Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Gasabo: Bakora amatafari mu bisigazwa by’ibimene by’amacupa

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 19-07-2019 saa 07:18:22
Aya ni amwe mu matafari Mutabazi akora

Mu mwaka wa 2012, Nziranziza Mutabazi Aimable yatangije uruganda ruto rukora amatafari mu buryo butangiza ibidukikije aho atwika amatafari akoresheje imirasire y’izuba.

Icyo gihe imashini yatangiye akoresha yari ihagaze ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ngo none bamaze kugera ku mamashini ahagaze miriyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko hashize ukwezi atangiye guha amahugurwa urubyiruko aho akorera ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Umushinga muri rusange yawutangiye ubwo yigaga muri kaminuza y’u Rwanda ibijyanye n’ubwubatsi.

Avuga ko uburyo bakora amatafari mu birahure, basya ibimene by’amacupa noneho nyuma bakabikoramo amatafari bakayumisha bakoresheje imirasire y’izuba.

Ntibakora amatafari yo mu birahure gusa ngo ahubwo n’andi barayakora ariko bakayumisha hakoreshejwe imirasire y’izuba.

Ati “Dukora amatafari mu buryo busanzwe tukanakoresha ibimene by’ibirahure gusa ubwo buryo bwombi tuyumisha dukoresheje imirasire y’izuba.”

Umuntu ukoresheje amatari yabo avuga ko agabanyukirwa 50% by’ibyo yakoresha akoresheje andi matafari.

Yatangiye ari umwe none ubu ubariyemo n’abakozi bagera kuri 50, ngo hari n’igihe bagera ku 100 bitewe n’abandi bakozi badahoraho baba bahaye akazi.

Uretse ibyo kandi ngo n’abantu bashaka kubaka baramugana akabafasha gutegura inyubako bashaka.

Kompanyi yatangije yitwa “Byiza vuba construction”. Kugira ngo icyo gikorwa n’urundi rubyiruko ruzatangire kugikora yatangiye kubaha amahugurwa.

Amwe mu matafari akorwa na Mutabazi

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

3 Comments on “Gasabo: Bakora amatafari mu bisigazwa by’ibimene by’amacupa”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.