Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Gakenke: Imibanire myiza y’abarokotse Jenoside n’abayikoze, ikimenyetso cy’Ubumwe n’Ubwiyunge

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya Apr 25, 2018

Nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, mu Karere ka Gakenke abayirokotse ndetse n’abayikoze babanye neza ndetse banatangiye gufatanya mu bikorwa byo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Abagize Koperative Ubumwe bwa Mataba ihuriyemo n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, abayikoze, abahoze mu bacengezi ndetse n’abandi basezerewe mu ngabo z’igihugu (Foto Bugingo F)

Iyi mibanire myiza akaba ari kimwe mu byerekana ko  ubumwe n’ubwiyunge bugenda bugerwaho.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko babanye neza  bitandukanye no mu myaka yashize.  Mbonyuwontuma Boniface utuye mu Murenge wa Muzo   wari utunze umugore wahigwaga mu gihe cya Jenoside  akagerageza kumuhisha, avuga ko  mbere byari bigoye kuko uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iyo yabonaga uwayikoze nta bwo yamwishimiraga n’uwayikoze  na we yamubona ugasanga ya ngengabitekerezo iracyamurimo. Ati “Ubu ariko tubanye neza nta kibazo”.

Mukamurenzi Seraphina warokotse Jenoside akaba atuye mu Murenge wa Muzo atangaza ko mbere  batinyanaga. Ati Abakoze Jenoside bakimara kubafungura wajyaga kumugeraho ukiruka na we   yakubona akagira ikibazo kandi n’imiryango yabo yaradutinyaga natwe tukabatinya ariko kubera ubuyobozi bwiza bushishikariza kubana neza uyu munsi twaratinyukanye urahura na we mukagendana ndetse mugasangira. Kugeza ubu  abafunguwe nta we ndumva uwagaragaweho n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Ndimubanzi Theodore wakoze Jenoside yavuze ko yicujije ibyo yakoze, arirega yemera icyaha arafungurwa kandi ubu ngo abanye neza n’abo yahemukiye.

Mu Murenge wa Mataba  hari Koperative “Ubumwe bwa Mataba” ihuriwemo  n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayikoze, abahoze mu bacengezi ndetse n’abandi basezerewe mu ngabo z’igihugu.

Karikumutima Claudine warotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba abarizwa muri iyi kopetarive, avuga ko bamwiciye umubyeyi n’umuvandimwe we ariko bamusaba imbabazi ubu bakaba babanye neza muri iyi koperative kandi ko bahurira mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.

Umwe mu bakoze Jenoside na we ubarizwa muri iyi Koperative, Nzabonimana Mathias, avuga ko abo bakoreye ibyaha babakiriye neza ubu babanye mu mahoro kandi basangira byose.

Umuyobozi wa Koperative “Ubumwe bwa Mataba”,  Habimana Theoneste, akaba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangaje ko iyi koperative yavutse mu 2009 aho ubu bafite abanyamuryango 72.

Uretse kuba barahuye muri gahunda yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Habimana Theoneste avuga ko bafite ibikorwa by’iterambere aho baguze inzu nyuma bahinga inanasi zikunze kwera muri aka karere, batangira umushinga wo gukora umutobe, gusa baza guhura n’imbogamizi z’uko basanze hari ibyo batujuje mu bijyanye n’ubuziranenge, ubu bakaba barimo gushaka amikoro ngo babitunganye nyuma bahabwe uburenganzira bwo gukomeza gukora.

Yakomeje avuga ko buri munyamuryango wese yahawe ihene n’ingurube mu rwego rwo kubafasha  kwiteza imbere no kugira ngo haboneke ifumbire yo gukoresha mu buhinzi bwabo.