Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Gakenke: Umurenge wa Mataba ugeze kuri 87% wishyura Mituweri y’uyu mwaka

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 15-07-2019 saa 15:45:12
Abaturage b'Umurenge wa Mataba bitabira gutanga ubuwisungane mu kwivuza

Umurenge wa Mataba uherereye mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, umaze kwishyura Mituweri y’umwaka wa 2019-2020 ku kigero cya 87%, ni mu gihe kitagera ku kwezi Mituweri y’uyu mwaka itangiye kwishyurwa.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba, Mbonyinshuti Isaie, ngo ibanga abaturage bo muri uyu murenge bakoresheje kugira ngo bagere kuri iki kigero mu gutanga Mituweri, ni ibimina byo ku rwego rw’imidugudu barimo binyuze mu masibo baherereyemo, aho yemeza ko mu murenge wose ubarirwamo ibimina 100 bifasha abaturage gutanga Mituweri.

Yagize ati “Ibanga dukoresha kugira ngo tugere ku kigero kiri hejuru cyo gutanga Mituweri mu gihe gito, ni ibimina dufite mu midugudu yose igize umurenge, ibyo bimina abaturage babyitabira binyuze mu masibo yabo, buri kwezi bafite amafaranga bizigama ari nayo avamo ayo kwishyura Mituweri. Bityo umwaka wa Mituweri ujya kurangira abenshi bamaze kuzuza umusanzu w’imiryango yabo.”

Mbonyinshuti avuga ko uyu murenge uri mu mirenge ikennye y’Akarere ka Gakenke ariko ngo ntibiwubuza kwesa imihigo yo gutanga Mituweri kubera imyimvire y’abaturage igeze ku rwego rwiza, aho buri wese yumva ko kudatanga Mituweri ari ukwiyanga no kwanga ubuzima.

Uretse Mituweri y’umwaka wa 2019-2020 igeze kure itangwa, ngo kuri ubu mu kigega cyabo hamaze kugeramo miriyoni 20 y’imisanzu ya Mituweri y’umwaka wa 2020-2021, nyuma yo kwishyura Mituweri y’uyu mwaka bakaba baratangiye gutanga imisanzu y’umwaka utaha.

Ati “Kugeza ubu abaturage b’uyu murenge bamaze kwizigamira agera kuri Miriyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda nk’umusanzu w’umwaka utaha wa 2020-2021, abarangije kwishyura Mituweri y’uyu mwaka bakomeje kwizigamira kuri Mituweri y’umwaka utaha.”

Avuga ko iyo aba ari imyumvire y’abaturage iteye imbere, bivuze ko icyo bakwihaho intego cyose kitabananira.

Mbonyinshuti kandi yemeza ko abaturage b’Umurenge wa Mataba bihaye intego yo kuba ku isonga mu gutanga Mituweri hakiri kare, aho nta mugabo ujya mu kabari kugura icupa ataratanga Mituweri kuko bagenzi be babana mu kimina ubwabo bahita bamuhwitura bamwibutsa ko adakwiye kujya gusengera ataratanga ubwisungane mu kwivuza.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko igihesha abaturage ayoboye kwesa imihigo mu gutanga Mituweri ari imbaraga bashyira mu buhinzi bw’urutoki, bakaba bahinga mu buryo bwa kijyambere insina zabo zikabaha umusaruro ugaragara, bityo bakabasha kubona uko bajya mu bimina ndetse bakanizigamira.

Mbonyinshuti avuga ko umwaka ushize w’ingengo y’imari uyu murenge wabaye uwa mbere mu gutanga Mituweri, n’uyu mwaka ngo barashaka kuza ku isonga n’ubwo nta birombe by’amabuye y’agaciro bafite, ariko ngo imyumvire myiza n’ubuhinzi bw’insina buzabageza kuri byinshi kandi byiza.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Niyonsega Aimé François, atangira ubuhamya abaturage b’uyu murenge ko bagira uruhare rukomeye mu kwihutisha igikorwa cyo gutanga Mituweri mu Karere kose, ndetse ngo ikigero bagezeho kikaba kimaze guhesha akarere kose kugera kuri 48% mu gutanga Mituweri.

Avuga ko imyumvire y’abaturage b’Umurenge wa Mataba isobanutse, akaba asaba n’abandi bo mu yindi mirenge igize Akarere ka Gakenke kugera ikirenge mu cy’abaturage ba Mataba, bitabira gutanga Mituweri ku gihe kandi kare.

Ati “Rwose nemeza ko aba baturage bafite imyumvire imaze gutera imbere, umwaka ushize bari imbere cyane mu gutanga Mituweri, n’uyu turimo bageze ku kigero kiza, byose babiheshwa n’imyumvire myiza bafite, bita ku buzima bwabo kandi bakorera ku ntego bakabasha kubigeraho.”

Abaturage b’Umurenge wa Mataba mu karere ka Gakenke ni 16 700, batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko ubuhinzi bw’urutoki ni bwo bubaha umusaruro utuma bagira amafaranga bakabasha kwizigamira mu bimina.

Abaturage b’Umurenge wa Mataba bitabira gutanga ubuwisungane mu kwivuza

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.