Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

GALS, igenamigambi ry’urugo hakoreshejwe ibishushanyo

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 05-06-2019 saa 15:09:16

Gukora igenamigambi ry’urugo hakoreshejwe gushushanya ibyo ushaka kuzageraho mu gihe kirekire ari byo bita GALS (Gender Action Learning System) ni kimwe mu bisubizo byo kugera ku iterambere igihe ubikoresheje wihaye intego ihamye y’ibyo wifuza kuzageraho.

Ni uburyo bwahimbwe n’Umwongereza Linda Mayoux ashingiye ku buryo bukoreshwa mu ngo, agasobanura ko bukoreshwa mu kwinjiza ihame ry’uburinganire mu bikorwa bitandukanye, igikorwa gisanzwe umuryango runaka usanzwe ukora ushaka kwinjizamo ihame ry’uburinganire hakoreshejwe igishushanyo.

Impamvu z’ibishushanyo ziratandukanye zituma babandi batazi gusoma no kwandika bibonamo kandi ngo igishushanyo gituma umuntu afata ibintu vuba.

Ubu buryo ngo bwatangiriye mu bihugu bitandukanye buza no kugera mu Rwanda mu mwaka wa 2010 butangirana n’imiryango itegamiye kuri Leta mu mushinga wamaraga imyaka itatu.

Nyirajyambere Jeanne D’Arc ashinzwe imirire, uburinganire ndetse no guhindura imyumvire y’abaturage muri Hinga Weze asobanura ko GALS ari uburyo bushya bufasha abagore kugira ngo babashe kwiteza imbere mu buryo bwo kubona amafaranga yaba aturuka mu buhinzi, yaba aturuka mu kugeza umusaruro ku isoko, bakabasha no kwita ku bana babo mu buryo bw’imirire kugira ngo babarinde imirire mibi.

Yagize ati : “Ni uburyo bwiza twasanze Hinga Weze yakoresha kugira ngo duteze imbere umugore.”

Ngo ni muri urwo rwego bahuguye abazadufasha guhugura abandi mu turere 10 Hinga Weze ikoreramo kuko ari uburyo bushya bukoresha ibishushanyo buri wese yibonamo kandi akabasha gufata ingamba zo gushyira mu bikorwa ibyo yize bazaba bari mu itsinda ryo kubitsa no kugurizanya.

Yagize ati : “Ni itsinda rifata abantu 10 kugera kuri 15 aho buri wese afata indoto ze akazishushanya, afata urupapuro agashushanya ibintu arota n’ingamba afite kugira ngo cya kintu uzabashe kukigeraho, witinyuke n’imbogamizi ubona zatuma utagera kuri za ndoto zawe ukazishyiraho bityo ukishakamo ibisubizo mu mbaraga ufite. Ni gute zagufasha gukemura za mbogamizi ubona imbere yawe kugira ngo ugere kuri za ndoto zawe ubashe kwiteza imbere bityo, ugashyira mu bikorwa ibyo yashushanyije.”

Asobanura ko ubu buryo babukoresha mu kwimakaza amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango hakoreshejwe ibishushanyo, akenshi abantu bayigishwa akaba ari abantu bafite amikoro make batazi gusoma no kwandika bikaba bifasha gukora igenamigambi mu rugo rwabo bashushanya ibyo bashaka kuzageraho mu gihe runaka.

Akomeza asobanura ko muri iryo genamigambi barebamo n’ibibangamiye urugo ndetse ngo hari n’igihe usanga umuryango ubwabo wibangamiye kugira ngo ugere ku iterambere.

Aragira ati «Mbere na mbere urabanza ukareba uti ni hehe nshaka kugera? Ukareba ikerekezo cyawe ukiha intego uti mu myaka itatu nzaba ngeze aha ugashushanya ibyo uteganya kugeraho.”

Afatiye urugero ku muhinzi, akomeza agira ati : “Ureba amahirwe ahari; ubuyobozi bwiza, hinga weze , urukundo mu muryango, banki, ikirere kiza, abagoronome n’ibindi. Ukanareba imbogamizi zihari; ikirere kibi, indwara, urukundo ruke mu miryango n’amakimbirane, imihanda mibi, udukoko nka nkongwa, inshuti mbi, gusesagura n’ibindi. Noneho ugafata ingamba zihamye zo gukuraho izo mbogamizi.”

Mu rwego rwo gusobanukirwa uko GALS ikoreshwa, Hinga Weze yahuguye abazahugura abandi mu turere 10 ikoreramo harimo ushinzwe imirire, ushinzwe amatsinda yo kuguza no kugurizanya no kugeza umusaruro ku isoko. Nabo bakazahugura abo bita abakorerabushake bo mu turere Hinga Weze ikoreramo mu matsinda yo kwizigamira.

Igiti cy’uburinganire

Mukandayisenga avuga ko muri GALS badahera ku buringanire ahubwo abantu barabanza bakareba ko hari ibyo bateganya imbere heza noneho bakareba imbogamizi zishobora kubabangamira umugabo n’umugore kuko batumvikana batagera ku bukungu.

Avuga ko ubu buryo bwa GALS “tubukoresha mu bintu bigendanye no kwimakaza amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, mu bikorwa ibyo ari byo byose umwihariko wa byo ngo ni uko bakoresha ibishushanyo aho kwandika amagambo.”

Yunzemo ati, “Iyo turi kwigisha iyi GALS akenshi abantu bayigishwa ni abantu b’amikoro make. Tuvuga y’uko ari uburyo budaheza, kubera ko umuntu uzi gusoma, umuntu utabizi bose bashobora kubyigishwa kandi turabibigisha bakabifata.”

Akomeza agira ati : “ Ikintu dufasha cya mbere ni uko urugo ubwarwo bakora igenamigambi muri iryo genamigambi barebamo n’ibibangamiye urugo, hari igihe akenshi na kenshi dusanga ibintu bibangamiye urugo umuryango wo ubwawo wibangamiye kugirango bagere ku iterambere. Niho dusanga harimo imfashanyigisho nyinshi dukoresha muri ubu buryo bwa GALS harimo indoto y’ubukungu burambye, umuntu arabanza akareba ngo ni hehe nshaka kugana, areba ikerekezo.”

Avuga ko bibanda kukerekezo cy’ubukungu gusa, ukagenda ushyira mu bishushanyo indoto zawe, ukazishushanya, ugashushanya ibyifuzo byose mu myaka itatu kugera kuri itanu wumva waba ugeze kuki, umuntu wese ashushanya ibyo yifuza ku rwego rwe, icyo kintu ngo ni cyo akora mu buryo bwo gushushanya aho kubyandika.

Impamvu yabyo ngo ni uko abantu baba bari kwigisha ari abantu batandukanye, hari uba aherutse gufata ikaramu hashize imyaka myinshi bamwe baribagiwe no kwandika ariko kugira ngo bimworohere kandi atekereze neza ngo ni ngombwa ko ashushanya kandi uko ari gushushanya yumva bimugoye ni ko agomba kumva ko atazabyuka ngo icyo yifuza asange cyamwizaniye.

Ati : “Bigomba gutangirira kare mu bitekerezo kuko uko biri kumuvuna abishushanya ni ko bizamuvuna no kubigeraho ko agomba gushyiramo imbaraga rero yamara kureba icyo kerekezo aragaruka akareba uburyo ashaka kugera ku musaruro mwiza.”

Umuntu ngo aba agomba gukoresha amahirwe ahari kugira ngo inzira ye izagende neza nyuma y’amahirwe areba imbogamizi, uko abona imbogamizi yongeramo ingamba.

Ati “Iyo urangije kureba ureba aho ujya, ukareba aho uri, ukareba amahirwe, ukareba n’imbogamizi. Mu mwaka hari aho ngomba kuba ndi noneho na wa mwaka tukawucamo ibihe. Ese birebwa hashize igihe kingana gute?”

GALS ngo ni ukugira ngo abyerekeze neza mu igenamigambi nyaryo kandi noneho agakorera ku ntego.

Ati : “Nimba mvuze ngo mu mezi 4 nzaba mfite ibihumbi 50 ntabwo najya mu mahugurwa ngo bampe 10 000 ngo yose nyanywere kubera ko imbere hari ibihumbi 50 nagennye.”

Kugeza ubu ngo abakoresha uburyo bw’igishushanyo bageze kuri byinshi mu iterambere, bafite aho bavuye naho bageze mu iterambere.

Baguze inka, abandi bubatse inzu nziza, baguze ibibanza kumuhanda bava mu manegeka. Ibyo bari barahize ubu babigezeho.

Abanyamakuru basobanuriwe imikoreshereze ya GALS

 

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.