Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Gasabo:  Rusororo  hamaze kuboneka imibiri 363 y’Abatutsi  bazize Jenoside 

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya May 7, 2018

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Gasabo buratangaza ko bumaze kubona imibiri  363 y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ikajugunywa mu byobo mu murenge wa Rusororo, ikaba ibonetse nyuma y’imyaka 24.

Aha ni mu nzu y’umuntu ahavumbuwe umwobo washyizwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Nk’uko bitangazwa na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambire Theogene ngo ahavumbuwe ibi byobo n’ubundi hahoze hatungwa agatoki n’abarokotse Jenoside kuko hajyanwaga imibiri y’Abatutsi bamaze kwicwa.

Ati “Mbere hariya mu Gahoromani hatunzwe agatoki ko hari imibiri yaba yarubakiwe hejuru kuko ari ho hari ibyobo byashyirwagamo  Abatutsi babaga bamaze kwicwa”.

Avuga ko hatangiye gucukurwa, hagakurwamo imibiri y’abantu 4, abahacukuraga bakaza kwemeza ko nta yindi irimo bigahagarara, ndetse nyiri inzu akaza kwishyurwa amafaranga kuko inzu ye  yari yangiritse hashakishwa iyo mibiri.

Kabagambire  akomeza avuga ko abarokotse Jenoside bakomeje gutunga agatoki muri ayo mazu,  haza kuboneka umuntu umwe ubagaragariza neza aho iyo mibiri iri. Nyuma ni bwo icyobo kimwe bavanyemo imibiri 156, yakuwe ahitwa kuri Kariyeri naho mu ngo z’abantu batuye mu Gahoromani haboneka imibiri 207 yose hamwe ikaba 363.

Ati “Ubwo turabarura abantu bakuru gusa kuko abana bo ntitwabasha kubabarura kuko bari bato bagiye bapfira mu migongo y’ababyeyi, ikitwemeza ko ari bo ni uko tubona utwenda twabo, udukariso, ndetse n’impuzankano z’ishuri ku bana bari bagejeje igihe cyo kwiga, abakuru bo tubabarira ku magufa ya za ruseke kuko imitwe yabo itagaragara bitewe n’urupfu bapfuye”.

Kabagambire avuga ko abana batagaragaza ibice by’imibiri ngo babamenye bitewe n’uko bamaze kubajugunya muri ibyo byobo bamennyemo aside ku buryo barimo gukuramo itaka ririmo ibice bito by’umubiri  utamenya neza umuntu uwo ari we.

Ku bijyanye n’imyaka ishize iyi mibiri yarubakiweho kandi abantu babizi ntibabivuge, Kabagambire asanga ari imyumvire ya bamwe barimo ababikoze bakaba bafunze n’abandi  batinya kuba babibazwa, akaba asanga bidindiza ubumwe n’ubwiyunge bukiri urugendo.

Ati “Abubakiye kuri iyi mibiri barahari kandi babikoze babizi neza, ariko abaturangiye ibyo byobo ni abantu batahigwaga ariko bazi neza ko hari imibiri myinshi yahajugunywe”.

Kabagambire yishimira ko imwe mu mibiri ibonetse kandi ikaba izashyingurwa mu cyubahiro, anavuga ko hari ahandi mu Murenge wa Ndera hamaze kuboneka icyobo cyajugunywemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Yasabye abazi aho imibiri iherereye kuhagaragaza kugira ngo izo nzirakarengane nazo zishyingurwe mu cyubahiro kuko biruhura abacitse ku icumu rya Jenoside kandi n’abishwe bagasubizwa agaciro bambuwe.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baganiriye n’Imvaho Nshya bemeza ko umuntu gushyingura abe bituma aruhuka, ari nayo mpamvu na bo bifuza ko abazi aho imibiri y’abazize Jenoside yashyizwe baherekana.

Inzego zose zaba iz’ubuyobozi bwite bwa Leta cyangwa iza Ibuka ntizihwema gushishikariza Abanyarwanda bazi ahakiri imibiri y’abazize Jenoside kuherekana kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.