Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Gakenke: Umurezi wagaragaraho kwigisha ivangura yakurikiranwa-Nzamwita

Yanditswe na Amani Claude

Ku ya Apr 26, 2018

Amashuri ni imwe mu nzira zanyujijwemo amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri ubu nta mwana ukigishwa amasomo ashingiye ku macakubiri. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, avuga ko n’umurezi byagaragaraho yakurikiranwa.

Abanyeshuri bibumbiye muri Club y’ubumwe n’ubwiyunge muri College Nyarutovu (Foto Bugingo F)

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias atangaza ko n’ubwo hakinozwa imfashanyigisho ku mateka ariko hari  amasomo arimo iby’ibanze bagenderaho. Ati “Ikiza gihari nta mwana ushobora kwigishwa amacakubiri cyagwa irondakoko hagize n’umurezi ubihingutsa yakurikiranwa”.

Uyu muyobozi w’akarere atangaza ko ubuyobozi bukurikirana umunsi ku munsi uburezi bw’abana cyane cyane mu kubafasha  kumenya amateka y’igihugu.

Nzamwita Deogratias avuga ko bafite abashinzwe uburezi mu mirenge basabwa   gukora ibishoboka byose kugira ngo gahunda z’itorero zigerweho.

Ati “Icyo twabahaye cy’umwihariko ni uko nka rimwe mu gihembwe bahamagara bariya barezi cyane cyane  bigisha uburere mboneragihugu  kugira ngo bagire uruhare mu biganiro by’itorero  baganiriza bariya bana  cyane cyane ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Icyo ni cyo gifasha ku buryo bariya bana uko  bigishwa bizafasha kugenda tugera mu nzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko kumenya ibyo abana bigishwa biba bitagoye kuko iyo ubatunguye ukabasura ubaza umwana byose akabikubwira.

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri atandukanye muri aka karere bagaragaza ko hari intambwe bateye kuko bibumbiye mu miryango itandukanye ibafasha kwikuramo imyumvire mibi kugira ngo babane neza.

Hodali Placide wiga mu mwaka wa 6 muri College Nyarutovu akaba akuriye Club y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko ikigo cyabashakiye imfashanyigisho ari nazo baheraho bigisha bagenzi babo.

Umuyobozi wa College Nyarutovu iherereye mu murenge wa Nemba, Pasiteri Safari Wilson atangaza ko Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yabahaye imfashanyigisho kandi ko na bo bafite gahunda y’ibikorwa bitandukanye birimo  gusura inzibutso, abanyeshuri bakamenya amateka ndetse no gutegura umugoroba wo kwibuka.

Muri iki kigo mu 2009-2010 hagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside  ariko Pasiteri Safari atangaza ko kuva 2013 ntayongeye kugaragara, ko abanyeshuri  bagera kuri 532 biga muri iki kigo babanye neza.

Nshimiyimana Protogene, Umuyobozi wa GS Nemba I, ishuri ryigamo abana 1 620 kuva mu mashuri abanza  kugeza mu kiciro k’imyaka 12  na we atangaza ko  bishimira kuba inyigisho z’ubu nta macakubiri akigaragaramo. Ati “Dufite isomo ririmo amateka riva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza hejuru”.