Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Gakenke: ‘Sacco Sigara Bukene’ yatumye barushaho kwizigamira

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 03-12-2018 saa 13:05:00
SACCO yafashije abaturage kumenya kwizigamira (Foto Ngaboyabahizi P)

Abaturage bo mu Murenge wa Mataba, mu Karere ka Gakenke; bavuga ko gahunda yo kuzigama bakoresheje SACCO Sigara Bukene yo muri uyu murenge wabo yatumye barushaho kwizigamira batera imbere.

Bavuga ko mbere bajyaga babika amafaranga yabo mu ihembe, imbeba zikayarya ariko nyuma yo kwegerezwa SACCO byatumye amafaranga yabo agira umutekano.

Nyirandikubwimana Daphrose w’imyaka 56, ni umuturage wo mu Murenge wa Mataba, Nyundo, Umudugudu wa Gihita avuga ko SACCO yabafashije kwiteza imbere,

Yagize ati: “Kugeza ubu muri Mataba, turishimira uburyo iterambere ryatugezeho, ubundi kera ari amashanyarazi n’ibindi by’iterambere byiberaga mu bakire n’abategetsi ba hano, ariko muri Leta y’Ubumwe byose twabigejejweho ari amabanki twayumvaga za Kigali, none hano haje SACCO yatubereye urumuri rw’iterambere, kuko twamenye kwizigamira”.

Akomeza avuga ko SACCO iyo ibitse ifaranga ry’umuturage riba ririnzwe kuruta uko yaryibikira.

Nyirandikubwimana yagize ati: “Twishimira ko twegerejwe SACCO, amafaranga yacu afite umutekano, ibi twabibonye muri 2016 ubwo twahuraga n’ibiza amafaranga yacu yigumiye muri SACCO, nyuma aratugoboka”.

SACCO Sigara Bukene muri Mataba kandi yatumye abaturage bajijuka, basobanukirwa uburyo amafaranga, ashobora gukoreshwa akunguka bahereye ku nguzanyo.

Ubuyobozi bw’Umurenge burasaba buri wese kugira umuco mwiza wo kwizigamira ahereye ku mafaranga make aba yabonye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mataba Mbonyinshuti Isaie, asaba abaturage kugira umuco wo kwizigamira no kugana SACCO kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Yagize ati: “Kwizigamira ni umuco mwiza kuko ari imwe mu nzira yo guteganyiriza iminsi mibi no kwiteza imbere, uwizigamiye, aba afite ububasha bwo kubona inguzanyo akiteza imbere, aho kugana urunguze(kuguza mu buryo butemewe), no kubika mu mahembe imbeba zikarya inoti umuntu aba yaragiye atsindagiramo.”

SACCO yafashije abaturage kumenya kwizigamira (Foto Ngaboyabahizi P)

Yavuze ko iyo umuturage wo muri uyu murenge atagana ibigo by’imari ashobora guhura n’ibibazo nk’ibiza. Ati: “Ikindi kandi hari abajya babihomberamo nko mu bihe by’ibiza, imitungo yose iratemba rwose n’iryo hembe rikarenga mu kabande, nyamara muri banki bahita baguha ayawe, nimuzigame muhereye ku giceri kimwe kuko agera aho akaba menshi, kandi udahunitse inzara iramuzonga, ngira ngo bazi aho ibiza byabagejeje”.

Sezera Bukene SACCO Mataba, kuri ubu igizwe n’abanyamuryango bagera ku 7600, kandi bafitemo ubwizigame, aho bahabwa n’inguzanyo ku babikeneye .

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.