Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Gasabo: Visi Perezida wa Sena yasabye abaturage kurushaho kurinda ibidukikije

Yanditswe na UWIMANA DONATHA

Ku ya 27-05-2018 saa 11:03:20
Hon. Gakuba Jeanne d'Arc Visi Perezida wa Sena yifatanyije n'abaturage mu gikorwa cy'umuganda (Foto Inteko)

Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi Hon.Gakuba Jeanne d’Arc yahaye ubutumwa abaturage bo mu karere ka Gasabo bwo kurushaho kurinda ibidukikije, baca ikoreshwa ry’amashashi ndetse banagerageza kurwanya ibiza.

Hon. Gakuba Jeanne d’Arc Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda (Foto Inteko)

Yabigarutseho mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabaye ejo hashize tariki 26 Gicurasi 2018, aho bubakaga inzu z’abatishoboye mu Kagari ka Gasagara, Umudugudu wa Gasagara.

Hon. Gakuba yashimiye abitabiriye Umuganda abasaba kurinda ibidukikije baca ikoreshwa ry’amashashi kuko agira ingaruka ku kwangiza ibidukikije.

Abaturage bakaba baribukijwe kandi ko bagomba kurushaho kurwanya ibiza birinda gutura mu manegeka kimwe n’ahandi hose hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Visi Perezida wa Sena Hon. Gakuba Jeanne d’Arc yahamagariye kandi abaturage gutangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza, mituweli, bakoresha ikoranabuhanga kugira ngo birinde ubukererwe mu gutanga umusanzu no guheranwa n’indwara.

Uyu muganda ngarukakwezi ukaba witabiriwe n’Abasenateri, abayobozi, inzego z’umutekano, abaharanira ubwigenge bw’Afurika n’abaturage benshi, aho barimo kubaka inzu nshya ebyiri z’abaturage batishoboye zisanga izindi ebyiri ziri hafi kuzura.

 

Umwanditsi:

UWIMANA DONATHA

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.