Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Gasabo: Rwamurangwa yasabye ubufatanye mu bayobozi mu kuzamura ubumwe n’ubwiyunge

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Apr 12, 2018

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yasabye abayobozi muri ako karere kwibuka ko bafite inshingano zo gufatanya n’abo bayobora mu gusigasira no kuzamura intera ubumwe n’ubwiyunge bugezeho mu banyarwanda bakirinda icyabusubiza inyuma.

Hacanywe urumuri rw’ikizere rushushanya ikizere cyo kubaho ku barokotse Jenoside no ku banyarwanda muri rusange

Yabitangaje ku mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 24 Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Umurenge wa Kimironko, ku rwibutso rwa Kibagabaga, rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 25 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

Rwamurangwa yavuze ko ikigero cya 92.5% ubumwe n’ubwiyunge bugezeho mu banyarwanda gikomeye nyuma ya Jenoside, kikaba gitanga ikizere mu banyarwanda cyo guca ukubiri n’amateka u Rwanda rwanyuzemo akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nubwo hakiri umubare muto w’abatariyumvamo akamaro k’ubumwe n’ubwiyunge mu mibanire y’Abanyarwanda.

Ati “Nibutse abafite inshingano zo kuyobora ko dufite akazi gakomeye ko gufatanya n’abo tuyobora, akazi ko gusigasira ibyo tumaze kugeraho. Inzira y’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda ikigero igezeho cya 92.5% ni ikizere gikomeye cyo guca ukubiri n’amateka twanyuzemo.

Dukomeze dufatanye kuko na bake batarajya mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge na bo dukeneye kubakiza, bakeneye ingufu za buri wese kugira ngo tubigishe, dufatanye; inzego za Leta, imigoroba y’ababyeyi, amadini n’amatorero kuko bakeneye kugira ngo tubigishe.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi, yavuze ko nubwo hakiri bamwe mu baturage bagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside ariko ikigero ubumwe n’ubwiyunge bugezeho gitanga ikizere ko nabo bazahinduka bakajya mu murongo muzima.

Yavuze ko abantu bakwiye gutekereza kuri abo bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, uyifite bakamwegera, bakamwereka ko ibyo arimo bitagifite umwanya mu bana b’u Rwanda, nta ho yayihahisha. Ati “Iki gihe muri Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda dushyize imbere ‘Ndi Umunyarwanda”.

Depite Munyangeyo Theogene watanze ikiganiro muri uwo mugoroba wo kwibuka kivuga ku budasa bw’u Rwanda mu guhangana na Jenoside, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hafashwe ingamba zikomeye zirimo guhuza ingabo zatsinzwe n’izatsinze urugamba rwo kubohora igihugu, gucyura impunzi no kuziha ihumure, n’ibindi byari bigamije kubaka umusingi w’igihugu nyuma yo gusenyuka.