Gari ya moshi Isaka-Kigali izanoza ubuhahirane– Amb Mangu

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jun 30, 2018

Amb. Earnest Jumbe Mangu uhagarariye igihugu cya Tanzaniya mu Rwanda avuga ko umushinga mugari utegerejwe wa Gari ya moshi izava Isaka igana i  Kigali, uzanoza ubuhahirane hagati  y’igihugu  cya Tanzaniya ndetse n’u Rwanda.

Amb. Earnest Jumbe Mangu uhagarariye igihugu cya Tanzaniya mu Rwanda (Foto Twagira W)

Earnest Jumbe yabivugiye mu Nteko Ishinga Amategeko, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ejo hashize tariki 29 Kamena 2018, nyuma yo kwakirwa no kugirana ibiganiro na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon. Mukabalisa Donatille, aho ikiganiro cyari mu rwego rwo kumenyana, nyuma y’uko Amb. Mangu aje guhagarira igihugu ke mu Rwanda.

Avuga ko uretse Umushinga wa Gari ya moshi hari n’indi izakomeza kuganirwaho hagati y’ibihugu, nyuma ikazashyirwa mu bikorwa. Muri ibyo biganiro bakaba baganiriye no ku mikoranire ndetse n’umubano w’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.

Ku bindi yabajijwe n’abanyamakuru harimo n’ikibazo k’imitungo bamwe mu Banyarwanda basize mu gihugu cya Tanzaniya, uko bizagenda nyuma y’ubuyobozi bushya,  Amb. Earnest Jumbe Mangu avuga ko  ari byo koko n’ubwo ikibazo cyabayeho hakurikiyeho ubundi buryo bwo kubiganira kugira ngo bishakirwe ibisubizo, icyakora avuga ko ubu byakosowe nta munyarwanda ushobora kongera kugirira ibibazo muri icyo gihugu.

Ati: “Ubu nta kibazo kigihari habaye ibiganiro by’inzego kibonerwa umuti, ku buryo ubu nta Munyarwanda uzongera guhohoterwa”.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Mukabalisa Donatille, avuga ko ubusanzwe u Rwanda na Tanzaniya bibanye neza, aho haganiriwe uburyo bwo kwihutisha imishinga yaganiriwe mu rwego rw’abakuru b’ibihugu, irimo uwa gari ya moshi hamwe n’indi.

Ati: “Mu byo twavuganye harimo imishinga itandukanye nk’uwa gare ya moshi ije koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ubucuruzi, servise hamwe n’ishoramari, twiyemeje ko tugiye no guteza imbere umubano wihariye w’Inteko z’ibihugu byombi, ku buryo n’ikibazo cyavuka cyose cyabona uko gikemurwa”.

Umubano wa Tanzania n’u Rwanda ni ntamakemwa, ni umubano ahanini ushingiye ku buhahirane, dore ko byinshi mu bitumizwa hanze byinjira mu Rwanda binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam.

Umuhanda wa gari ya moshi Isaka-Kigali niwuzura,  u Rwanda ruzaba rukora kuri kiriya cyambu, kuko hasanzwe hari uwa Isaka Dar es Salaam kiriya gihugu cyatangiye kuvugurura mu buryo bugezweho, ushyirwa ku gipimo kimwe n’uzubakwa mushya uzaba ugera i Kigali.