Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Gasabo: Ababyeyi bahuguwe ku buzima bw’imyororokere mu bangavu

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 30-01-2019 saa 09:33:52
Abagore bahuguwe bishimiye amahugurwa bahawe

Ababyeyi bagera ku 1269 baturuka mu mirenge 10 yo mu Karere ka Gasabo bahuguwe ku buzima bw’imyororokere mu bana b’abangavu babonye ubumenyi bubafasha kwita kuri abo bana.

Ni amahugurwa yatanzwe mu rwego rwo kurushaho gukumira ko ubwandu bwa Sida bwiyongera ndetse no kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda zitateganyijwe.

Amahugurwa yatanzwe muri gahunda “Umuryango ni ingenzi” ku nkunga y’Ikigega cy’Abanyamerika, USAID yateye Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, AEE, inyujijwe mu mushinga DREAMS/UBAKA EJO.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa mu Mujyi wa Kigali, Albert Mabasi Sindano yatangarije Imvaho Nshya ko umushinga ugamije gufasha abana b’abangavu n’abagore bakiri bato bari hagati y’imyaka 10 na 24 mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa SIDA n’ihohoterwa n’ababyeyi bakigishwa uko bagomba guha uburere bwiza abana cyane b’abangavu.

Abafashamyumvire muri gahunda umuryango ni ingenzi bemeza ko uhuguwe agira ubumenyi bumufasha kuganiriza abana bisanzuye

Hatunguramye Emmanuel, Umufashamyumvire wa gahunda “Umuryango ni ingenzi” avuga ko bahuguye abagore babaha ubushobozi bwo kubaka no kurinda ubushobozi bw’abana bakagera ku kigero cy’abantu bakuze.

Bahuguwe kandi kukongera ubukangurambaga ku ngorane n’igitutu abana bahura na zo. Ababyeyi bashisishiikarijwe kwigisha abana ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuva ku mwana w’imyaka 9 kugeza kuri 14 no kuva kuri 14 kuzamura.

Ababyeyi bahuguwe ku buryo bagira ubumenyi n’ubwisanzure imbere y’abana no kubafasha indangagaciro zabo no kuzikurikiza. Ababyeyi bahawe ubushobozi bwo kuba ababyeyi bazi amakuru yose akenewe ajyanye n’imyororokere umwana ashobora kumubaza. Abayeyi kandi basabwe gusangiza ubwo bumenyi inshuti n’abavandimwe aho batuye.

Muhawenimana Marie Chantal wahawe amahugurwa avuga ko yamenye ko kuganiriza umwana ari ngombwa no mu gihe abona umwana nta kibazo afite, akihatira kumenya ubuzima abamo no hanze yo mu rugo ari mu bibi ndetse no mu byiza.

Avuga ko yamenye igihe nyacyo cyo kuganiriza umwana kandi akabwizwa ukuri ibijyanye n’imyaka y’imyibarukiro kandi ntihabero ubwiru mu kuvuga amagambo ahubwo akavugwa uko ari nta guca amarenga.

Nk’uko abahuguwe babihurizaho n’uwabahuguye ni uko nta bumenyi bari bafite buhagije ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku buryo batitaga ku kuganiriza abana, aho kubasobanurira bakabuka inabi cyangwa bakabaha ibisobanuro bitaribyo.

Abahuguwe bakaba biyemeje kuba guhindura uko bitwaraga imbere y’abana no kwigisha abataragize amahirwe yo guhabwa amahugurwa.

Abafashamyumvire muri gahunda umuryango ni ingenzi bemeza ko uhuguwe agira ubumenyi bumufasha kuganiriza abana bisanzuye

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.