Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Gakenke:Abahoze batuye mu manegeka barishimira ubuzima babayeho mu mudugudu

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 25-01-2018 saa 07:03:15
Abakuwe mu manegeka bahawe n'inka zibafasha kuzamura imibereho (Foto Ngaboyabahizi P)

Abatujwe mu mudugudu wa Ruhondo, mu Kagari ka Mwiyando, Umurenge wa Muzo mu karere ka Gakenke, bemeza ko imibereho yabo yarushijeho kuba myiza, ugereranyije n’ubuzima babagamo bagituye mu manegeka.

Abakuwe mu manegeka bahawe n’inka zibafasha kuzamura imibereho (Foto Ngaboyabahizi P)

Bavuga ko uretse no kuba akarere karabafashije kubona inzu nziza zijyanye n’igihe, ngo no gutura begeranye ubwabyo byabafashije kurushaho gushimangira umubano mwiza hagati yabo, ndetse bamenya akamaro k’inka, dore ko izo borojwe nazo zagize uruhare mu kubahindurira imibereho.

 

Umwe mu baturage bakuwe mu manegeka witwa Muhawenimana, yagaragaje ko nyuma yo kuva mu manegeka, ubuzima bwe bwahindutse ku buryo bugaragarira buri wese.

Yagize ati “Tukiri mu manegeka twahuraga n’ibibazo binyuranye, ariko cyane ikibazo cyari umutekano wacu kubera ko twatinyaga ko imivu yadutwara, icyo navuga cya mbere nishimiye ni uko namenye neza ubukungu bwihishe mu nka, kuko twageze hano buri muryango bawuha inka, bajyaga batubwira ko ari uruganda nkabiseka.

Ubu dufite inka, tunywa amata tugakuramo amafaranga, ifumbire, tugahinga akarima k’igikoni dukoresheje ifumbire ivuye ku nka, kandi isagutse tuyikuramo ifaranga nayo.”

Yakomeje agira ati “Inka yatumye tunoza imirire mu gihe twarwazaga bwaki tukitwaza abaturanyi ngo baraturogeye, nk’ubu nazanye umwana muri uyu mudugudu agaragaraho imirire mibi ariko kuri ubu nyuma yo kunywa amata no kurya imboga zikomoka ku karima k’igikoni, umwana ameze neza, inka ni uruganda rukomeye, twamenye agaciro kayo bidasubirwaho, kandi byatumye twigira byinshi ku baturanyi”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyonsenga Aime François, yagize ati “Mu by’ukuri gutuza abaturage mu midugudu ni bumwe mu buryo bwo kunoza imibereho myiza y’umuturage, kuko uko baza baturutse mu mpande zinyuranye z’akarere, buri wese aba afite ubumenyi bwe akabusangira n’abandi.

Kuba bakubwira ko bamenye agaciro k’inka ni uko koko bamaze kubona inyungu yayo, ubworozi bw’inka bufite amafaranga, ifumbire, amata…urumva nta mwana warwara bwaki mu gihe anywa amata, biyogazi kuri ubu ituma bateka nta myotsi ibishe kandi bakoresheje amase akomoka ku nka, ni gute se batavuga imyato inka no gutura mu midugudu.”

Yunzemo ati “Ndasaba rero buri wese utuye mu mudugudu w’ikitegererezo kurinda ibyo yahawe ndetse akabikora neza kurusha uko yabisanze, ndetse akanabyongera, yirinda gukuramo bimwe mu bikoresho nk’uko hari bamwe bajya babikora, bagurisha nk’intebe ameza n’ibindi”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko gutura mu midugudu nanone bituma ubuyobozi bwegera abaturage ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye nk’amashanyarazi, amazi n’ibindi bikegera abaturage.

 

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.