Gakenke:Abarokotse Jenoside badafite amacumbi bazatuzwa mu midugudu y’ikitegererezo

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Apr 28, 2018

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke, buravuga ko burimo gushakira umuti urambye ikibazo k’inzu zishaje za bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye.

Abarokotse Jenoside batishoboye bazatuzwa mu nzu za ‘4 in 1’

Ubuyobozi bw’aka karere buhamya ko bwatangiye umushinga wo kubaka imidugudu y’ikitegererezo, izatuzwamo abarokotse Jenoside batishoboye bafite ikibazo cy’amacumbi.

Ubuyobozi bwa Ibuka bwo buvuga ko iki gikorwa nigishyirwa mu bikorwa kizanafasha mu kwegereza abarokotse Jenoside ibikorwaremezo bitandukanye, birimo imihanda, amashanyarazi n’ibindi, bikazabafasha kwihutisha iterambere.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Gakenke, Nsengimana Alfred, avuga ko uku gutuza abarokotse Jenoside mu midugudu y’ikitegererezo bizanafasha kandi mu kurushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda.

Yagize ati « Kuba akarere ka Gakenke kagiye kubakira abarokotse Jenoside amazu akomeye mu mudugudu w’ikitegererezo, iki ni igikorwa kiza kuko ibi bizatuma gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge igerwaho neza, ndetse ibikorwaremezo bizabageraho vuba kuko usanga hari n’abari mu manegeka ku buryo n’amazi kimwe n’amashanyarazi kubageraho bigorana.

Ariko muri uwo mudugudu bazabona ibikorwa bibateza imbere, kandi nizera ko mu minsi mike tuzaba tumaze kubona aya mazu kuko iki gikorwa kigeze ahantu heza ».

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, yagize ati: « Hari amwe mu mazu y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yubatswe nyuma yayo gato, yubakishijwe ibikoresho bakoresheje bitari bikomeye cyane, bityo mu gukemura iki kibazo aho gukomeza gusana ariya mazu ubu akarere kafashe ingamba zo gutuza aba barokotse  mu midugudu y’ikitegererezo.

Hari abari mu mazu ubona ashaje rwose, kandi ubu twatangiye kubaka amazu afatanye yo mu bwoko buzwi nka ’four in one’ cyangwa ‘two in one’, ku buryo mu myaka iri imbere n’abandi bafite amazu ashaje bazaba bubakiwe.”

Biteganyijwe ko iyi midugudu y’ikitegererezo izubakwa mu mirenge ya Mugunga, Ruli, Gakenke, Kirambo, Kivuruga na Mataba, ikazatuzwamo imiryango igera kuri 18 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.