Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Gasabo: Barishimira ko hari abarokotse Jenoside bagiye kubona aho gutura

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 28, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buratangaza ko bwishimiye ko hari abarokotse Jenoside batari bafite aho kuba babonye aho gutura, baje biyongera ku bandi bamaze kubona amacumbi ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Iyi ni inzu imwe mu nzu 8 zatangiye kubakirwa abarokotse Jenoside batishoboye

Ibi byavugiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi,  abakozi n’abandi batutsi biciwe mu Kigo cya Croix Rouge y’u Rwanda, cyabanjirijwe  n’umuhango wo  gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inzu 8 z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi badafite aho batura, zizubakwa na Croix Rouge y’u Rwanda ku bufatanye n’Akarere ka Gasabo ari nako katanze ibibanza bizubakwamo izo nzu.

Nk’uko bitangazwa na Ntaganzwa Jean Marie Vianney, umuyobozi  ushinzwe abakozi n’ubutegetsi mu Karere ka Gasabo, ngo igikorwa nk’iki ni icyo kwishimira kuko kije cyunganira umuhigo w’akarere wo kubonera abarokotse Jenoside aho kuba.

Yavuze ko uyu muryango ari umufatanyabikorwa w’Akarere mu bikorwa byo kubakira abarokotse Jenoside no gufasha akarere mu kwegera abahuye n’ikibazo k’ihungabana, ukaba imaze kubakira abarokotse Jenoside  inzu zigera  kuri 29 mu mirenge inyuranye igize aka karere.

Ati “Croix Rouge imaze kudufasha kubakira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi inzu zigera kuri 29, hari 10 yubatse mu Murenge wa Bumbogo, izindi 10 yazubatse mu Murenge wa Nduba n’izindi 8 igiye kubaka i Ndera kongeraho 1 yubatse mu Murenge wa Rusororo.”

Dr Bwito Paul, Perezida w’Umuryango utabara imbabare ku rwego rw’igihugu avuga ko uyu muryango usanzwe ufatanya na Leta n’inzego zose z’igihugu mu gufasha abatishoboye n’abahuye n’ibiza, ukaba waranihaye intego yo kubakira abarokotse Jenoside muri gahunda yo kubafasha kubona aho gutura no kubafata mu mugongo mu kwibuka abazize Jenoside.

Ati “Umuryango wacu ni umufasha wa Leta n’izindi nzego, dufatanya muri byinshi harimo no kubonera abarokotse Jenoside aho gutura, tumaze kubaka inzu zigera kuri 29 ndetse twanafashije mu gusana izari zarangiritse.”

Hari ikibazo cyagaragajwe na Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gasabo, Kabagambe Theogene  cy’uko hari amakuru avuga ko muri Croix Rouge haba hari ibyobo byajugunywemo abazize Jenoside nyuma yo kubicira muri icyo kigo, niba kandi Croix Rouge yiteguye gufatanya na Ibuka gushakisha iyo mibiri.

Aha Dr Bwito yavuze ko atari ubwa mbere bafatanyije n’inzego za Leta igikorwa cyo gushakisha ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ishyingurwe mu cyubahiro kiyikwiye, no kuri ubu bakaba bazafatanya muri icyo gikorwa mu gihe bizaba bigaragaye koko ko ihari.

Dr Bwito avuga ko inzu umunani zigiye kubakwa zizatwara ingengo y’imari ingana na Miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba asanga ari make ugereranyije n’umumaro w’ikizaba kivuyemo.

Ndayambaje Francois, ni umwe mu bagomba kubakirwa inzu warokotse Jenoside avuga ko yishimiye gufashwa kubona aho atura kuko atari afite aho aba bitewe n’uko iwabo basenyewe inzu bari bafite, akaba yarakuze agasanga adafite aho kuba.

Ati “Aho nari ndi nakodeshaga kandi nta kazi mfite gafatika uretse gutera uturaka, ariko iyi nzu igiye kumfasha kwiteza imbere kuko amafaranga nakodeshaga nzayabyaza umusaruro mu bindi, muri make ibibazo mfite bigiye kugabanuka noroherwe kandi nkore cyane mbashe kwiteza imbere.”

Avuga ko yakodeshaga inzu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi  25, kuyabona bikaba bitamworoheraga kuko nta kazi gafatika yari afite, ariko ubu ngo agiye gukora cyane agere  ku ntera yo kwigira no kwiteza imbere.