Gakenke: Ntibakigira isoni zo kugura agakingirizo ariko batinya kukavuga mu izina

Yanditswe na Ngaboyabahizi Protais

Ku ya 25-07-2019 saa 09:32:46
Urubyiruko rwo muri Gakenke ruvuga ko rwasobanukiwe akamaro ko gukoresha agakingirizo(Foto Ngaboyabahizi P).

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, baravuga ko batakigira isoni zo kugura agakingirizo muri za farumasi n’amaduka nk’uko byahoze mbere, gusa ngo baracyarwana no gutinyuka kukavuga mu izina kuko bikigora benshi.

Mu kiganiro bamwe mu rubyiruko rwo muri aka karere bagiranye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa neza akamaro ko gukoresha agakingirizo mu gihe k’imibonano mpuzabitsina ku bananiwe kwifata, ari na yo mpamvu bitabiriye kugakoresha.

Bavuga ko ubu mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina babanza kugura agakingirizo kuri za farumasi na butike zibegereye, kandi bakakangura nta pfunwe.

Ni intambwe y’iterambere ry’imyumvire bishimira, ariko nanone ngo ntibaratinyuka kwerura ngo bavuge agakingirizo mu izina, ahubwo ngo bafite inyito bakita baziranyeho n’abacuruzi ku buryo ngo iyo bakabajije mu iduka ririmo abandi bantu badapfa gusobanukirwa icyo bavuze.

Mu mazina bita agakingirizo, ahuriweho n’abantu benshi ni ‘Intwaro’ bavuga ko ibafasha guhashya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ndetse hakaba n’abakita Mituweri.

Byiringiro Justin, umwe mu basore bo mu murenge wa Nemba yagize ati: “Urubyiruko ni twe mbaraga z’igihugu, ni twe nanone dukwiye kugira imyumvire mu kurwanya icyorezo cya Sida, aha rero iyo umubiri ukunaniye kwifata byakunaniye mu gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina ni ngombwa ko ukoresha agakingirizo.

Ubu twebwe rwose twahinduye imyumvire ku buryo ujya muri farumasi ukabwira muganga ko aguha ‘Intwaro’ ni kimwe no muri butike nta muntu ukigura agakingirizo yihishe kuko tuzi abo Sida yahitanye bari mu kigero cyacu.”

Uyu musore kimwe na bagenzi be, bavuga ko umuntu ucuruza muri farumasi cyangwa mu iduka iyo umubwiye ko ushaka Intwaro cyangwa Mituweli ahita yibwirizwa akagupfunyikira agakingirizo atabanje kugucunaguza.

Ku ruhande rw’abakobwa bo mu karere ka Gakenke na bo bahamya ko ntawe ugitinya kugura agakingirizo, kandi ngo uku guhindura imyumvire byatanze umusaruro mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsinda n’inda baterwaga zitateguwe.

Uwamahoro Josiane yagize ati: “Kuri ubu muri Gakenke nk’urubyiruko twiyemeje gukumira inda zitateguwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, rwose dukoresha agakingirizo kuko ibi biturinda ibibazo bishobora guturuka mu mibonano mpuzabitsina.

Ngewe nta musore twabonana adakoresheje agakingirizo, kuko twebwe ubu iyo tugiye kugura agakingirizo tuvuga ko dushaka ‘Mituweri’ kuko urihisha ukagenda ugakora imibonano idakingiye ugatwara inda cyangwa se Sida ikagufata bakakubonera ubusa, ni yo mpamvu twashize ubwoba bwo kugurira agakingirizo mu bwihisho.”

Bamwe mu babyeyi bo muri Gakenke na bo bavuga ko kuba abana babo bakoresha agakingirizo nta kibazo kirimo, nk’uko Kankindi Jacqueline abivuga.

Yagize ati: “Ngewe aho kugira ngo umwana wange mubone yatwaye inda yaranduye agakoko gatera Sida rwose namureka agakoresha agakingirizo, kandi ni byo mpora nganiriza abana bange kuko mfite abo mu kigero k’imyaka irenze 18, agakingirizo karafasha kuko nange ni ko kamfashije kuringaniza urubyaro, ndasaba ko n’abandi babyeyi ko iyi gahunda bayigira iyabo, kwigisha abana kwirinda mu buryo bwose.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aime François, asaba urubyiruko kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati: “Ni ngombwa ko bifata kandi byabananira bagakoresha agakingirizo, aha n’ababyeyi barasabwa gukangurira abana babo kwirinda icyorezo cya Sida n’inda zitateguwe, kandi ubukangurambaga bukorwa tubona butanga umusaruro mwiza.”

Urubyiruko rwo muri Gakenke ruvuga ko rwasobanukiwe akamaro ko gukoresha agakingirizo(Foto Ngaboyabahizi P).

Umwanditsi:

Ngaboyabahizi Protais

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.