Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Gasabo: Mukarubibi warokotse Jenoside yahawe inzu

Yanditswe na MUKESHIMANA DRONIQUE

Ku ya May 18, 2018

Mukarubibi Agnes w’imyaka 55 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashyikirijwe inzu yubatswe n’ikompanyi isanzwe itanga ibijyanye n’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, Sahasra Electronics Rwanda Limited. Ni umuhango wabereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gikomero, Akagari ka Munini,Umudugudu wa Rudakabukirwa.

Mukarubibi Agnes ari kumwe n’abamuhaye inzu yo kubamo (Foto Mukeshimana D.)

Iyo nzu y’agaciro ka miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda ifite  ibyumba bine, igikoni n’ubwihererero, ikaba irimo amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba n’ibikoresho byo mu nzu birimo intebe, ibitanda, amagodora n’ibindi bikoresho by’isuku.

Mukarubibi wahawe iyi nzu yapfakaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangarije Imvaho Nshya ko yishimiye iki gikorwa bamukoreye, cyane cyane ko ubuzima butari bumworoheye nyuma ya Jenoside.

Ati “Mu by’ukuri ndishimye cyane, sinabona icyo mvuga. Umugabo wange n’abana batatu bapfuye muri Jenoside, nabaga mu nzu mbi nta bwo byari binyoroheye ariko nta kindi kibazo mfite ubu uretse ikibazo k’ibiribwa turahinga ariko aho duhinga ni hato”.

Inzu Mukarubibi yabagamo mbere yari nto kandi ishaje cyane ugereranyije n’iyo bamuhaye ku buryo yashoboraga gusenyuka igihe icyo ari cyo cyose akaba ari nayo mpamvu iyo bamuhaye bayubakishije ibikoresho bikomeye mu rwego kuyirinda kuzangizwa n’ibiza. Uretse kuba Sahasra yaramuhaye inzu, yanamworoje ihene ebyiri zizamufasha kwiteza imbere, yanamwemereye kandi kuzishyurira abana be ishuri mu rwego rwo gukomeza kumufasha.

Mpinganzima Constance, wari uhagarariye Avega Agahozo, yashimiye abayobozi ba Sahasra Electronics muri icyo gikorwa cy’ubumuntu bakoze. Yagize ati “Turashimira cyane ubuyobozi bwa Sahasra kuko yatubereye umufatanyabikorwa ikadufasha kwita ku munyamuryango wacu wari ufite ikibazo k’inzu kandi turasaba Mukarubibi kuzakomeza kwita ku isuku y’iyi nzu.”

Umuyobozi mukuru w’ikompanyi ya Sahasra, Bwana Suresh Negi yavuze ko bifuza gukomeza gufasha abatishoboye. Ati “Nk’uko Nyakubahwa Perezida Kagame ahora abivuga,  nta bwo dukennye ahubwo ni ikibazo k’imyumvire. Twiteguye gukomeza gushyigikira abantu nk’aba babayeho mu buzima bugoye.”

Munyaneza Ignace, ni umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gikomero, na we yishimiye iki gikorwa abasaba gukomeza gushyigikira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Iki gikorwa ni kiza cyane kandi twishimiye inkunga bashyikirije uyu muturage”.

Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abayobozi bo mu murenge wa Gikomero, ubuyobozi bwa Polisi n’abayobozi ba “Rg consult” ari yo mufatanya bikorwa wa Sahasra muri iki gikorwa.