Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Gakenke: Nirere yasobanuye uko yiteje imbere abikesha inkunga ya VUP

Yanditswe na KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya Aug 29, 2018

Gahunda ya VUP ni imwe mu zatangijwe na leta y’u Rwanda hagamijwe kuzamura abaturage bari mu bukene bukabije ngo babashe kwiteza imbere hirya no hino mu gihugu, binyuze mu nkunga yo gutangira umushinga muto, akazi gahabwa abakene bafite imbaraga zo gukora, n’ibindi.

Nirere atanga ubuhamya bw’uko yiteje imbere abikesha inkunga ya VUP (Foto Kanamugire E)

Umugore witwa Nirere Scholastique utuye mu Mudugudu wa Kabuyora, Akagari ka Nyundo, Umurenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke, yavuze ko yabyaje umusaruro inkunga yahawe muri VUP akabasha kwiteza imbere bikaba ari byo byatumye ava mu kiciro cy’abantu bakennye cyane.

Mu buhamya yatanze mu cyumweru gishize, Nirere yasobanuye ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho atuye ari zo zamutoranyije mu bakene bakwiye guterwa inkunga muri VUP maze ahabwa ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda, yabanje kumutera ubwoba kuko bwari ubwa mbere atunze amafaranga angana gutyo.

Ahabwa aya mafaranga mu 2007, icyari kigamijwe ni ukugira ngo ayakoreshe abashe kubyara ayandi bityo bizamufashe guhindura imibereho ye irimo no kutagira aho kuba kuko we n’umuryango we bari batuye mu nzu y’ibirere.

Nirere yagize ati: “Abayobozi barandebye basanga ndi umukene bampa amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda. Narayabonye bintera ubwoba kuko bwari ubwa mbere nyatunze nge n’umugabo wange tujya kurara mu kigunda ngo batayatwambura.”

Akomeza avuga ko afatanyije n’umugabo we batangiye umushinga wo guhinga inanasi urabahira ku buryo mbere y’uko hashira imyaka ibiri ya mafaranga yari yayashubije ngo ahabwe undi mukene ndetse imibereho ye n’umuryango we itangira guhinduka n’amakimbirane yagiranaga n’umugabo kubera gusangira ubusa atangira kuyoyoka.

Yagize ati: “Nari natangiye kwambara neza, kurya neza kandi twaravuye mu nzu y’ibirere twari turimo twarubatse inzu y’amategura; abana bacu na bo bashoboraga noneho kubona igikoma n’imyenda yo kwambara. Umugabo wange ntiyari akincira mu maso nk’uko byari byarahoze ahubwo yatangiye kunyita ‘cherie’.”

Uyu mugore kandi ngo ntiyiteje imbere wenyine ahubwo amaze kubona intamwe ateye yegereye bagenzi be bahuza ubutaka bahinga inanasi kuri hegitari 15 ahitwa i Mwanza.

Kubera ubuhinzi bw’inanasi hamwe na bagenzi be, ngo baba aba mbere mu gutanga mituweli, mu kurwanya nyakatsi yo ku buriri babikesha amafaranga bizigamaga  mu matsinda.

Ati: “Nk’umuntu w’umukene cyane wari umaze gutera intambwe igaragara, nabonye hari bagenzi bange bari gusugara bituma mu 2010 ndabegera dushinga koperative yitwa ‘Duhaguruke Mataba’.

Twatangiye dutanga igiceri cy’amafaranga 50 tukayashyira hamwe ariko ubu koperative yacu iri mu za mbere mu Karere ka Gakenke. Ubu tumaze kugera ku mutungo wa miliyoni zisaga 22 z’amafaranga y’u Rwanda. Inzego zitandukanye zirimo RCA zaradusuye ziza kureba ibikorwa byacu uko bihagaze.”

Kubera ibikorwa by’iyi koperative, Nirere yavuze ko babonye umuterankunga w’Umubiligi ugiye kubaha inkunga ya miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo barusheho kongera imbaraga mu mikorere.

Ashishikariza bagenzi be kuvana amaboko mu mifuka bagakora kuko “hamwe no kwitabira umurimo kuva mu bukene birashoboka.”