Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Gakenke/Rulindo: Imvura idasanzwe yangije imyaka n’ibindi bikorwaremezo

Yanditswe na KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya 17-10-2018 saa 11:58:37
Ikibuga cy'umupira cya Nemba na cyo cyangijwe n'amazi menshi

Imvura nyinshi  yangije imyaka mu turere twa Gakenke na Rulindo n’ibindi bikorwaremezo birimo inzu z’abaturage n’amateme yabafashaga mu migenderanire.

Mu Karere ka Gakenke iyi mvura yagize ubukana mu mirenge ya Karambo na Gashenyi, aho imivu ituruka ku musozi wa Kabuye yatumye akagezi kitwa Nyabyamo kuzura birenze urugero maze amazi akangiza imyaka mu gishanga cya Ruhuta irimo ibigori, ibishyimbo, imboga, amateke n’ubwatsi bw’amatungo.

Amateme abiri y’ibiti arimo iryo mu Kagari ka Kanyanza ryambuka rijya ku Kigo Nderabuzima cya Karambo yatwawe.
Amatungo magufi arimo intama, abaturage bavuga ko bataramenya ba nyirayo n’umubare wayo kuko babonye atembanwa n’amazi.

Maniragaba Jean Bosco wo mu Murenge wa Gashenyi yavuze ko imvura yabangirije imyaka n’ibindi bikorwa yaturutse ku musozi wa Kabuye naho mu gace batuyemo haguye iringaniye.

Yagize ati: “ Hari nka saa saba; twatunguwe no kumva amazi asamira n’ingufu nyinshi, mu gihe gito aza yihuta n’imyanda myinshi. Yinjiye mu nzu nkoreramo ubucuruzi abantu barantabara bamfasha gusahura ibintu, mu gihe kitarenze isaha imwe byari birangiye, ntabwo byatinze cyane.”

Maniragaba yakomeje avuga ko nta bintu byinshi byangiritse mu nzu ariko imyaka yo mu murima zirimo imboga ariko hari bagenzi be imirima yabo y’ibigori yarengewe n’amazi.

Sibomana Jean Pierre wo mu Kagari ka Kanyanza mu Murenge wa Gashenyi yagize ati: “ Ni imvura idasanzwe yatugezeho, twabiherukaga nko mu myaka ibiri ishize, hangiritse ibintu byinshi, ibigori , ibishyimbo, ibiraro nko kwambuka uva mu Murenge wa Gashenyi ugana muri Karambo biri kugorana.”

Mukandayisenga Marie Louise, utuye mu Kagari ka Taba, Umudugudu wa Bushita na we yakomeje agira ati: “ Hangiritse ibigori, ibyange byari bike kubera ko mfite umurima muto mu gishanga ariko hari abaturanyi bafite byinshi byangiritse. Turategereza ko humuka tuzashake indi myaka duteramo. Igihombo ni kinini kuko ibyangiritse twari twashyizemo inyongeramusaruro, dufite impungenge ko dushobora guhura n’inzara ni yo mpamvu dukwiye ubufasha.”

Amabuye yuzuye mu mirima abaturage bari baramaze guteramo imyaka

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gukumira ibiza mu Karere ka Gakenke, Ndabereye Jerome, yavuze ko imirenge yakozweho n’iyi mvura irimo Karambo, Nemba na Kamubuga.

Mu Murenge wa Nemba hangiritse ikibuga cy’umupira cya Nemba n’ikiraro gihuza utugari twa Mucaca na Gisozi.

Muri Kamubuga hasenyutse inzu eshatu, imisarane 17, hegitari umunani z’imyaka irimo ibishyimbo, ibigori, imboga n’ibirayi.

Muri Karambo hangiritse ikiraro cyo hari y’Akagari ka Kanyanza, imirima y’Ibigori mu Midugudu ya Bushuba, Bataga, Gishingo na Gatorero muri Karambo no muri Kabuhunu mu Kagari ka Kanyanza ku buso bwa hegitari esheshatu, hanagurutse igisenge cy’inzu imwe.

Ndabereye yavuze ko abaturage bagizweho ingaruka n’ibi biza bagiye kwegerwa abakeneye ubufasha bwihutira bakabuhabwa ndetse ibikorwaremezo bihuza abantu benshi nk’ibiraro hagashakwa uko bisanwa byihutirwa.

Mu Karere ka Rulindo iyi mvura yagize ubukana mu Murenge wa Murambi na Cyinzuzi ahangiritse imyaka yo mu mirima n’inzu z’abaturage zigera kuri eshanu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Birimwabagabo Edouard, yavuze ko imyaka yangiritse mu Tugari twa Mvuzo na Mugambazi irimo ibishyimbo, ibirayi, ibigori, urutoki n’imyumbati.

Yagize ati: “Ibishyimbo byangiritse kuri hegitari zirenga 297, ibirayi ni hegitari 23, hegitari 29 z’ibigori, urutoki hegitari 20, amashaza hegitari 13 n’imyumbati hegitari 12.”

Birimwabagabo yavuze ko umusaruro utazaboneka muri iki gihembwe cy’ihinga nk’uko abaturage bari babyiteze bakaba bateganya ko ahari hari imyaka yangiritse bahasimbuza ibinyabijumba mu rwego rwo kurwanya inzara.

Yakomeje agira ati: “Abaturage bifuza ko bagira ubufasha bahabwa bakagira indi myaka year mu gihe gito bahahinga, ubuyobozi twabijeje ko tubakorera ubuvugizi kugira ngo turebe ko izindi nzego zadufasha.”

imirima yangijwe n’amazi menshi

Umwanditsi:

KANAMUGIRE EMMANUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.