Gasabo: Hima Cement yubakiye ibyumba ishuri rifite ubucucike bukabije

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 25-01-2019 saa 15:56:29
Ibi ni ibyumba by'amashuri byubatswe ku bufatanye bw'Uruganda rwa Hima Ciment

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo, Madamu Nyirabahire Languide atangaza ko ibyumba by’amashuri byubatswe n’uruganda rwa Hima Cement bije gukemura ikibazo cy’ubucucike mu ishuri ribanza rya Nyacyonga, riherereye mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo.

Nk’uko byasobanuwe na Nyirabahire mu muhango wo gutaha ibyumba by’ishuri yemeza ko iri shuri rifite ubucucike bukabije akarere kakaba kagenda gashaka ibisubuzo binyuze mu bafatanyabikorwa, kuri ubu ibyuma bibiri byiyongera ku byari bisanzwe bikaba byuzuye.

Ati “Uyu mufatanyabikorwa ajya gutangira kubaka ibi byumba, baraduhamagaye batubaza icyo bafasha mu burezi nk’abafatanyabikorwa bakorera mu Rwanda ho mu Karere ka Gasabo, twaberetse ubucucike buri muri iri shuri bemera kubaka ibi byumba bibiri.”

Nyirabahire Languide, Visi Meya wa Gasabo

Nyirabahire yavuze ko muri iri shuri abana biga ari 120 mu ishuri, bikaba ari imbogamizi mu mitsindire yabo kuko bicara ku ntebe imwe ari abana 6, kwandika ntibyoroha mu gihe abana biga mu ishuri rimwe.

Yongeyeho ko uruganda rwa Hima Ciment rwashatse gufatanya n’akarere gukemura ikibazo cy’ubucucike, mu kubaka ruhera ku Ishuri Ribanza rya Nyacyonga, nk’abaturanyi barwo, akarere nako gafasha mu gushyiramo intebe n’ibikoresho by’abarimu.

Yagize ati “Uretse mu iri shuri ryo mu Murenge wa Jabana rigaragaza ubucucike bukabaje, hari n’ishuru ribanza rya Bweramvura na Kabuye. Ariko dukomeje gushaka nk’akarere ibisubizo kansi birambye.”

Nyirabahire avuga ko mu Karere kose harimo kubakwa ibyumba by’amashuri 72 n’ubwiherero 52, akaba ari mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucucike kigaragara muri amwe mu mashuri abanza yo mu Karere ka Kicukiro.

Yaboneyeho gushishikariza abikorera muri rusange gutanga umuganda wabo mu kwagura ibyumba byigiramo abana mu rwego rwo gushaka igisubizo ku buguwingire.

Nyirabahire Languide, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije na Madamu Jumoke Adegunle, Umuyobozi mukuru w’Uruganda rwa Him Cement

Umuyobozi mukuru w’uruganda Hima Cement avuga ko bahisemo kubaka ibyumba 2 mu ishuri ribanza rya Nyacyonga mu rwego rwo kugabanya ubucucike bugaragara muri iri shuri, ariko nanone iri shuri rikaba ari abaturanyi b’uruganda kandi beza.

Yagize ati “Twafashe umwanya wo kubaka ibyumba bibiri mu ishuri rubanza rya Nyacyonga mu rwego rwo gufatanya na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere uburezi no gushaka icyatuma ubucucike bw’abanyeshuri bugabanuka.”

Yongeyeho ko iri shuri ari umuturanyi mwiza w’uru ruganda kandi n’ababyeyi babo akaba ari abafatanyabikorwa babo.

Uyu muyobozi avuga ko hari imishinga myinshi bafite mu guteza imbere uburezi, ndetse ngo muri iyi minsi iri imbere uru ruganda rukaba ruzatera inkunga Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro (WDA) mu mishinga inyuranye baganiriyeho.

Yavuze kandi ko bafatanya na Leta mu mishinga y’uburezi, ibidukikije n’ibikorwaremezo, hakaba hari n’indi bazakora mu gihe kiri imbere ishingiye kuri izo nzego zivuzwe haruguru.

Yongeyeho ko ibi byumba by’amashuri byatwaye asaga Miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kubwimana Sosthene, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Nyacyonga avuga ko iri shuri rifite abanyeshuri 607, ikiciro cy’amashuri abanza uhereye mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatandatu.

Avuga ko ubufatanye n’uruganda rwa Hima Cement bwatangiye mu mwaka wa 2018, ibyumba babubakiye bikaba byuzuye bigiye no kwigirwamo

Yagize ati “Ubusanzwe dufite ubucucike bukabije muri iri shuri, ku buryo abana bo mu mwaka wa mbere biga ari 140, ni ukuvuga abana 70 mbere ya sasita na 70 nyuma yayo, abana bakaba bicara ku ntebe imwe ari 6.”

Kubwimana Sosthene, umuyobozi w’ishuri ribanza rya Nyacyonga asobanura icyo ibyumba byubatswe na Hima Ciment

Yavuze ko ibi byumba bibiri bubakiwe bizagabanya ubucucike muri iri ishuri ariko bakaba bakeneye n’ibindi birenzeho kuko abana ari benshi.

Ababyeyi na bo bari bitabiriye itahwa ry’ibyumba bibiri by’amashuri byubatswe ku bufatanye bwa Hima Cement bavuze ko bishimiye igikorwa uru ruganda rwakoze kuko rufashije abana kwiga neza bitewe n’uko ubucucike bugiye kugabanuka.

Kamariza Laurence ni umubyeyi urerera mu ishuri ribanza rya Nyacyonga, yagize ati “Twishimiye ko abana bacu babonye ibyumba bibiri byiyongera ku byo bari basanganywe, biga ari benshi cyane mu ishuri, bicara ku ntebe imwe ari batanu cyangwa batandatu.”

Ibi ni ibyumba by’amashuri byubatswe ku bufatanye bw’Uruganda rwa Hima Ciment

 

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.