Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

Gasabo: Abakobwa bacikirije amashuri bafashijwe kwihangira imirimo

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 25-02-2019 saa 08:34:16
Umuyobozi w’Umuryango SGO, Nyinawumuntu Yvette arimo kwereka abayobozi basuye ibikorwa abo bakobwa bamaze kudoda nyuma yo gufashwa kuvanwa mu buzima butoroshye bacikirije amasomo (Foto Samuel M)

Abakobwa bo mu Karere ka Gasabo bacikirije amashuri bafashijwe kwiga amasomo y’ubudozi, mu rwego rwo kufasha kwibeshaho.

Abo bakobwa bo mu mirenge itandukanye, ubu bashobora kugurisha ibyo bakora bagakuramo amafaranga atuma batagwa mu bishuko.

Ubwo bahabwaga impamyabushobozi zo kudoda ku mpera z’icyumweru gishize, bamwe muri aba bakobwa batangarije Imvaho Nshya ko ibibazo buri umwe yahuye na byo byari gutuma ubuzima buba bugeze ahabi iyo batabona umuterankunga.

Uwitonze Immaculée, yagize ati “Navuye mu ishuri 2015 ngarukira mu mwaka wa gatatu amashuri yisumbuye atari uko mbuze ubwenge ahubwo nabuze ubushobozi bwo gukomeza kwiga. Byatumye ntakaza ikizere kuko nari nizeye ko nziga nkarangiza nkazaba umwe mu bantu bakomeye mu gihugu. Navuye mu ishuri mbona ko ubuzima bwange buhagaze, ntangira kumva ko nta kintu maze nyuma abari barangije imyuga hano mu kiciro cya kabiri ni byo bambwiye ko hano bafasha abana b’abakobwa.

Naraje baduhugura amezi arindwi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, uko umwana w’umukobwa yakwifata akirinda abamushuka, batubwira uko umuntu yakwiteza imbere ahereye ku kintu gito akagera ku kinini.”

Akomeza avuga ko bamaze kwiyubaka mu mitekerereze bageze ku kiciro cyo guhugurwa umwuga w’ubudozi mu mezi atanu ubu bakaba basoje bari mu makoperative atandukanye bitewe n’umwaka buri umwe yasorejemo guhera mu 2015, bamwe muri bo bakaba bamaze kubona ibyangombwa by’ubuzima gatozi bwa koperative.

Uwingeneye Denyse uri muri Koperative Ubumwe, mu buhamya bwe avuga ko kuva avuye mu buzima budafite ikerekezo nk’umukobwa uzi imyuga ubu yatangiye kudoda akabasha kwigurira buri kintu yatekerezaga ko azahabwa n’abasore nk’uko abona abandi bimeze.

Ati “N’ababyeyi bange ndabafasha ku byo bakeneye, mbasha kudoda nkajya ku isoko ry’umurimo aho napiganira kudoda imyenda cyangwa ibikapu by’abanyeshuri n’abagore.”

Umuyobozi w’Umuryango SGO, Nyinawumuntu Yvette, wafashijwe n’Akarere ka Gasabo guhuriza hamwe abo bakobwa bagafashwa guhindura imyumvire no kwiga imyuga, yavuze ko yashinze uwo muryango guhera mu 2015 amaze kubona ko hari abakobwa bacikiriza amashuri bagahura n’ubuzima bubi benshi muri bo bikabaviramo gutwara inda z’imburagihe ubuzima bukaba bubi.

Nyuma yo kubaha amahugurwa yo guhindura imitekerereze n’imyifatire mu bandi banyarwanda babana, umuryango SGO uvuga ko wahisemo no kubafasha kubaka ubushobozi kugira ngo ibyo bavuyemo, babonye ingaruka zabyo batabisubiramo babigisha umwuga wo kudoda imyenda n’ibikoresho nkenerwa bya muntu nk’ibikapu n’ibindi.

Ati “Twemera neza ko ayo mahugurwa yandi tubaha ari agamije guhindura imitekerereze n’imyifatire, ariko tukumva iyo imyifatire n’imitekerereze bihindutse bidahagije ngo umuntu ntasubire inyuma ahubwo umuntu akwiriye kugira ubumenyi runaka bumufasha kubyaza umusaruro ya mihindukire y’ibitekerezo bye n’imyifatire.

Kuko harimo bamwe bari mu mwuga w’uburaya, harimo abafite amateka atandukanye; kugira ngo rero habeho iyo mpinduka ni uko habaho no kubafasha kugira ngo bagire ikintu baheraho batangira ubuzima bushya.”

Umuyobozi w’Umuryango SGO, Nyinawumuntu Yvette arimo kwereka abayobozi basuye ibikorwa abo bakobwa bamaze kudoda nyuma yo gufashwa kuvanwa mu buzima butoroshye bacikirije amasomo (Foto Samuel M)

Nyuma y’amezi agera kuri atandatu urwo rubyiruko rumaze rwiga umwuga wo kudoda imyenda rwanongereweho akarusho ko kwiga mudasobwa mu gihe cy’ukwezi n’igice, kugira ngo badasigara inyuma mu iterambere Isi irimo kwihutamo rishingiye ku ikoranabuhanga.

Ntakirutimana Frank, Umukozi muri Minisiteri y’Urubyiruko ushinzwe guteza imbere ubumenyingiro, yashimye umuhate abo bakobwa bagize nyuma yo gucikiriza amashuri, ashima n’umuterankunga wabo SGO wafashije igihugu gukura abakobwa mu bwigunge no kubaremera ejo hazaza heza.

Imibare ya Minisiteri y’urubyiruko irimo kugenderaho y’ubushakashatsi bwa NISR umwaka wa 2018 igaragaza ko ubushomeri mu rubyiruko ruri kuri 18.7% hakaba n’abandi barenga miliyoni imwe batarimo kwiga, nta kazi bafite batanazwi aho bari.

Ntakirutimana ati “Abo ni bo usanga bagiye mu bintu bitandukanye, ibiyobyabwenge, inda zitateguwe ugasanga ubuzima bwabo burahononekeye.”

Yasabye urwo rubyiruko rumaze kunguka ubumenyingiro nk’ubwo bwo kudoda ko rwagerageza guhuriza hamwe amakoperative yabo agakora ihuriro rinini rizaha akazi n’urundi rubyiruko ruri nk’aho bavuye bakabasha no kujya babona amasoko manini mu karere barimo no mu gihugu.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.