Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Gasabo: Abarokotse Jenoside bahawe inka zo kongera kubaha amata

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 10-05-2019 saa 18:37:04
Uwimana Marie Claire ashyikirizwa inka n'Umuyobozi Mukuru wa Highsec co. ltd, Sinzinkayo Eugene (Foto Samuel M)

Imwe mu miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gikomero, batuye mu Mudugudu Rudakabukirwa mu Kagari ka Munini, baremewe inka esheshatu zirimo izihaka, bahabwa n’ibyo kurya, bikozwe n’abayobozi n’abakozi ba Kompanyi icunga umutekano ya Highsec Co. Ltd, mu rwego rwo kubafasha kwibuka biyubaka no kugira ubuzima bwiza mu miryango yabo.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, no kunamira inzirakarengane zisaga bihumbi 259 zishyinguye muri urwo rwibutso, kikazajya kiba ngarukamwaka cyatangijwe n’icyo kigo mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kubafata mu mugongo nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

Umwe mu bahawe inka n’ubundi bufasha bw’ibyo kurya, Uwimana Marie Claire, yavuze ko ubuzima bwe bugiye guhinduka kuko iyo nka izamufasha kuzamura umusaruro n’imibereho mu muryango.

Ati “Ni ubwa mbere ngiye korora inka; biranshimishije kuko ubu ngiye kuzanywa amata, ngiye kubona ifumbire, ngiye kubona umusaruro kuko nzafumbira umurima. Ni ibintu rero bizamfasha mu buzima; bwaki irashize muri make. Nta nka nagiraga, nahingaga ntibyere, none ubu ngiye kubona umusaruro ngiye kubona n’amata.”

Ukurikiyimfura Frederic, ni umusaza uri mu myaka 70 y’amavuko, yavuze ko yigeze korora inka ariko agira ibyago zimushiraho, gusa ubwo abonye indi ubuzima bugiye kongera kuba bwiza abikesha kunywa amata.

Ati “Mbonye inka igiye kumfasha ubukene nari mfite bushire. Naroroye cyane inka ziza kunshirana, mererwa nabi nkifuza icyampa indi nka ngo nyorore. Iyi nka iramfasha mu bukene bwose; haba ku ifumbire; ku mata, n’amafaranga byose kuko nagurisha amata nkabona amafaranga. Ikindi ni uko nta mata nanywaga kandi ndi umusaza.”

Umuyobozi Mukuru wa Highsec co. ltd, Sinzinkayo Eugene, yasobanuye ko bateguye icyo gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaha agaciro no kubaremera.

Ati “Ni mu rwego rwo kubaha agaciro no kubaremera, no kubabwira ko nubwo abana babo bishwe muri Jenoside ariko hari abandi bantu b’Abanyarwanda bakibatekerezaho, tubabwira ngo nibakomere, bihangane, ko duhari kandi tubashyigikiye.

Twabanje kujya ku rwibutso kugira ngo turebe amateka, tuyigireho, dufitemo urubyiruko Jenoside yabaye bataravuka, barebe amateka ya Jenoside babashe no kuyigiraho kugira ngo abashe kubabera amasomo y’iki gihe.”

Abahawe inka ni imiryango itandatu, ariko ikazoroza indi miryango isigaye muri 15 iba muri uwo mudugudu, banahabwa ibyo kurya birimo umuceri, amavuta n’ibikoresho by’isuku byose bifite agaciro ka miriyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Sinzinkayo Eugene, uyobora Highsec co.ltd aremera inka Uwimana Marie Claire, mwe mu barokotse Jenoside utuye mu mudugudu wa Rudakabukirwa mu kagari ka Minini ho muri Gikomero (Foto Samuel M)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.