Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Gasabo: Abatuye ku Murindi barasabwa kwimuka mu gishanga

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 26, 2018

Abatuye ku Murindi wa Kanombe, mu Murenge wa Ndera akarere ka Gasabo, mu gice k’igishanga bahuye n’umwuzure ukomeye, amwe mu mazu arasenyuka andi yamaze kwiyasa, bakaba basabwa n’ubuyobozi kwimuka muri ayo manegeka, ariko bo bakagaragaza ko badafite aho bajya.

Nsabimana Emmanuel ni umwe mu batuye muri aka gace, avuga ko yavuye iwabo mu murenge wa Mushishiro mu 1998 ashakisha ubuzima, nyuma aza kubona amafaranga yongeranya n’ay’umugore we babonye, bagura inzu y’amafaranga 600 000 icyo gihe, ubu bakaba badafite aho bagana kuko amasambu bahawe bayaguzemo iyo nzu batuyemo.

Iyi ni imwe mu nzu zasenyutse ku mpamvu z’umwuzure wibasiye igice kimwe cyo ku Mulindi giherereye mu gishanga (Foto Mugisha B.)

Ati “Ko nagurishije umunani wange n’umugore wange akagurisha umunani we tugateranya amafaranga tukigurira aka kazu, ubuyobozi burambwira ngo nimvemo ngende ngane he? Ko nta cyo nkigira iwacu n’umugore bikaba uko, baragira ngo tuge he koko?”

Nsabimana asaba ko Leta yareba uko ibagenza ikabaha ingurane bakajya gushaka ahandi batura cyangwa se ngo ikabubakira bakajya ahandi bakava muri ayo manegeka.

Undi musaza wasenyewe inzu n’umwuzure yagize ati “Izi nzu ubona zasenyutse nazibonagamo amafaranga 250 000 akabasha kunkodeshereza aho mba ndetse asigaye akantunga, none dore uko byangendekeye, nzabaho nte ku myaka 83 ngezemo, nzashobora nte kubaka mu myaka y’izabukuru”. Na we asaba ko Leta yamufasha ikamuha ingurane akava muri ayo manegeka akajya gushaka ahandi atura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Iyamuremye François, avuga ko ubusanzwe iki gice kibasiwe n’umwuzure cyari gisanzwe kigaragaza ko giherereye mu gishanga, aho bahora babwira abaturage kuhimuka bakajya gutura heza, ngo bamwe baje kwimuka abandi barahaguma.

Ati “Mu by’ukuri iki gice kibasiwe n’umwuzure byari bisanzwe bigaragara ko ari mu gishanga, twahereye kera dusaba abaturage kuhimuka bakajya gutura handi, ariko bamwe barinangira abandi baragenda”.

Yemeza ko abaturage baba muri ayo mazu abenshi ari abakodesha baje gushakira ubuzima muri aka gace, abake muri bo akaba ari bo batuye, akabasaba kujya gukodesha ahandi, abatuye na bo bakava muri ayo mazu asa nk’ayenda kugwa.

Abajijwe niba hari ingurane iteganyirizwa abatuye muri iki gice cy’amaneka kugira ngo babone ahandi bagana, Iyamuremye yavuze ko bari bahatuye bazi neza ko ari mu gishanga kandi igice k’igishanga kikaba kitemewe guturwamo, ari nayo mpamvu bagomba guhaguruka bakajya gushaka ahandi batura. Avuga ko hari igikorwa cyo kubarura hakanarebwa abadafite ubushobozi bagafashwa kubona aho baba bimuriwe.

Agace kibasiwe n’umwuzure kangana n’umudugudu wose nk’uko bitangazwa na Iyamuremye, ariko imiryango igomba kwimurwa muri ako gace ikaba itaramenyekana umubare wayo kuko hagikorwa ibarura ngo bamenye neza abatuye mu gice k’igishanga.