Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Gasabo: Abanyabumbogo barangije gutora hakiri kare basubira mu kazi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 04-09-2018 saa 10:26:39

Abaturage bo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bitabiriye amatora hakiri kare bigatuma basubira mu mirimo yabo nkuko bisanzwe. Bamwe mu batoye babwiye Imvaho Nshya ko byageze mu ma saa sita barangije gutora nkuko byemejwe n’umuyobozi wari uhagarariye ibiro by’itora ku ishuri ryisumbuye rya Musave.

Abanyabumbogo bitabiriye amatora y’intumwa za rubanda ku bwinshi, basoza kare (Foto Kayitare J.P)

Mukanyandwi Marcianne wari ukuriye ibiro by’itora bya Musave mu kagari ka Musave ku mashuri yisumbuye ya Musave mu murenge wa Bumbogo, yavuze ko umuntu wa mbere waje gutora yahageze saa kumi n’imwe kuko amatora yatangiye abatora bahageze ari benshi.

Yagize ati “Amatora yatangiye saa moya zuzuye, umuntu wa mbere yahageze saa kumi n’imwe. Abaturage bitabiriye kandi byageze saa saba amatora yarangiye.”

Mukeshimana Valentine watoreye kuri site ya Musave avuga ko na we yatoye neza nkuko Itegeko Nshinga ribigena, akaba yakoze icyo umwenegihugu wese yagombye gukora. Avuga ko kwitorera intumwa za rubanda ari igikorwa k’ingirakamaro kuko ari zo zibatorera amategeko ababereye.

Ati “Naje gutora hakiri kare kuko saa mbiri nari namaze gutora. Kuba mvuye kwitorera abazaduhagararira mu Nteko Inshinga Amategeko ni byiza kuko badutorera amategeko atubereye, ikindi gituma nitabira amatora, ni uko mba nuzuza ibyo Itegeko Nshinga rinyemerera.”

Ntamabyariro Vedaste utuye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo ari naho yatoreye, yemeza ko mu ma saa moya yari yamaze gutora yasubiye mu mirimo ye y’ubucuruzi hafi y’ibiro by’itora aho biherereye ku ishuri ry’isumbuye rya Musave. Ashimangira kandi ko abavaga gutora bose bajyaga mu mirimo yabo nkuko bisanzwe ariko bamaze gukora icyo Itegeko Nshinga ribemerera nko kugira uruhare mu matora.”

Ayi “Nge n’umuryango wange nyuma ya saa moya twari dusoje kwitorera intumwa za rubanda. Amatora ntiyatumye tudakomeza imirimo y’ubucuruzi kuko twatoye kare turaza dukomeza imirimo ndetse ubu urabona ko n’abava gutora ko baza bagahaha, bagafata n’icyo bashaka.”

Serwiri Daniel watoreye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo kubera impamvu z’akazi, yishimira uburyo bwatekerejweho na Komisiyo y’Igihugu y’amatora abantu bakaba boroherezwa kwitorera intumwa za rubanda aho bakorera.

Yagize ati “Nge natoreye mu murenge wa Kimironko kuko ari ho nkorera. Siniyumvishaga ko ndibutore kuko ntari ku rutonde rw’itora mu murenge wa Kimironko ariko nageze ku biro by’itora nerekana ikarita y’akazi n’ikarita ndangamuntu yange banyongera ku rutonde rw’umugereka, barandeka ndatora nkaba nishimiye ko nitoreye abazaduhagararira mu nteko.”

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.