Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Gakenke: “Imbuto Foundation” yahembye abakobwa batsinze neza

Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS

Ku ya Mar 27, 2018

Umuryango ‘Imbuto Foundation’ wahembye abakobwa 82 babaye indashyikirwa mu gutsinda neza ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, abahembwe bashimira cyane Madamu Jeannette Kagame ukomeje kugira uruhare mu iterambere ry’uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine, asuhuza umwe mu bakobwa babaye indashyikirwa (Fto Ngaboyabahizi P.)

Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo guhemba aba bakobwa b’indashyikirwa, yabasabye kwigirira ikizere, bakabyaza umusaruro amahirwe bagize yo kugira igihugu kiza gihora kibashakira icyabateza imbere.

Yagize ati “Iyi gahunda yo gushishikariza abana b’abakobwa kwiga bashyizeho umwete yatekerejwe na Nyakubahwa Jeannette Kagame, ibi rero ni ibintu byazamuye ireme ry’uburezi ku mwana w’umukobwa, nkaba rero mbasaba kujya buri gihe mwigirira ikizere mu byo mukora byose, mukamenya iyo mujya ni yo muva, kugira ngo mugire gahunda ihamye mu buzima.

Mwirinde ibishuko bya hato na hato, mwige mushyizeho umwete cyane mugira umuhate muri siyansi n’ikoranabuhanga, abarezi bo murasabwa kwigisha umwana w’umukobwa mumutoza kwihangira umurimo no kuwutanga, ikindi ababyeyi mu miryango nimwirinde amakimbirane ni byo bizatuma abana biga mu mahoro banatsinde neza”.

Ingabire Ishimwe Rwema Sylivie, umwe mu bakobwa bahembwe urangije amashuri yisumbuye muri GS Santa Marie Karambo, yagize ati “Kuba Nyakubahwa Jeannette Kagame azirikana umwana w’umukobwa akiyemeza kumuzamura muri byose cyane ahereye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, iyi ni inzira iganisha umwana w’umukobwa aheza.

Bampaye mudasobwa, iyi izamfasha mu masomo muri kaminuza nkoreraho ubushakashatsi, ndashima rwose Imbuto Foundation, kuko nta bwo byari kuzanyorohera kugura mudasobwa, ndashishikariza abana b’abakobwa kwigirira ikizere muri byose haba ku kazi no mu masomo, ndasaba n’ababyeyi gukomeza gushyigikira abana b’abakobwa mu mashuri n’ahandi hose”.