Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Gasabo: Umushinga BMZ ugiye gufasha imiryango 300 kwiteza imbere

Yanditswe na NIYONSENGA PATRICK

Ku ya Aug 19, 2018

Imiryango 300 ituye mu murenge wa Rutunga ndetse n’Umurenge wa Jabana yo mu karere ka Gasabo iri mu kiciro cya mbere cy’ubudehe igiye gufashwa kwiteza imbere n’umushinga BMZ uterwa inkunga na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage ifatanyije n’umuryango utegamiye kuri Leta SOS Rwanda.

Bamwe mu bagize imiryango izafashwa mu mirenge ya Rutunga na Jabana (Foto Niyonsenga P.)

Umushinga ukazaba ugizwe n’ibice 5 bizibandwaho mu bihe bitandukanye harimo korozwa amatungo, gufasha urubyiruko rwacikirije amashuri, gutanga amazi meza, n’ibindi.

Nk’uko byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’Umushinga BMZ/Kigali Ndatabaye Simon, yavuze  ko bazafasha abo abaturage kwikura mu bukene, bakazafasha kandi urubyiruko kwiteza imbere.

Yagize ati: “Tuzafasha imiryango kwiteza imbere kuko tuzabahugura kwibumbira mu matsinda agamije kwiteza imbere. Si ibyo gusa kuko tuzatanga imbuto ku bahinzi zitandukanye harimo ibirayi, ibishyimbo, ibigori n’umurama w’urutoki, mu rwego rwo gushyigikira ubuhinzi, tuzibuka n’urubyiruko rwacikirije amashuri.”

Yongeyeho ko abaturage bahinga mu bice bihanamye bazafashwa mu guca amaterase ku buso bwa hegitari 7, akomeze avuga ko atari ibyo gusa bazafasha imiryango 200 kubaka uturima tw’igikoni mu rwego rwo kubafasha kubona indyo yuze no kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi.

Akomeza avuga ko iyo miryango yatoranyijwe izahabwa inka 100, ingurube 30, ihene 50 ndetse n’inkwavu 200. Bikazatangwa muri iyo miryango ikennye kurusha iyindi hagamijwe kubafasha kwihaza mu mirire no gusagurira amasoko, no kubona ibitunga abana mu buryo bworoshye kuko bateganya ko nibura muri iyo miryango 300 izafashwa izaba irererwamo  abana 1200.

Ati “Nkuko mubizi SOS Rwanda ni umuryango wita ku bana, ibi rero bizafasha abaturage kubona ibitunga wa mwana dushinzwe kureberera kugira ubuzima bwiza, kuko azabona amata, abone imboga bityo akure neza, kuko iyo dufasha imiryango ikintu cya mbere twitaho ni umwana.”

Agaruka ku bindi bikorwa uwo mushinga uzibandaho, Ndatabaye yavuze ko hazafashwa urubyiruko 150 rwacikirije amashuri kwiga imyuga itandukanye irimo gutunganya imisatsi, ubudozi, amahoteri no kubaka, bikazafasha urubyiruko guhanga umurimo.

Yavuze kandi ko mu rwego rwo gushyigikira gahunda za leta zirimo kugira isuku harwanywa indwara ziterwa n’umwanda, abo abaturage bazubakirwa imisarane 200, hubakwe ibigega by’amazi 15 mu tugari tutagera ku masoko mu rwego rwo kubafasha gufata amazi, hazanatuganywa kandi amasoko agera 10 yo muri iyo mirenge aho hazasanwa amasoko 6 hubakwe andi 4 mashya azafasha abaturage kubona amazi.

Inga waje ahagarariye Ambasade y’u Budage mu Rwanda yavuze ko umushinga batera inkunga ugamije gufasha abari mu bukene kwifasha no kwiteza imbere.

Ati “Umushinga wacu uzabafasha kwiteza imbere, twizeye ko bizagenda neza, nizere ko nyuma y’uyu mushinga ubuzima buzagenda neza.”

Nikuze Emeliyana, umupfakazi ufite abana 9, avuga ko yishimiye gutoranywa mu bazafashwa n’uwo mushinga, ngo yizeye ko ubuzima bwe bugiye guhinduka mu gihe gito.

Ati “Nta bwo byari binyoroheye kubona ifumbire, ariko ndizera ko nimara gahabwa itungo nzabona ifumbire, ndetse nizeye kuzabona amafaranga mu musaruro nzabona kuko bazampa imbuto.”

Mu karere ka Gasabo umushinga BMZ wateye inkunga indi mirenge 3 ari yo Gatsata, Kacyiru na Kinyinya. Umushinga kandi uzamara imyaka 3,5 ukazatwara  amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari, hitezwe kandi ubukangurambaga buzagera ku bantu 3000 bazashishikarizwa ibijyanye no kwita ku bana.