Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Gakenke: Imihanda ireshya na Km 143,7 bemerewe na Kagame yose igiye kuzura

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Mar 5, 2018

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buravuga ko imirimo yo kubaka imihanda ireshya na Km 143,7 bemerewe na Perezida Paul Kagame, igiye kurangira ku buryo mu gihe gito yose izaba ikoreshwa.

Aho imihanda yuzuye mbere abaturage bavuye mu bwigunge kuko ubuhahirane bworoshye (Foto Akarere ka Gakenke)

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niyonsenga Aimé François, avuga ko imirimo yo kubaka iyi mihanda igeze ku rugero rwa 80%, kandi ngo aho yarangiye mbere abaturage batangiye kuyibyaza umusaruro, iterambere ryabo rirushaho kwihuta.

Yagize ati “Imihanda yose muri Gakenke twemerewe na Perezida wa Repubulika kuri ubu igeze ku kigero cya 80% yubakwa, muri rusange iyo urebye usanga irimo kurangira ariko hari aho usanga hakeneye kunozwa, nko kubaka imiferege ku mpande kugira ngo hirindwe isuri.

Iyo mihanda rero yose hamwe ifite ibilometero 143,7 ikazuzura neza neza itwaye amafaranga agera kuri 15 115 515 686 z’amafaranga y’u Rwanda, iyo urebye rero koko nk’uko abaturage babyivugira batangiye kubona inyungu zayo mu gihe bakoragamo imirimo yo kuyubaka, kandi yahinduye ubuzima bwabo”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu gihe gito iyi mihanda izaba imaze kuzura neza, akaba asaba abaturage kuyifata neza bayirinda isuri, n’ikindi cyose cyayangiza.

Abaturage bo muri aka karere baganiriye n’Imvaho Nshya, bagaragaje ko  inyungu z’iyi mihanda bemerewe n’Umukuru w’igihugu zatangiye kubageraho, kandi ngo biteguye kuyibyaza umusaruro bakiteza imbere.

Mukamazera Marcelline wo mu murenge wa Mataba yagize ati “Nk’umugore nabonye imirimo mu iyubakwa ry’imihanda Perezida wacu Paul Kagame yaduhaye, mu gihe cy’umwaka nari maze kwigurira inyana nziza, kuko nkigeramo natangiye gukorana n’ibimina n’utundi dushyirahamwe, ku buryo nageze ubwo ngura inyana ya kijyambere y’amafaranga ibihumbi 300.

Abahawe akazi mu kubaka imihanda biteje imbere bahereye ku mafaranga bakoreye (Foto Ngaboyabahizi P)

Ubu ugeze iwange wasanga mfite ingurube 2 na zo nzavanamo amafaranga nyuma y’amezi 3, ariko ubu na bwo ntacyo kuko ifumbire nayo nyikuramo amafaranga nyuma yo gufumbira imirima yange.”

Yakomeje agira ati “Ndagira ngo nkubwire ko kubera imiyoborere myiza twahemberwaga ku makonti byatumye tumenya kwizigamira, ngewe ntabwo nari nzi ko konti buri wese yayitunga, ariko muri Sacco Mataba mfitemo konti, uko ngize ikibazo ndagenda ngakuraho utwo nkeneye”.