Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Gakenke: LODA yagaragaje ibibazo bizitira iterambere ry’abaturage

Yanditswe na KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya 11-10-2018 saa 18:29:19
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye inama ku kurwanya ubukene bukabije (Foto Kanamugire E)

Ikigo k’Igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi inzego z’ibanze (LODA), cyagaragaje ibibazo bikizitira abaturage bamwe ntibabashe gusohoka mu bukene mu mu Karere ka Gakenke.

LODA ivuga ko hari abaturage bakennye cyane ku buryo badashobora kubona igishoro baheraho ngo bakore imishinga mito ibyara inyungu, abana benshi bataye amashuri, bamwe mu baturage batishoboye batarubakirwa amacumbi, abatabasha kubona ifumbire n’imbuto byo guhinga, abatagira amatungo, abatazi gusoma no kwandika, abatagira ubwiherero n’ibindi.

Mu Karere ka Gakenke, abana 1622 ntibiga kubera impamvu zinyuranye zirimo kubura ibikoresho by’ishuri, n’abandi 337 bakeneye inyunganirangingo n’insimburangingo kubera ubumuga bafite.

Umuyobozi wungirije wa LODA Sibomana Saidi, yagize ati: “Aba bana batiga twabasanze mu ngo z’iwabo, mu mpamvu zituma batiga harimo kubura ibikoresho by’ishuri. Mu Karere ka Gakenke dufite abana batajya mu ishuri kubera ubumuga, hari abatazwi batabasha gusohoka mu ngo kubera ubumuga. Warwanya gute ubukene n’abo bana batarimo kujya mu ishuri? Dufatanyije iki kibazo cyakemuka”.

Akomeza avuga ko abaturage bari mu bukene bukabije batabasha kubona ifumbire n’imbuto kubera ko batakwiyishyurira amafaranga ya “Nkunganire” ari na byo biri mu bituma ubutaka mu gihugu budahingwa. Sibomana ati: “Dufite ubutaka bugera kuri 40% budahingwa, dufite abahinzi batagira inyongeramusaruro”.

Abayobozi bo mu nzego zitandukanye bitabiriye inama ku kurwanya ubukene bukabije (Foto Kanamugire E.)

Mu bindi byagaragajwe ko bituma abaturage bakennye cyane batabasha kuva muri iki kiciro ni uko n’abahabwa inka muri gahunda ya Girinka badashobora kuzorora kubera ubumenyi n’ubushobozi buke bigatuma hari izipfa kubera kugaburirwa nabi.

Mbarushimana Victorien, Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarereka Gakenke, avuga ko umushinga wo gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri nushyirwa mu bikorwa bizatuma ikibazo cy’abana bata ishuri kubera kubura ifunguro rya saa sita gikemuka.

muyobozi wa Komisiyo y’ubukungu mu Nama Njyanama y’Akarere ka Gakenke Fabienne Twahirwa Regine, yavuze ko mu gukemura ibibazo byugarije abaturage inzego z’ibanze zikwiye kwifashisha ibyiciro bitandukanye by’abanyuze mu Itorero ry’Igihugu.

Ati: « Hashize igihe kinini itorero rihugura ibyiciro bitandukanye ariko mu ihuzabikorwa ry’intore ni ho ikibazo kiri; ba Gitifu mu mirenge bashake uburyo bakoresha abahuguwe bari mu mirenge bayoboye, babafashe gukemura bimwe mu bibazo abaturage bafite.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’abaturage, Niyonsenga Aimé François, yavuze ko urugamba rwo kurwanya ubukene bukabije bagomba kururangiza mu myaka ibiri iri imbere.

Ati: « Tugomba gufata ingamba kugira ngo aba baturage bave aho hantu bari bage ku rwego rw’imibereho myiza kandi mu myaka ibiri tuzabe tururangije. Tuzishima ko hari icyo twakoze uru rugamba turushoje.»

Umwanditsi:

KANAMUGIRE EMMANUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.