Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Gakenke: Imihanda ya Km 143,7 Kagame yabemereye irihutisha iterambere

Yanditswe na admin

Ku ya 13-11-2017 saa 10:18:28
Iyi mihanda yatumye bamwe mu baturage bari batuye mu manegeka bayavamo, bakaba bashimira Umukuru w'Igihugu Paul Kagame (Foto Ngaboyabahizi P)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burishimira ko imihanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye abaturage bo muri ako karere ireshya na Km 143,7 yatangiye kubakwa, kandi aho yamaze kubakwa ikaba irimo kwihutisha iterambere n’imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.

Iyi mihanda yatumye bamwe mu baturage bari batuye mu manegeka bayavamo, bakaba bashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame (Foto Ngaboyabahizi P)

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aimé, yavuze ko iyi mihanda ireshya n’ibilometero 143,7 Umukuru w’igihugu yabemereye izatwara amafaranga miliyari 15, asaba abaturage kuyibyaza umusaruro biteza imbere bakanateza imbere igihugu.

Yagize ati  «Kuba Umukuru w’igihugu yarahanze imihanda myinshi muri Gakenke iyindi akayisana ayagura, ibi byaraturuhuye cyane, kuko ubu umuturage avuye mu bwigunge, ni ikintu dushimira Perezida Kagame rwose, kuko iyi gahunda y’imihanda ikozwe neza yatekereje, yatumye umuturage yibwiriza rwose akava mu manegeka, kuko ibikorwa by’iterambere burya biba byegereye umuhanda.

Ndasaba rero abaturage kubyaza umusaruro iyi mihanda, kandi bazirikana ubahoza ku mutima, akabagezaho ibikirwaremezo nk’ibi bibafasha kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho yabo.»

Abaturage bo muri aka karere bavuga ko imwe muri iyi mihanda yamaze gukorwa yabakuye mu bwigunge ku buryo bugaragara, kuko kugeza umusaruro wabo ku masoko, kujyana abarwayi kwa muganga ndetse no gutwara abagenzi muri rusange bisigaye byaroroshye.

Byungura Bernard, umwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya, yashimiye cyane Umukuru w’igihugu Paul Kagame wazamuye iterambere ry’igihugu muri rusange, atirengagije n’ibice by’icyaro. Avuga ko iyi mihanda yakozwe bazayibyaza umusaruro mu buryo bwose bushoboka, imibereho yabo ikaba myiza cyane.

Yagize ati «Iyi mihanda Nyakubahwa Paul Kagame yagiye ahanga, indi akayagura mu karere kacu yadukuye mu bwigunge, njye nk’umuturage mu gihe cyo kuyikora nahawemo akazi, ikindi kuri ubu ingendo zaroroshye, kuko aho twavaga hano tujya Ruli baducaga amafaranga 2500 kuri moto, mu gihe ubu tugendera ku mafaranga 1800 gusa.

Hari ubwo nagendaga ku igare rikagenda ritobagurika amapine, ariko kuri ubu amapine y’amagare araramba kuko nta mikuku, turishima rero iyo tubonye imihanda nk’iyi, ikikijwe n’ingo n’amashanyarazi, kuko iyi mihanda na yo irimo gutuma imiturire irushaho kuba myiza, kuko ni kimwe na none mu bikura abaturage mu manegeka ku buryo bwihuse».

NGABOYABAHIZI PROTAIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.