Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Gakenke: Hafashwe ingamba zo kwita ku bashobora kugira ihungabana

Yanditswe na BASANDA NS OSWALD

Ku ya Apr 7, 2018

Yankurije Marie Joseline impuguke mu bijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire akaba akuriye serivisi  y’ubuzima bwo mu mutwe ku bitaro bya Nemba, mu Karere ka Gakenke,  yabwiye Imvaho Nshya ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari bamwe bashobora guhura n’ikibazo k’ihungabana bityo bakaba barafashe  ingamba z’uburyo bwo kubitaho.

Yankurije Marie Joseline impuguke mu bijyanye n’imitekerereze n’imyitwarire ukuriye serivisi y’ubuzima bwo mu mutwe ku bitaro bya Nemba ( Foto Basanda O.)

Yakomeje avuga ko muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, biteguye gufasha abahuye n’ihungabana, ariko akanasaba ko n’undi wese yabigiramo uruhare.

Yankurije yakomeje asobanura ko bakoze inama zitandukanye hirya no hino basobanurira abashinzwe ubujyanama uburyo bazakira buri wese uzagaragaza ibimenyetso by’ihungabana, Minisiteri y’Ubuzima na yo yarabahuguye ndetse n’imfashanyigisho bashobora kuzifashisha zirateguye.

Yagize ati: “Twarabyiteguye twakoze inama, Minisiteri y’Ubuzima yaduhaye  n’imfashanyigisho dushobora kwifashisha  mu  gufasha uwahungabanye, twakoze inama no ku rwego rw’Akarere, aho buri rwego rwagiye rugaragaza aho imyiteguro igeze y’igikorwa cyo kwibuka, ndetse no ku rwego rw’ibitaro na bo bakora inama zitandukanye ku bijyanye no gufasha abahuye n’ihungabana.”

Yankurije avuga ko bimwe mu bishobora gutera ihungabana harimo kumva ibivugwa mu gihe k’ibiganiro, filimi, indirimbo n’izindi gahunda zijyanye no kwibuka, umuntu akananirwa kubyakira, icyo gihe asabwa kwitarura izo gahunda,  kugira ngo abashe kugarura  imbaraga, byaba ngombwa akegera abajyanama b’ihungabana kuko baba bahari bakamufasha.

Buri wese asabwa kwita ku wo begeranye wagize ihungabana, akamutega amatwi, byaba na ngombwa akamugeza ku nzego z’ubuvuzi zimuri hafi. Asaba kandi buri muntu kwirinda imvugo cyangwa imyitwarire isesereza abandi.

Yakomeje avuga ko abashinzwe kwakira uwagaragaweho ibimenyetso by’ihungabana bazajya buzuza neza ifishi yabugenewe, kugira ngo uwahungabanye  azakomeze gukurikiranwa na nyuma yo kwibuka.

Yankurije avuga ko ibikoresho bya ngombwa byateguwe, hari ukorohereza abashinzwe gutanga ubufasha ku bagize  ihungabana, bagafashwa  kugera no kuva aho igikorwa cyo kwibuka  kibera, koroherezwa  kubona uburyo bw’itumanaho, amafunguro, imbagukiragutabara, n’ibindi bikoresho by’ingenzi.

Hateganyijwe kandi amafunguro n’uburyo bwo gutahana abashobora kugira ibibazo by’ihungabana,  kuko hari abashobora kurara  mu bitaro,  ubuzima bw’abo bose bukaba bwakomeza gukurikiranwa.

Ibitaro bya Nemba birateganya kwibuka abari abakozi babyo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bikazakorwa  ku wa 12 Gicurasi 2018. Insanganyamatsiko yo kwibuka y’uyu mwaka igira iti: “Twibuke Twiyubaka.”