi hashingiwe ku iteka rya Minisitiri ry’uko buri mukozi wa Leta agomba guhugurwa buri myaka 2, bisaba rero ko abahugurwa uyu munsi bakubwa inshuro magana.”

Ibi Gasamagera abishingira ku mubare w’abakozi ba Leta basaga 100.000, kandi ngo buri mukozi akaba agomba guhugurwa buri myaka ibiri. Ati “N’iyo abakeneye amahugurwa baba ari kimwe cya kabiri cy’abakozi bose, byadusaba igihe kirekire mu kubahugura, cyangwa se byadusaba ko abo duhugura bakwikuba inshuro magana kugira ngo iryo teka ryubahirizwe.”

Umuyobozi Mukuru wa RMI ashimangira ko imbaraga zikeneye amikoro kuko ubushobozi bwo buhari ku batanga amahugurwa. Yemeza ko 80% by’ingengo y’imari ikoreshwa mu guhugura abakozi RMI iyihabwa na Leta, naho 20% agatangwa na sosiyete sivili mu gihe nayo iba ishaka guhugurirwa abakozi.

Ati “Twe dufite ubushobozi mu bumenyi dutanga, ariko amikoro yo aracyari make kuko 80% by’ayo dukoresha aturuka mu ngengo y’imari ya Leta.”

Avuga ko hari byinshi RMI ishobora gukora, ariko nanone bisaba ko ikorana na sosiyete sivili n’inzego zigenga, gusa ngo ntibikunze gukoreshwa cyane kuko ngo bigoye ko umuntu wikorera afata abakozi be 20 ngo bamare icyumweru badakora ahubwo bahugurwa kandi yabatangiye n’amafaranga.

Gasamagera agaragaza ko guha amahugurwa abakozi ba sosiyete sivili n’abikorera bidakunze kubaho kenshi, ari nayo mpamvu ya 20% ari yo yonyine aturuka muri izi nzego.

Umuyobozi wa RMI ahuza amahugurwa atangwa mu bakozi ba Leta na sosiyete sivili na Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, agaragaza ko umuntu adahinduye imitekerereze atabasha kujyana n’igihe.

Ati “Udahinduye imitekerereze ntiwazagera kuri Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ufite imikorere dufite uyu munsi. Ugomba guhora uhindura kugira ngo ntigukurure ahubwo ijyana nayo ugenda uyishyira mu bikorwa.”

Avuga ko guhindura imitekerereze, imyumvire n’imikorere ari byo bizatuma Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ibasha kugerwaho kugeza muri 2024.

Abakozi ba Leta bahabwa amahugurwa bavuga ko hari icyo abamarira kandi kinini mu mirimo bashinzwe, bakaba bifuza ko yakongerwa kugira ngo barusheho kwiyungura ubumenyi.

Mukamazimpaka Donatila ni umukozi mu Karere ka Huye, ashinzwe irangamimerere mu Murenge wa Ruhashya, avuga ko yahawe amahugurwa bikamufasha gukora neza umurimo ashinzwe w’irangamimerere.

Kalinda Daniel ni umukozi mu Murenge Mbuye, Karere ka Ruhango, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko amahugurwa ari ngombwa ku mukozi, kuko ngo afasha kurushaho kumva gahunda Leta ikoreramo n’ibyo yifuza kugeza ku baturage ndetse n’uburyo bwo gutanga serivisi nziza.

Ati “Amahugurwa turayakenera nk’abakozi, adufasha kumva umurongo dukoreramo no kumenya ibikenewe kugira ngo dutange umusaruro mwiza, ahubwo dukeneye kubona menshi kugira ngo tubashe kugera ku ntego igihugu kifuza.”

Leta ifite ingamba zo guhugura abakozi bayo ndetse n’abandi bo mu nzego z’abikorera babikeneye, akaba ari muri gahunda yo kongera umusaruro wa serivisi zitangwa mu nzego zinyuranye.

Gasamagera Wellars, Umuyobozi mukuru wa RMI ( Foto Gisubizo)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

One Comment on “Gasamagera yasobanuye impamvu guhugura abakozi ba Leta biri ku ntera yo hasi”

  1. Ibi bitekerzo ni byo pe. Bitewe na gahunda Guverinoma iba yihaye mu myaka irindwi hari AMAHUGURWA NOZAMURIMO(skills oriented training) ndetse na MPINDURAMYUMVIRE(mindset oriented training) abakozi mu nzego zose baba bakeneye kugira ngo twihute mu iterambere.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.