Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Gakenke: Mu mezi 3 ibitaro barimo kubakirwa bizaba byuzuye  

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya 23-02-2018 saa 08:49:10
Imirimo yo kubaka 'ibitaro bya Gatonde yatumye abaturage babona akazi (Foto Ngaboyabahizi P)

Abaturage bo mu murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke, ahari kubakwa ibitaro bikuru bya Gatonde, barishimira ko mu gihe kitarenze amezi 3 ibi bitaro bizaba byuzuye nk’uko babyijejwe, imvune bagiraga bajya gushaka serivise z’ubuzima bakazisezera.

Imirimo yo kubaka ‘ibitaro bya Gatonde yatumye abaturage babona akazi (Foto Ngaboyabahizi P)

Ibi bitaro bikuru bya Gatonde birimo kubakwa mu murenge wa Mugunga, mu kagari ka Gahinga, imirimo yo kubyubaka ikaba imaze umwaka itangiye.

Ntaneza Espérance, uri mu kigero k’imyaka 22, ukomoka mu kagari ka Rutabo, muri Mugunga, yishimira ko yahawe akazi k’ubuyede mu kubaka ibi bitaro, avuga ko amafaranga yahakoreye yamugiriye akamaro cyane, ndetse akaba afite ikizere ko azayaheraho akiteze imbere.

Yagize ati:“Mu buzima bwange nta bwo niyumvishaga ko muri uyu murenge wacu mu cyaro bita mu rutumva ingoma haza ibitaro biyingayinga ibya CHUK, mbese twumvaga rwose ari inzozi, ariko Perezida Kagame yarabikoze.

Ku ikubitiro tuhabona imirimo mu kubyubakwa, ibi rero ni byo byatumye kuva  ntangira gukora kuri ibi bitaro  nk’umuyede nta kintu ngisaba ababyeyi kuko ayo nkorera amaze kungira umukobwa wifashije, aho ubu ngura ikanzu y’ibihumbi 15, kuri ubu mu rugo iwacu mpafite ingurube imaze kubyara ibibwana 12, ndizera ko nimbifata neza nzakuramo inka.”

Yakomeje agira ati:“Ariko na none sinabura kuvuga ko nibyuzura muri aka gace hazaba urwererane kubera amashanyarazi n’amazi bizadusakaraho, urumva ko tuzaba abasirimu, kuko n’iyi santere ya Gatonde bazayigana ari benshi dukirigite ifaranga”.

Ndahimana Aimable, we avuga ko biriya bitaro uretse no kuba byarabahaye imirimo bakuramo amafaranga kuko we ari umufundi, ariko na none ngo asanga bagiye kuruhuka ingendo ndende bakoraga bajya kwivuza no kujya kuvuza ababo barwaye.

Yagize ati:“Ibi bitaro ni igisubizo k’ingendo ndende twakoraga tujya kwivuza  za Shyira ho muri Nyabihu ku bilometero 7, ibilometero 40 tujya Ruhengeri, dugakora ibindi 65 tujya ku bitaro bya Nemba, urumva ko twari twararenganye, ubu rero nk’uko babitubwiye mu gihe cy’amezi atatu turaba dushyize iherezo ku ngendo ndende tujya kwivuza”.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko ibi bitaro aba baturage bari barabyemerewe n’Umukuru w’igihugu, imvugo ye ikaba yarabaye ingiro nk’uko bisanzwe. Gusa yasabye abaturage kubibungabunga kugira ngo bizarambe.

Yagize ati “Iri ni isezerano n’igisubizo cy’abaturage bo mu cyahoze ari Komine Gatonde bahawe n’Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, ibi bitaro rero bikazabafasha kubona serivise hafi zo kwivuza, cyane cyane abagore babaga bagiye kubyara, kuko byabagoraga kujya kubyarira kure.

Ndetse urumva ko n’abagabo bari kwiruhutsa ko batazongera kujya mu mujishi ngo bavunike, mu gihe rero cy’amezi agera kuri 3 mu minsi iri imbere bimaze kuzura, abaturage barasabwa kubigana no kubifata neza bakumva ko ari bo bije gufasha, kandi hafi aha bahashyire ibikorwaremezo nk’amacumbi, amaduka n’ibindi kugira ngo abazaza bagana ibi bitaro babone serivise nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.”

Guverineri Gatabazi yakomeje agira ati “Ikindi kandi bakomeze kuzirikana uwabibahaye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko na we ahora abazirikana”.

Ibi bitaro bya Gatonde bigeze ku kigero cya 85% kugira ngo bibe byuzuye, imirimo isigaye ikaba yoroheje ku buryo mu gihe cy’amezi atatu bizaba byatangiye gukora nk’uko ubuyobozi bwabyijeje abaturage.

Umwanditsi:

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.