Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Gasabo na Kamonyi: Abakobwa bagiye gusobanurirwa byimbitse ubuzima bw’imyororokere

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 25-02-2019 saa 19:16:07
Nyinawumuntu Yvette ahamya ko kwigisha umwana w'umukobwa imiterere n'imikorere y'umubiri we bigabanya ibyago byo kugwa mu bishuko biviramo bamwe gutwara inda z'imburagihe (Foto Samuel M)

Abanyeshuri b’abakobwa bo muri bimwe mu bigo by’amashuri byo mu karere ka Gasabo na Kamonyi bagiye gusobanurirwa byimbitse imikorere y’imibiri yabo n’ubuzima bw’imyororokere kugira ngo bamenye uko birinda kugwa mu bishuko bikunze kuviramo abangavu gutwara inda z’imburagihe.

Ni inyigisho urwo rubyiruko rugiye guhabwa n’Umuryango utegamiye kuri Leta ‘Save Generation Organization’ (SGO) ukorera mu karere ka Gasabo, mu bikorwa byo guteza imbere iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore.

Umuyobozi w’uwo muryango, Nyinawumuntu Yvette, avuga ko muri gahunda y’ubuzima no kwita ku bana batangiye umushinga wo guha ubumenyi abana b’abakobwa bari mu mashuri ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakamenya imikorere y’umubiri wabo n’uko bakirinda kugwa mu nda z’imburagihe.

Ku ikubitiro bakazatangirana n’abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kabuga, Ndera mu karere ka Gasabo naho mu karere ka Kamonyi bakazahugura abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ngamba na Bugoba.

Ati “Tuzaba tubashishikariza ko ari uruhare rwabo; ni ukuvuga ngo iterambere ryose ritangirana no kuba umuntu yiyumvamo ngo ‘iterambere ryange ritangirana nange kandi umubiri wange nywufiteho uruhare, nta muntu wo kunshukisha icyo ari cyo cyose kandi nange simfite guha icyuho uwo ari we wese.’

Muri iyo gahunda tuzaba dukangurira abana b’abakobwa tubibutsa ngo ni ba nyampinga, igihugu n’umuryango bibatezeho byinshi ariko uruhare runini cyane ruri kuri bo.”

Nyinawumuntu Yvette ahamya ko kwigisha umwana w’umukobwa imiterere n’imikorere y’umubiri we bigabanya ibyago byo kugwa mu bishuko biviramo bamwe gutwara inda z’imburagihe (Foto Samuel M)

Nyinawumuntu akomeza avuga ko ubuyobozi bw’utwo turere ari bwo twagennye aho ubwo bukangurambaga bukwiye kubanza ku mpamvu zitandukanye.

Ati “Umushinga watangiye mu kwezi kwa Kanama 2018, ariko ibikorwa bijyanye no gukora mu mashuri ni bwo bigitangira bikazakorwa mu mezi 17 ari imbere. Dufite gahunda zo kuzareba impinduka ubwo bukangurambaga n’inyigisho bizatanga. Ni umushinga tuzahura n’abanyeshuri ubwabo, ababyeyi, ubuyobozi bw’ibigo ndetse n’abayobozi b’amadini.

Nihabaho guhinduka, umwana w’umukobwa akamenya, akagira amakuru ku bigendanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’umuryango we n’umubyeyi akakamenya uruhare rwe mu burezi bw’umwana we ndetse na mwarimu akaba afite ayo makuru, bizatuma na ya mpinduka igera kuri bose.”

Umwe mu bakobwa bahawe izo nyigisho z’imyororokere mu Karere ka Gasabo, Uwitonze Immaculée, ahamya ko inyigisho amaze guhabwa zamujijuye.

Ati “Mbere ntaramenya ayo mahugurwa numvaga ko niba umusore akubwiye ko agukunda, nyine aba agukunda kandi ukumva ko niba agukunda ikintu cyose yakubwira wakemera. Ariko aho naherewe amahugurwa y’imyororokere nabashije kwimenya, mbasha kuba nakwihagararaho mu buryo runaka kandi n’iyo kwifata byakunaniye aho kugira ngo utware izo nda zitateganyijwe cyangwa wandure indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wakoresha agakingirizo.”

Umuryango SGO uvuga ko amahugurwa n’amasomo nk’ayo atazahabwa gusa abana b’abakobwa ahubwo na basaza babo bazaba bari kumwe, bakamenya uko imibiri yabo ikora mu gihe barimo gukura, cyane ko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko hari abanyeshuri batari bake baterwa inda n’abo bigana.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.