Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Gakenke: Ubucukuzi bwifashishije imashini bwabateje imbere

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 12-10-2018 saa 17:37:20
Zimwe mu mashini zifashishwa mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro(foto Ngaboyabahizi P)

Abatuye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke bavuga ko gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hakoreshejwe imashini zabugenewe byabarize kujya gukorera kure y’iwabo.

Aba baturage bavuga kandi ko gucukura amabuye y’agaciro nta mashini byatumaga batunguka.

Uwitwa Nizeyimana Jean Baptiste aragira ati: “Mbere twacukuraga amabuye y’agaciro tukigira kure, rimwe imikingo ikatugwaho, abantu bagapfa, nta bwo twari tuzi ko aho bacukura amabuye y’agaciro hubakirwa.”

“Ubu rero dukorera mu myobo yubatse neza, tugakoresha imashini zimena aho tuba dushaka amabuye, ubundi twayabona tukayungurura gusa, tukivaniramo ifaranga, tugakomeza ubuzima, ibi bintu rero byatumye tutongera gukubita amaguru ngo turajya za Kigali na Uganda gukorerayo”.

Nizeyimana akomeza avuga ko ngo mu gihe k’imyaka igera kuri 27 akora ubucukuzi, amaze gukuramo ibintu bifite agaciro kanini, harimo imirima n’inzu inka za kijyambere.

Aha ngo ni n’aho akura amafaranga y’ishuri y’abana be kuva batangiye kugeza muri kaminuza, akaba asaba abarangiza amashuri nanone gushora amafaranga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney asaba aba bacukura amabuye y’agaciro kujya bakorera mu makoperative kugira ngo barusheho kwiteza imbere kurushaho.

Yagize ati: “Iyo umuturage abonye ikimufasha kwiteza imbere biradushimisha cyane, ariko nanone turasaba aba baturage bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kujya bakorana n’amakoperative abyemerewe, akorana n’amabanki, bakorera mu birombe byubakiye neza, bafite ubwishingizi, ku buryo baramutse bahuye n’ibibazo mu kazi babona uko bakwitabwaho, bagakora biteza imbere ariko bafite n’umutekano wizewe” .

Avuga ko yifuza ko n’abarangiza amashuri bashora imari mu birombe kugira ngo biteze imbere kandi ubu ni bumwe mu buryo bwabazamura vuba bakabona amafaranga.

Ati: “Kuba izi mashini zifasha abacukuzi, ibi na byo ni ibigaragaza iterambere igihugu cyacu gikomeje kugeraho kizamura umuturage”.

Mu murenge wa Ruli, habarurwa abaturage basaga 200, bakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku mwaka bacukura toni zigera kuri 300 z’amabuye y’agaciro.

 

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.